-
Ingaruka zo guhindurira umuntu idini kugira ngo mubane
Mu buhamya twahawe n’umubyeyi ufite abana babiri yaduhaye ubuhamya bw’ingaruka yahuye nazo ubwo yahinduraga idini rye akajya mu ry’umugabo kugira ngo bakunde babane kandi basezeranye imbere y’Imana. Guhararukwa idini wahinduriyemo : uwo mubyeyi yagize ati : “Twamaze kubana naramuhinduriye idini maze umwaka umwe numva aho twasengeraga nahahararutswe kuko imyemerere yaho ntemeranyaga nayo usibye gusa kujyayo nkurikiye umugabo.” Yarongeye ati : “ Mu by’ukuri iyo ugiye mu idini runaka kubera umugabo (...)
-
Ingaruka zo gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa
Gukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa bigira ingaruka nyinshi zitandukanye haba ku bakozi ubwabo cyane cyane uw’umukobwa no ku bakoresha be. Dore zimwe mu ngaruka ugomba guhora witeze igihe ukoresha umukozi w’umuhungu n’umukobwa : Kwishora mu busambanyi : abakozi iyo birirwana kandi ari umuhungu n’umukobwa baba bafite ibigeragezo byinshi byatuma bishora mu busambanyi ndetse ugasanga batoza bana imico mibi kuko baba birirwana nabo. Guterana inda : ni kenshi uzasanga umukozi w’umuhungu (...)
-
Uburyo mwakomeza urukundo igihe umwe aba kure yundi
Haba ku batararushinga ndetse no ku bamaze kurushinga ariko bakaba batabana, umwe ari kure yundi hari uburyo mwakomeza urukundo rwanyu bikamera nkaho muri kumwe ndetse bikanarushaho. Dore bumwe mu buryo bwiza bwabibafashamo. Mukomeze mupange gahunda zanyu hamwe : Niba mwabanaga mukora gahunda zose z’urugo hamwe n’imikoreshereze y’umutungo kuba mutari kumwe ntibizababuze gukomeza gukora gahunda zijyanye n’imicungire y’umutungo mugishanya inama. Ibyo bizabafasha gukomeza kumva mumeze nkaho muri (...)
-
Ibyagufasha kudakererwa kujya gusenga ujyanye n’umuryango
Ku munsi wo kujya gusenga usanga abantu benshi bacyererwa kujya gusenga iyo bari bujyane n’abana, nyamara mu yindi minsi ugasanga bajya ku kazi ku masaha ya nyayo ariko byagera ku munsi wo kujya gusenga ugasanga aribwo bakererwa kandi nabwo baba bateguye abana bajya ku ishuri. Dore ibintu byagufasha kuzinduka ugiye gusenga n’abana n’umugabo : Jya utegura imyambaro mbere : niba ufite abana kandi muri bujyane gusenga jya uteganya imyambaro bazambara mbere ho ko uwo munsi ugera kandi utegure (...)
-
Uko wakitwara igihe umukozi wawe agira agakungu n’inshuti ze
Niba umukozi wo mu rugo agira agakungu n’inshuti ze bigatuma akazi katagenda neza, hari uburyo ushobora gukoresha bukagufasha kuba yagabanya iyo myitwarire niba ubona ari cyo kintu afite gusa gituma mutabana neza. Muhe umwanya wo kujya ajya gusura inshuti ze nazo zimusure : Hari abakoresha bamwe batajya baha abakozi babo umwanya wo kujya gusura inshuti zabo ugasanga igihe badahari biyiba abakoresha babo bakajya gusura inshuti baturanye badasabye uruhushya cyangwa se bakazizana mu rugo (...)
-
Ibibazo 7 ukwiye kubaza uwo mwashakanye
Kugira ngo imibanire yawe n’umukunzi wawe ibashe gukura ni ngombwa ko hari ibyo mugomba kuganiraho. Hari ibibazo birindwi ushobora kumubaza bikagufasha kumenya uko umubano wanyu uhagaze. Gusa, ntukarakare mu gihe usanze hari ibyo mutumva kimwe. Dore ibyo bibazo 7 : Bimeze bite kubana nanjye ? : saba uwo mwashakanye witonze kugusubiza ibyiza ndetse n’ibibi abona mu kubana kwanyu. Ni iki wampinduraho ubishoboye ? : uyu ni umwanya mwiza wo kubaza uwo mwashakanye uko akubona ku bijyanye (...)
-
Uko wakwifata iyo uwo mwashakanye akubwiye nabi imbere y’abana
Kenshi mu ngo hakunze kuba amakimbirane hagati y’abashakanye ku buryo bagera n’aho kubwirana nabi. Iyo hari ikitagenda neza mu rugo hari igihe usanga umwe mu bashakanye abwira mugenzi we amagambo akomeretsa. By’umwihariko, biba bibi cyane iyo bibereye imbere y’abana. Rero, hari uburyo ushobora gusubizamo uwo mwashakanye igihe akubwiye amagambo akomeretsa imbere y’abana. Cisha make wirinde guhita usubiza : kenshi ntibyoroha gukora ibi ariko ni ngombwa kubigerageza dore ko abana baba bategereje (...)
