Imirire umugore n’umugabo birinda igihe bitegura gutwita

Yanditswe: 05-04-2015

Hari imirire umugore n’umugabo bagomba kwirinda igihe bitegura gutwita mu rwego rwo kugirango umwana azaremeke neza kandi n’ababyeyi nabo ubwabo bazabe bameze neza haba mu gihe cyo gutwita ndetse no kubyara.

Anastasie ufite inararibonye mu mirire aratubwire ibyo umugabo n’umugore bitegura gutwita bagomba kwirinda kurya no kunywa :

Kwirinda inzoga n’itabi n’umwotsi waryo : ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 50% z’abana bagira uburwayi bw’amagufa baba barabukomoye ku byabyeyi babo b’abagabo banywa inzoga nyinshi, abandi bakagira ubumuga bw’ingingo n’ubw’ubwonko na leucemie infatile( kanseri y’amagufa). Naho itabi rikangiza fertilité(uburumbuke)

Kwirinda amavuta menshi n’ibiro byinshi : ni byiza ko ugabanya ibiro ukagira ibiro ngenderwaho( poids normal). Ni ukuvuga ko uba ugomba kugira indice de masse corporel iri hagati ya 19 na 25 kg/m2.

Bivuze ngo niba umuntu ufite uburebure bwa metero na 50 (1,50m) aba agomba gutwita afite ibiro mirongo itanu. Ku bibara ku buryo bworoshye ufata sentimetero urenza kuri metro ukazibara ko ari byo biro utagomba kurenza. Urugero niba ufite metro 1 na cm 70 ugomba gutwita ufite ibiro byibura 65.

Ku mavuta menshi : ubushakashatsi bwagaraje ko iyo umugabo arya amavuta menshi ashobora gutuma abana bazamukomoha cyane b’abakobwa bazagira umubyibuho ukabije na diyabete.

Ni ngombwa rero gukoresha amavuta make kandi ukirinda amavuta akomoka ku nyamaswa nka za beurre, margarine, …

Kwirinda imiti utandikiwe na muganga : hari imiti yangiza umwana igihe aba akiri igi mu nda ya nyina cyangwa se ikaba yakangiza umwana igihe bamutwise kandi umubyeyi yarafashe imiti yangiza mbere yo kumutwita.

Kwirinda ibikoresho bya plastiki cyane cyane ku bagabo kunkweramo ibintu bishyushye : Ibikoresho byo muri Plastiki habamo substance yitwa bisphenol A yangiza les hormones masculins ( imisemburo ya kigabo)

Kwirinda intekerezo mbi : umuntu atangira kwitegura gutwita bimeze nk’nzozi ibyo bikaba bireba umugore n’umugabo kandi intekerezo bafite zigira ingaruka ku mwana bazabyara.

Kwirinda ibintu bifite radiation : kwirinda kwegera no gukoresha cyane ibikoresho birimo za rayon X na ion ionisé nka za telephone, televiziyo ukirinda kubikoresha umwanya munini

Kwirinda ibintu birimo ifarini y’umweru : Wirinda za pain blanc, biscuits irimo ifarini y’umweru, amandazi na gato. Kuko ziba ari nkene kuri vitamine B na fibre alimentaire ikaba yagabanutse kandi iba ikenewe cyane muri icyo gihe kandi bikaba bitera impatwe (constipation).

Ibindi byo kwirinda :
• Kwirinda ibiribwa byo mu nganda birimo ibihindura ibara biba mu biryo no mu mitobe
• Kwirinda imirire ifite ibintu ibuze( indyo ituzuye)
• Kwirinda ibiryo byo mu maconserve :
• Kwirinda amagi mabisi cyangwa se adahiye neza :
• Kwirinda inyama n’amafi bidahiye neza kuko biba birimo virusi na parazite kandi bikangiza ubwonko.
• Kwirinda amata cyane cyane adahiye neza kuko atera ibyago byo gukuramo inda kubera amabacteries abamo.
• Kwirinda imiti yo kuboneza urubyaro byibura amezi atatu mbere yo gutwita
• Kwirinda ibyo kunywa birimo gaz nka za fanta

Ibyo ni bimwe umubyeyi witegura gutwitwa yaba umugore cyangwa se umugabo aba agomba kwirinda igihe yitegura gutwita byibura akabitangira mbere ho imyaka ibiri.
Mu nkuru itaha tuzabagezaho ingengabihe y’umubyeyi witegura gutwita akurikiza mu myaka ibiri mbere yo gutwita.

Gracieuse Uwadata