Ibibazo 7 ukwiye kubaza uwo mwashakanye

Yanditswe: 13-05-2015

Kugira ngo imibanire yawe n’umukunzi wawe ibashe gukura ni ngombwa ko hari ibyo mugomba kuganiraho. Hari ibibazo birindwi ushobora kumubaza bikagufasha kumenya uko umubano wanyu uhagaze. Gusa, ntukarakare mu gihe usanze hari ibyo mutumva kimwe.

Dore ibyo bibazo 7 :

Bimeze bite kubana nanjye ? : saba uwo mwashakanye witonze kugusubiza ibyiza ndetse n’ibibi abona mu kubana kwanyu.

Ni iki wampinduraho ubishoboye ? : uyu ni umwanya mwiza wo kubaza uwo mwashakanye uko akubona ku bijyanye n’imiterere igaragara. Ubu ni uburyo bwiza bwo kumenya ibyo wahindura kuri wowe bitagenda neza.

Ni iki wakwihinduraho ubishoboye ? : gerageza guha umwanya uwo mwashakanye kugira ngo abashe kwisuzuma ku bijyanye n’imiterere ye ndetse no kubitagenda neza. Ni ngombwa kumuba hafi mu byo atabasha gukora neza.

Ni ryari wumvishe ukubana kwacu gukomeye ? : niba igisubizo kitari “aka kanya cg ubu” mubaze impamvu. Rero, ibi byagufasha kongera kwisuzuma maze ukubura imbaraga wari ufite mu gihe urukundo rwanyu rwari rukomeye.

Ni ryari wumvishe ukubana kwacu kutameze neza ? : nusanga igisubizo ari “ako kanya” mubaze impamvu. Niba byaratewe n’ikintu cyabaye kera, ni byiza kukiganiraho ndetse mukigira hamwe uburyo bwo kugikemura.

Ni iki cyadufasha gukuza umubano wacu ? :
aha ntabwo ari ngombwa kurondora ibintu byose byakuza umubano wanyu ahubwo wafata iby’ingenzi. Wenda mwareba ku bijyanye n’uruhare rwanyu nk’ababyeyi, imibonano mpuzabitsina cyangwa uburyo muganira. Muri make, fata ikintu kimwe cy’ingenzi mwakosora ndetse mukagishyira mu bikorwa.

Ni izihe nzozi waba ufitiye umubano wacu mu bihe bizaza ? :
abashakanye batekerereza hamwe baba barashinze imizi mu mubano wabo kuruta abatabikora. Vuga ibyifuzo byawe mu minsi iri imbere ndetse n’uburyo muzafashanya mu guteza imbere inzozi zanyu.

Ni byiza ko mushyira hamwe kugirango mushimangire umubano wanyu, bituma ukomeza kuba mwiza mu bihe biri imbere.

Ibyo ni bimwe mu bibazo wabaza uwo mwashakanye ukumva uko atekereza ku rukundo rwanyu kandi nawe ukabyibaza niyo uwo mwashakanye yaba atabikubajije. Bigufasha kumenya aho urukundo rwanyu rwerekera n’ingamba mwafata ngo rurusheho gukomera.

Source : Patheos.com