-
Amagambo 10 abagabo bishimira kubwirwa n’abagore.
Hari ibintu abagabo bakunda kubwirwa n’abagore babo bikabanezaza kurushaho ndetse bigatuma urugo rwabo rurushaho gukomera kubera ayo magambo baba babwirana hagati yabo. Dore amwe mu magambo abagabo bakunda kumva aturuka mu kanwa k’abagore babo : 1. “Nkunda kuba umugore wawe” Nkuko byoroshye kuririmbira ukumva, abagabo bakunda gushaka kumenya ko abagore biyumvamo gushinga urugo kandi bikabaryohera kuba bari kumwe nabo bakunda. Jya ufata akanya umushimira ko yemeye ko mubana .ntugatekereze ko (...)
-
Ibintu 10 abagore bishimira kubwirwa n’abagabo babo
Abagore benshi bafite ibintu bahuriyeho bakunda kubwirwa n’abagabo babo bakanezerwa kandi ugasanga bifasha n’urugo rwabo gukomera. Dore amagambo 10 abagore bakunda kubwirwa n’abagore ngo nawe uzajye uyabwira umugore wawe niba utajyaga uyamubwira : 1. Ndagushimira ku bintu byose ukorera umuryango wacu Nibyo koko wowe mugabo urakora cyane. Hari ubwo wumva ko umutwaro wikoreye uremereye inshuro myinshi kurenza k’uwo umugore. Nyamara nawe arakora cyane kandi akavunika. Akeneye kubwirwa ijambo (...)
-
Wakora iki igihe umukozi wo mu rugo yica akazi kubera telefoni ?
Muri iyi minsi usanga abakozi bo mu rugo bamara umwanya munini kuri telefoni, akazi bakagombye gukora kagapfa. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho uko mwabyitwaramo igihe umukozi yica akazi arangariye kuri telefoni. Muri iyi minsi hafi y’abakozi bo mu rugo bose baba bafite za telefoni ku buryo utavuga ngo urirukana uwo ukoresha kuko akunda telefoni ubundi uzane undi kuko n’uwo uzazana nawe aba ayifite kandi hafi ya bose bakunda kwigira kuri telefoni no kureba ibindi bibarangaza baba (...)
-
Uko mwareka gutongana mu rugo mupfa amafaranga
Kureka gutongana mupfa amafaranga bituruka ahanini ku mikoreshereze mibi yayo birashoboka hagati y’umugore n’umugabo mu gihe bakurikije inama tugiye kubagezaho. Gerageza guca bugufi : guca bugufi ni umuti uvura amakimbirane mu muryango uko yaba ameze kose. Igihe mutonganye mupfa amafaranga jya wirinda gutera hejuru cyane niyo uwo mwashakanye yaba ariwe mpamvu nyamukuru ituma muhorana intonganya z’amafaranga. Tanga impamvu zumvikana zishobora gutuma mucunga neza umutungo wanyu : iyo muhora (...)
-
Uko wababarira uwo mwashakanye mukongera kubana mu mahoro
Iyo utonganye n’uwo mwashakanye, akenshi mukunda kugarura ibintu mwapfuye kera byagombye kuba byaribagiranye. Ibyo biterwa ni iki ? Umwe muri mwe ashobora kuba atazi kubabarira, cyangwa mwembi mukaba mutabizi.Ariko mushobora kubyitoza. Icyakora, reka tubanze dusuzume impamvu kubabarira bishobora kugora abashakanye : Kwihagararaho. Hari abagabo n’abagore banga kubabarira abo bashakanye kugira ngo batabasuzugura. Iyo ibibazo byongeye kuvuka, babibutsa ibyabaye mu gihe cyashize, bikaba (...)
-
Wakora iki umukozi akubwiye ko umugabo wawe amusaba ko baryamana ?
Iyo umukozi wo mu rugo akwibwiriye ko umugabo wawe amusaba ko baryamana biba ari ibihe bitoroshye uba ugomba kwitondamo kugirango bitagira ingaruka mbi ku rugo rwanyu. Nyuma yo kuganira n’umukozi wo mu rugo birukanye azira ko yabwiye nyirabuja ko umugabo we amusaba ko baryamana, twegereye umujyanama mu by’ingo atubwira uko wabyitwaramo biramutse bikubayeho : Umukozi utarashatse ko tuvuga izina rye uri mu kigero cy’imyaka 19 yatangarije Agasaro.com ko yakoze mu rugo rumwe, ahamara amezi agera (...)
