-
Amakanzu y’abageni agezweho
Muri iyi minsi hari amakanzu y’ubukwe agezweho ku bageni,usanga buri mugeni wese ariyo yambara kandi afite uburyo akoze byihariye bidafite imirimbo n’ibikabyo byinshi, kandi ukayasanga ahantu hose hakodesherezwa imyenda y’abageni. Ikanzu ya goruje ifatiye hejuru y’amabere kandi yegereye umugeni,naho hasi ikaba isesuye bidakabije ariko ukabona isa n’ibyimbye buhoro ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi. Hari kandi ikanzu y goruje iba yegereye umugeni,imuhambiriye cyane kuva hejuru kugera (...)
-
Imyenda igezweho ku bantu banini
Hari imyenda igezweho muri iyi minsi ibera abakobwa n’abagore bafite umubyibuho kandi ukabona ari imyenda myiza ijyanye n’uko bangana ndetse ikaba ari ya myenda utatinya kujyana ahantu hiyubashye nko mu birori,ku kazi kiyubashye cyangwa gusenga. Ikanzu y’umupira ya droite kandi iri kuri taye ndetse yegereye uyambaye,ikaba igera nko mu mavi cyangwa munsi yayo gato, ni imwe mumyenda usanga ibera abantu banini yaba umukobwa cyangwa umudamu ukiri muto ukabona ko yambaye neza. Hari kandi (...)
-
Imyenda igezweho igaragaza ibitugu
Muri iyi minsi y’igihe cy’izuba ryinshi abagore n’abakobwa bakunze kwambara imyenda igaragaza ibitugu ariko kandi itabambitse ubusa ahubwo ukabona uwambaye atyo yiyubashye kuko biba bigaragara ko yambaye neza Kwambara ikanzu ya goruje igarukiye munsi y’amaha maze ikaba igaragaza ibitugu byose,yaba idodesheje cyangwa iyo uguze mu isoko nabyo bigezweho muri iyi minsi Abandi nanone usanga badodesha amashati mu bitenge ariko ikaba igaragaza ibitugu,ishobora kuba ifite amaboko maremare (...)
-
Imyenda igezweho isatuye imbere
Muri iyi minsi abakobwa n’abagore baharaye kwambara imyenda irimo amajipo n’amakanzu bisatuye imbere ariko ku buryo budakabije,ahagana ku ruhande ku buryo igaragaza ikibero cy’ukuguru kumwe kandi ukabona uwambaye atyo aberewe. Ikanzu ya droite ngufi,isatuye imbere ahagana ku ruhande rumwe ku kibero kandi ikaba iri kuri taye ifashe cyane uyambaye, naho hejuru ikaba ikoze nk’isengeri.Bene iyi kanzu ikoze gutya ikunda kwambarwa n’abakobwa b’inkumi cyane cyane abakora akazi ko mu biro cyangwa (...)
-
Uburyo bwo kujyanisha imyenda y’uburur n’andi mabara
Imyenda iite ibara ry’ubururu rikundwa na benshi baba abakobwa cyangwa abagore,ariko hari uburyo bwihariye bwo kurijyanisha n’andi mabara ukabona uwambaye atyo yambaye neza kandi biryoheye ijisho bitandukanye no gupfa gufata ayo ubonye yose ukavangavanga. Kwambara ikanzu ifite ibara ry’ubururu ni umwambaro abenshi bakunze kwambara ariko biba byiza cyane iyo uwambaye iyi kanzu ashyizeho inkweto z’umukara,usanga bigararara neza cyane kuko nubusanzwe umuara n’uburur birajyana ariko by’akarusho (...)
-
Kwambara amapantaro ya deshire ntibivugwaho rumwe
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bo mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abakiri bato baharaye kwambara amapantaro yacikaguritse ahantu henshi azwi ku izna rya ‘’deshure’’, nyamara ariko hari bamwe babibona nko guta umuco,abandi bakabifata nko kugendana n’ibigezweho nkuko bamwe babidutangarije. Umurerwa ati’’hari amapantaro aba akabije kuba deshure ukabona yaracikaguritse cyane,kuburyo uyambaye ku bwanjye mba mbona atiyubashye.mba mbona kandi ari ukwigana imyambaro y’abanyamahanga tugakabya, (...)
-
Dore ijipo zitaratse zihisha inda ziteye nabi
Muri iyi minsi hagezweho imyenda itaratse cyane cyane amajipo ,ariko burya bene aya majipo aba anahishe byinshi harimo n’imiterere y’umuntu harimo n’inda,ari nayo mpamvu abenshi bahitamo kwambara imyenda iteye gutya,dore ko izi jipo zikunze kwambarwa ziteberejwe ahagana hejuru. Hari ijipo iba itaratse,umuntu uyambaye ukabona ko yahishe umubyibuho w’inda,kuko idashobora kugaragaza uko inda yawe iteye. Iyi jipo isa naho ari ndende kandi ifite umukaba ijya kuba munini mu rukenyerero rwayo,maze (...)
-
Menya imyenda ibera abantu bafite amaguru maremare cyane
Hari igihe usanga umntu afite amaguru maremare cyane kuburyo ubona asa n’amasumba ukurikije imiterereye ukabona bitajyanye kandi ugasanga atazi n’imyenda ijyanye nuko ateye,ariko hari imwe mu myenda yiyubashye yambarwa n’abantu bafite ikibazo cy’uburebure bukabije bw’amaguru yabo,ukaba utamureba yambaye atyo ngo ubimenye. Hari amakanzu aba ari maremare amanuka kugera ku birenge,akaba amanutse kuri taye ariko hasi agasa n’arekuye buhoro,niyo abera umuntu wese ugira ikibazo cy’amaguru ateye (...)
-
Imyenda igezweho idoze mu gitambaro cya simili cuir
Kuri ubu hagezweho imyenda y’abakobwa idoze mu gitambaro cya simili cuir,irimo amakanzu ya moderi zigezweho,amajipo,n’amapantaro ndetse kora zimaze iminsi ziharawe nabenshi, kuko burya uko iminsi isimburana n’imyenda igezweho ihora isimburana umunsi ku wundi . Hari amakanzu akunzwe kwambarwa n’abakobwa benshi muri iyi minsi, aba afite amaboko maremare,kandi amanutse kuri taye,ari mini cyangwa ri ndende gahoro igera munsi y’impfundiko kandi ikaba yegereye cyane uyambaye ku buryo ubona (...)
-
Dore amoko y’amapantaro y’injurugutu agezweho ku bakobwa
Hari mapantaro agezweho muri iyi minsi ku bakobwa bo mu mujyi wa Kigali,azwi ku izina ry’injururgutu,aba akoze mu buryo bwihariye budasanzwe ku zindi pantaro z’abakobwa bamenyereye kwabambara,bamwe bakidodeshereza abandi bakazigura zidoze. Nkuko kudodesha imyenda y’abakobwa n’abagore mu bitenge muri iyi minsi bigezweho cyane ku yindi myenda, no ku mapantaro y’injurugutu abenshi bakunze kuzidodesha mu bitenge muri izi moderi zikurikira. Hari amapantaro y’injurugutu aba adoze mu (...)
-
Menya imyenda y’amaboko maremare ifunganye mu ijosi, igezweho muri iyi minsi
Muri iki gihe hagezweho imyenda y’abakobwa n’abagore bakiri bato ifite amaboko maremare ndetse ifunganye mu ijosi, kuburyo uyambaye ubona ko yambaye neza kandi yikwije kandi abenshi banayambara bagiye ahantu bubashye. Hari amakanzu aharawe na benshi cyane muri iyi minsi,usanga afite amaboko maremare,naho mu ijosi hasa n’ahafunganye.Aya makanzu akunze kuba ari maremere agera hasi ,akaba yambarwa nk’umwenda wiyubashye wo kujyana ahantu wahaye agaciro. Hari kandi imipira nayo iba ifite (...)
-
Imyenda itagaragaza ubugufi bw’umuntu
Hari igihe abantu bagufi bagira isoni zo kwambara imyenda imwe n’imwe bavuga ko itababera, ariko burya hari imyenda ibera abantu bagufi ndetse ugasanga bitanagaragaza ko umuntu ari mugufi igihe yambaye iyo myenda. Ikanzu ndende igera ku maguru : umwenda muremure burya ntupfa kugaragaza ko umuntu ari mugufi cyane cyane ku makunzu adafashe cyane umuntu uyambaye. Ipantaro y’icupa : ipantaro y’icupa nayo iri mu myambaro itagaragaza ubugufi bw’umuntu cyane bikaba biba byiza kurushaho iyo (...)
-
Imyenda miremire igezweho wajyana gusenga
Muri iyi minsi hari imyenda miremire igezweho abantu bakunda kwambara mu bihe bitandukanye ariko cyane cyane ukaba wayambara ugiye gusenga dore ko birushaho gusa neza iyo umuntu agiye gusenga yikwije yambaye imyenda miremire. Ijipo ndende zibonerana : Izo jipo ahanini zikunze kuba zibonerana ariko mo imbere zifite akandi kajipo kagufi gatuma umuntu uyambaye atambara ubusa. Iyo jipo rero muri iyi minsi igezweho ukaba wanayijyana mu rusengero kuko uyambaye aba yiyubashye. Ikanzu (...)
-
Amoko y’isarubeti na moderi zazo zigezweho ku bakobwa
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi baharaye kwambara ibisurubeti bijyanye naho bagiye,ugasanga harimo ibigaragara nk’umwenda mwiza wiyubashye wo kujyana ahantu hiyubashye,ubundi ugasanga hari n’ibyo bambara bagiye ahabonetse hose,niyo mpamvu twahisemo kubagezaho bimwe mur byo bigezwho kurenza ibindi. Akenshi isurubeti zigezweho nizo umukobwa aba yadodesheje mu gitenge agahitamo moderi akunze,uba ari umwenda ajyana ahantu hiyubashye kuburyo no mu birori runaka ubona ari umwenda utagize (...)
-
Imyenda igezweho ihisha impfundiko
Hari imyenda igezweho kandi igahisha n’impfundiko dore ko hari abantu usanga baba bafite ipfunwe ryo kwambara imyenda imwe n’imwe. Mu gihe rero uterwa isoni n’ipfundiko zawe dore imwe mu myambaro igezweho yagufasha kujya uzihisha kandi ukaba wambaye neza. Isarubeti ndende irekuye hasi : Muri iyi minsi imyenda y’amasarubeti arekuye ku buryo hasi aba adafata ku mubiri w’umuntu uyambaye agezweho kandi anafasha cyane abantu baterwa isoni n’imiterere y’amaguru yabo. Ikanzu itaratse igera munsi (...)
-
Menya imyenda igezweho yo kujyana mu kizamini cy’akazi ku bakobwa n’abagore
Kujya mu kizamini cy’akazi cyane cyane iyo ari icyo gusubiza mu magambo murebana n’ukubaza amaso ku maso kirazira kwambara imyenda wiboneye yose kuko imyambarire nayo bayitangira amanota. Ubu nibwo buryo bwo kwambara ugiye gukora ikizamini cy’akazi’’interview’’ Costume y’ipantaro n’ikoti bisa ni imyenda ushobora kujyana mu kizamini cy’akazi kuko uri mu myambaro yiyubashye ikunze no kwambarwa n’abakozi bakora mu biro. Kuri ubu kandi hagezweho amakanzu,abakobwa benshi bagiye mu bizamini (...)
-
Dore amakanzu y’ibirori agezweho yitiriwe Lupita Nyong’o
Muri iyi minsi hari ubwoko bw’amakanzu agezweho muri Afurika yose ndetse no ku isi hose yitiriwe Lupita Nyong’o umunyakenyakazi usanzwe uzwi cyane nk’umukinnyi w’amafirime akaba n’umunyamideri ariko ubu noneho akaba asigaye anahimba moderi zigezweho z’imyenda y’abagore n’abakobwa ari nayo mpamvu yamwitiriwe Moderi y’ikanzu ya mbere ni ikanzu idoze mu gitambaro cy’ibara rimwe, ndende igera ku birenge, ikoze nka goruje imanutse kuri taye ndetse yegereye uyambaye hanyuma ikaba idodeyeho ikindi (...)
-
Ipantaro zitwa “pantacourt” ziri mu myenda iharawe muri kigalii
Amapantaro magufi atageze hasi , azwi ku zina rya pantacourt amaze igihe yaramamaye iyo mu mahanga aho yakundaga kwambarwa n’abafite uruhu rwera, ariko ubu noneho muri iyi minsi aharawe hano iwacu mu Rwanda, aho usanga abakobwa benshi bayambaye. Ayo mapantaro usanga anakoze mu buryo butandukanye kandi amwe afite n’uburyo yambarwa ari nabwo tugiye kubabwira . Pantacourt ya kardashian imaze igihe yambarwa na benshi ndetse ugasanga hari umwihariko wayo wo kuyambara kuko yambarwa (...)
-
Dore amakanzu y’amaboko maremare agezweho muri Kigali
Amakanzu y’amaboko maremare, agezweho muri iyi minsi ku bakobwa no ku bagore cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali,bamwe bitwa ko basobanutse bazi kugendana n’ibigezweho,ugasanga kandi ari imyenda yiyubashye bajyana mu birori bahaye agaciro kandi ukabona baberewe by’ukuri. Amakanzu akozwe mu gitambaro cy’umupira afite amaboko maremare niyo ya mbere amaze iminsi aharawe na benshi .Bene iyo kanzu hari ubwo usanga ari ngufi ya mini cyangwa ari ndende igera ku birenge bitewe nicyo umuntu akunda, (...)
-
Imyenda igezweho yo kujyana gusezerana mu murenge ku bakobwa
Muri iyi minsi hari amakanzu abageni bose bagiye kujya gusezerana mu murenge basigaye bambara bamwe ugasanga bidodeshereje abandi bagakodesha mu maduka aba akodesha imyambaro y’abageni ndetseiyi myenda umugeni utayambaye ubwo ntaba azi kugendana n’ibigezweho Hagezweho amakanzu y’ibara rimwe aba adoze ku buryo usanga ikanzu itaratse hasi naho hejuru ifashe uyambaye kandi ikaba ari ngufi igarukiye mu mavi. Indi kanzu igezweho nayo iba ifashe cyane uyambaye ikamanuka imeze nka droite (...)
0 | ... | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | ... | 500