Uko wakemura ibibazo ugirana n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 03-02-2016

Abakozi bo mu rugo bagirira urugo umumaro kuko usanga ingo nyinshi zibifashisha kugirango ubuzima bukomeze kugenda neza. Nyamara usanga ahanini abakozi batabana neza n’abakoresha babo bakagirana ibibazo. Gusa ibyo bibazo abakozi n’abakoresha bagirana bishobora kubonerwa umuti, bikakurinda guhora uhinduranya abakozi.

Dore ibibazo 5 bikunze kuba hagati y’abakozi n’abakoresha nuko wabikemura nkuko abakozi 4 bamaze imyaka isaga itanu mu kazi ko mu rugo babitubwiye :

Kudakora nkuko ubyifuza : Niba umukozi wo mu rugo adakora nkuko ubyifuza, fata umwanya umwicaze umwereke uko wifuza ko akazi kagomba gukorwa, umubaze impamvu akora ibitandukanye n’ibyo wamubwiye. Hari ubwo wasanga atabizi ukaba utaramwerekereye cyangwa se akaba abiterwa n’indi mpamvu. Burya umukozi ni umwe mu bagize umuryango nawe akeneye ko umubanira neza.

Kwibagirwa : Ni kenshi ubwira umukozi ibyo akora waza ugasanga yabyibagiwe. Niba umukozi wawe akunda kwibagirwa, jya umusubirishamo ibyo wamubwiye gukora cyangwa se ujye ubimwandikira ku rupapuro ku buryo abikurikiranya uko byakabaye.

Niba kandi abikora ku bushake ukabimwandikira ntazabona icyo akubeshya.Gusa nawe ujye umwumva kuko imirimo yo mu rugo iba ari myinshi ku buryo bimwe yabyibagirwa.

Kugira isuku nke : Umukozi ashobora kugira isuku nke ku mubiri we no mu byo akora.
Musabe ko yagira isuku y’umubiri ariko wirinde kumubwira ko ushaka ko agura imibavu n’amavuta ahumura neza kugira ngo atajya akunukira kuko hari ubwo nta nibyo aba azi, ashobora kujya kugura we akagura bya bindi bihumura cyane nabyo bikabatesha umutwe mu rugo. Musabe ko yagira isuku mu buryo ashoboye nko koga no guhindura imyenda.

Kwitaba telefoni cyane ari mu kazi : Kuri ubu aho iterambere ryaziye abakozi nabo baba bafite telefoni ugasanga bafite inshuti zibahamagara buri mwanya, bigatuma akazi gapfa.

Mbere yo kumubwira kureka kuvanga telefoni n’akazi banza nawe urebe uburyo ukoresha telefoni nk’urugero iyo uri kumwe n’abana. Ushobora gusanga nawe ugaburira umwana telefoni iri ku gutwi, umukozi akaba yabikora kuko nawe abona ko adaha agaciro igihe cyo kugaburira umwana.

Iyo hari imyitwarire ifite gahunda ugira uheraho umuha urugero ku buryo wowe ubyitwaramo. Niba umuntu aguhamagaye uri kugaburira umwana kandi muri bugirane ikiganiro kirekire kidafite umumaro, ukamusaba ko yakongera kukuvugisha umaze kugaburira umwana icyo gihe umukozi nawe aba akureberaho kandi nawe wakwitangaho urugero igihe umusaba kuvanga kwitaba telefoni cyane n’akazi.

Biragoye kubana neza n’umukozi wo mu rugo mutagirana ibibazo ariko bimwe muri byo bishoboka ko byakemuka kuko ahanini biba ari n’ibintu byoroshye gukemura.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe