Ibintu 5 byo kumenya ku muhungu mbere yo kwemerera kubana

Yanditswe: 25-04-2016

Hari ibintu by’ingenzi umukobwa aba agomba kubanza kumenya mbere yo kwemerera umuhungu ko bazabana akaramata, aba agomba kubanza kugenzura ibi bikurikira kuko byamufasha kumenya neza uwo agiye guha ubuzima bwe bwose kandi bigatuma atazigera yicuza ko atigeze abimenya mbere.

Nkuko umwe mu bakunzi bacu yadusabye ko twamugira inama y’uko yakwitwara n’ibyo yagenderaho mbere yo kwemerera umuhungu ko babana,nyuma yo kwemerera umusore kubana akabikora ahubutse nyuma agasanga yaramwibeshyeho.

Dore ibyo uzabanza kumenya ku musore

1.Kumenya imico n’imyitwarire ; Mbere yo kwemerera umuhungu ko muzabana ni byiza kubanza kumenya imico n’imyifatire asanganwe kandi ukabikurikirana mu ibanga ku bantu bamuzi neza ibindi ukirebera,wamara kumumenya neza kandi ukumva imico ye ntacyo yabangamira mu mibanire yanyu ukabona kumwemerera ko mwabana.

2.Kumenya akazi akora,Burya biba byiza iyo umenye akazi umusore mukundana akora kuko hari ubwo ushobora gusanga ibyo akora bishobora kubangamira ubuzima bwawe bukajya mu kaga gakomeye mu gihe mwaba mwarabanye, ugasanga waramwibeshyeho kandi ntacyo ukibikozeho.

3.Kumenya inshuti ze ; Umukobwa aba agomba kumenya inshuti z’umuhungu bakundana kandi ari we uzimweretse kuko binagaragaza ko adaterwa ipfunwe nuko abantu bamenya ko bakundana.akazimenya mbere yuko yemera gahunda zo kubana kuburyo nibagirana n’akabazo gakeneye ubufasha buturutse hirya azamenya inshuti zabafasha kugakemura ariko kandi akitondera inshuti zitari nziza muzo afite.

4.Kumenya iwabo ; Ni byiza ko mumenyana mwese, ukamenya iwabo na we akamenya iwanyu ndetse mukanajyanayo, imiryango ikabamenya kugira ngo muzajye kubana muziranye neza. Umukobwa ntakwiye kwemerera umuhungu kubana na we adashaka no kumwereka umuryango we kuko aho ntabwo aba amwiyumvamo neza cyangwa hari ikindi aba amuhishe gituma adashaka ko bamenya ibyabo.

5.Kumenya aho atuye ; Kumenya aho umuhungu mukundana atuye ni ngombwa cyane kuko ni kimwe mubyakwemeza ko akwizera kandi ko adaterwa ipfunwe no kuba wahamenya niyo mpamvu umukobwa ataba akwiye gukora ikosa ryo kwemera kubana n’umuhungu udashaka ko amenya aho ataha. Ahubwo uwo ntiwamushira amakenga impamvu adashaka ko uhamenya,hari icyo aba agukinze kandi gishobora kuba gikomeye.

Ibi byose kubimenya ku muhungu mbere yo kumwemerera kubana na we bifasha cyane umukobwa, kwemera ibimurimo kandi akemerera uwo azi neza kuburyo atazigera yicuza mu gihe abonye ingaruka ziturutse ku kuba atarigeze amenya uwo bagiye kubana mbere hose.

MUKANZIZA Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe