Uko wacogoza uburakari bw’uwo mwashakanye
Kuba abashakanye bajya bagira ibihe byo kutumvikana ku kintu runaka ni ibintu bisanzwe bibaho mu ngo nyinshi, ariko na none usanga abamenya kugabanya izo ntonganya ngo bacururuste uburakari bw’abo bashakanye baba ari bake, biba ari byo bituma abantu batongana bahereye ku tuntu duto bigakurura amakimbirane maremere.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uburyo bwiza wacogozamo uburakari bw’uwo mwashakanye igihe ubona ko ari umuntu ukunda kurakazwa n’ubusa kandi akabikomeza.
Guca bugufi ugasaba imbabazi : Gusaba imbabazi ni kimwe mu bintu bigabanya uburakari niyo waba utari mu ikosa uca bugufi ugasaba imbabazi ukishyiraho ayo makosa kugirango mureke gukomeza gutongana. Iyo uri mu ikosa nabwo ureka gukomeza kwitana ba mwana ngo umwereke ko nawe abifitemo uruhare ukemera ikosa hakiri kare mutaratongana ngo birenze urugero.
Gabanya guterana nawe amagambo : Niba uwo mwashakanye ari kuvugira hejuru kubera uburakari afite, wowe uce bugufi ukagabanya amagambo umubwira kandi ukirinda gukomeza kumusezereza umubwira amagambo yo kumurasa ngo akunde yumve ko nawe uremerewe.
Mwiteho mu kantu gato ako kanya : Niba umugabo wawe atashye atongana, musubizanye umutima mwiza, umuzanire umwakire igikapu, mukuriremo karuvati umuzanire kambambiri nkuko usanzwe ubikora bizatuma agabanya uburakari aze kugusabanurira ikibazo cye amaze gutuza. Amaze kwicara umusubize mu ijwi ryiza umukorera masaje ku bitugu.
Muhe umwanya ; Bitewe nuko abantu bateye ku buryo butandukanye hari abo uzasanga bakunda kuba bonyine bagatkereza igihe barakaye. Niba uwo mwashakanye rero ari uko ateye ujye umuha umwanya wo gutekereza neza igihe yarakaye udashyogoranya nawe bizamufasha kugabanya uburakari.
Mu gihe rero uwo mwashakanye akunda kurakara agatongana bigakurura amakimbirane, ubu ni bumwe mu buryo wajya wifashisha ugabanya uburakari bwe bikazajya bibarinda amakimbirane ya hato na hat aturuka ku ntonganya.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
13 juillet 2016, 08:18, yanditswe na AL
Mwiriwe, njye nakongeraho ko ukwiye kumenya caracteres z’umugabo wawe, mbere y’ibindi byose, coté faible ye na coté fort ye, ukamenya uko umufata muri mood arimo. Ubundi iyo uwo mwashakanye ateye hejuru wowe uraceceka, ugacisha make, ukazahengera yasetse mu kabiganiraho, ugomba kumwerera imbuto, par exemple ukamutekera nk’ibintu uzi akunda wenda wari umaze igihe udategura. Kandi ukamusekera cyane, niba utamutereraga ipasi, ba ari wowe ubikora.
Intwaro ya 1, ujye umusengera umuragize Imana, usabe imuhindure kandi ibahe kubana amahoro.
Ingeso zawe nziza umugaragariza, nazo zacogoza uburakari n’indi mico itari myiza y’umugabo wawe.
Be blessed !
AL
15 juillet 2016, 14:10, yanditswe na ange
Mujye musengera abafasha banyu kandi muberere imbuto