-
Impamvu abagore babyara cyane batinda kugera muri menopause
Abagore babyara cyane batinda kugera mu gihe cyo gucura ugasanga bakomeje kubyara n’igihe bageze muri ya myaka yo gucura. Anastasie umujyanama mu by’imirire iboneye haba ku kwirinda indwara, igihe wamaze kurwara no ku mirire ijyanye n’imyororokere aratubwira impamvu abagore babyara abana benshi batinda gucura. Ubusanzwe umwana w’umukobwa kuva akivuka aba afite ovules( intanga) ibihumbi 400 ariko akagera ku myaka y’ bukure afite intanga zavamo umwana 400 gusa. Izo ovules 400 nizo zigemda (...)
-
Inama zagufasha gukira vuba igihe bakongereye ubyara
Inkovu ziterwa no kongera umubyeyi igihe ari kubyara kugirango umwana asohoke neza aribyo bakunze kwita épisiotomie, zigomba kwitabwaho zigakira vuba. Kugirango ukire neza kandi vuba hari ibyo ugomba gukurikiza, bimwe muri byo ni ibi bikurikira : • Igiye bagukoreye episiotomie ugomba kwita ku isuku kuko iyo utarebye neza ushobora kugira infections zituruka ku mwanda zigatuma igisebe gitinda gukira. Ni byiza rero ko ukaraba n’amazi meza y’akazuyazi byibura gatatu ku munsi kuko hari ubwo (...)
-
Umurongo ngenderwaho w’ibyo gukurikiza mu mezi 18 abanziriza gutwita
Iyo witegura gutwita hari umurongo ngenderwaho uba ugomba gukurikiza haba ku mugore ndetse no ku mugabo. Kuva ku mezi 18 abanziriza gutwita dore ibyo ugomba gukurikiza nkuko Anastasie, impuguke mu bijyanye n’imirire yabidutangarije mu kiganiro yagiranye na Agasaro.com Ku mezi 18 mbere yuko utwita, uba ugomba kujya kwa muganga w’imyororokere akagukorera ibizami, agasuzuma imyanya myibarukiro y’imbere n’iy’inyuma. Ibi bikorwa ku bagore no ku bagabo. Hagati y’amezi 12 n’amezi 9 ukoresha ikizamini (...)
-
Uburyo bwagufasha kudasesagura amafaranga mu rugo
Muri ibi bihe turimo ubukungu bugenda buhindagurika ku buryo bituma haba ubukene bukabije ku isi muri rusange. Kenshi, usanga ibintu nkenerwa bihenda bityo kandi n’amafaranga abantu binjiza atabakemurira ibibazo byose uko babyifuza. Nubwo bimeze gutya bwose ariko, hari uburyo wakwifashisha mu guhangana n’ibibazo. Gerageza kwikorera ibyo ushoboye : kenshi hari igihe usanga mu rugo buri kintu cyose gitangirwa amafaranga kugira ngo kibashe gutungana. Rero, ni byiza ko hari imirimo imwe n’imwe (...)
-
Wakwitara ute igihe uwo wabuze utazi niba yarapfuye cyangwa se niba akiriho ?
Ababyeyi n’abana bari bakiri bato bagiye baburana muri Jenoside yakorewe abatutsi ugasanga batazi niba abo baburanye nabo barapfuye cyangwa se niba bakiriho. Ku baburanye n’ababo bakaba bataramenya irengero ryabo hari uburyo bwiza babyitwaramo. Beatrice waburiye abe muri Jenoside yakorewe abatutsi, akaba atazi irengero ry’abana be n’abisengeneza be aratubwira uko wakitwara igihe utazi irengero ry’abawe nk’umuntu byabayeho : Gushakisha amakuru hose : Nubwo hashize imyaka itari mike ntibivuze ko (...)
-
Uko wakwitwara igihe uwo mwashakanye ahorana agahinda ko kubura abe
Mu miryango imwe n’imwe usanga hari igihe umwe mu bashakanye ahorana agahinda k’ibihe bibi yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatusti mu 1994. Ni byiza ko wamenya uburyo witwara k’uwo mwashakanye washegeshwe no kuba yaraburiye abe muri Jenoside. Gerageza kumwumva : kuba umuntu yaba agifite agahinda ku bwo kubura abe nyuma y’imyaka 21 ntibivuze ko yananiwe kwiyakira kuko ibikomere bya Jenoside bitapfa guhita bisibangana. Muherekeze gusura aho abe bashyinguye : gutemberana n’uwo mwashakanye aho (...)
-
Imirire umugore n’umugabo birinda igihe bitegura gutwita
Hari imirire umugore n’umugabo bagomba kwirinda igihe bitegura gutwita mu rwego rwo kugirango umwana azaremeke neza kandi n’ababyeyi nabo ubwabo bazabe bameze neza haba mu gihe cyo gutwita ndetse no kubyara. Anastasie ufite inararibonye mu mirire aratubwire ibyo umugabo n’umugore bitegura gutwita bagomba kwirinda kurya no kunywa : Kwirinda inzoga n’itabi n’umwotsi waryo : ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 50% z’abana bagira uburwayi bw’amagufa baba barabukomoye ku byabyeyi babo b’abagabo (...)
0 | ... | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | ... | 300