Ibintu 6 byafasha abashakanye guhuza urugwiro
Yanditswe: 26-01-2016
Muri iyi minsi abashakanye bo mu ngo nyinshi bagira ikibazo cyo kutanyurwa mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse bakayoberwa uko bayitwaramo. Madame Nora, umujyanama w’ingo by’umwihariko ku bijyane no gutera akabariro, yatubwiye bimwe mu byafasha abashakanye kongera kwishimirana mu gutera akabariro.
- Kutimana : abashakanye bagomba gusobanukirwa n’ ihame( principe) ryo kutimana hagati yabo ku mpamvu iyariyo yose. Imibonano mpuzabitsina igomba kubaho kugirango urugo rukomere nkuko umuntu agomba kurya kugira ngo abeho.
- Kurenga ibintu birakaza : cyane cyane abagore nibo barakara bakivumbura ntibashake gukora imibonano mpuzabitsina. Madame Nora vuga ko byaba byiza abagore birinze gukuza utuntu duto dushobora kubarakaza hato na hato ahubwo bakaza gushaka umwanya mwiza wo kubikemura ariko batanze gukora imibonano mpuzabitsina nk’intwaro yo kwihorera ibyo babakoreye.
- Kuyikorera gahunda : Imibonano mpuzabitsina igomba gukorerwa gahunda nkuko n’ibindi bikorwa by’ingenzi bikorerwa gahunda . Urugero : ntushobora kuba wayobora inama utayikoreye gahunda. Ubigenje utyo ntabwo wayikora neza. Ni n’ako rero imibonano mpuzabitsina ikorerwa gahunda. Ibyo bituma abashakanye badahora batungurwa n’uko umwe ayishaka undi atayishaka, ananiwe, afite indi gahunda (gusenga, kureba filime, gusoma,…). Iyo habayeho gahunda byorohera cyane abashakanye kuyitegura bityo bose bagashobora kunyurwa. Ibi ntibivuze ko imibonano mpuzabitsina itakorewe gahunda ivanwaho rimwe na rimwe yabaho ariko ntibe ariyo ikorwa kenshi.
- - Kwitegura ku mpande zombi :
- Guha agaciro umwanya w’imibonano mpuzabitsina : ingo nyinshi zitekereza ko bashobora gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ya gahunda zose, nyuma yo kureba televiziyo, hahandi bananiwe cyane akaba aribwo babitekereza. Nyamara byaba byiza iyo gahunda nayo ihawe agaciro, abantu batararuha cyane kandi bayiteguye. Bisaba ko bose bataha kare ku buryo haboneka igihe gihagije cyo kureba abana n’izindi gahunda zo mu rugo noneho hakabaho kuryama kare kugira iyo gahunda ihabwe igihe gihagije kandi cyiza. Urugero, ni byiza kumenya gutegura ameza kare.
- Kwiha undi : ni byiza ko uwo mwashakanye abona ko wishimiye gukora imibonano mpuzabitsina hamwe nawe bitari kurangiza inshingano cyangwa yabanje kukwinginga cyane. Kumwiha abibonera mu myitwarire n’amagambo uvuga. Abagore nabo bakwiye kujya bafata nabo iyambere badategereje buri gihe ko abagabo babo aribo bababaza.
- Iyo umugabo n’umugore banyuzwe bose n’ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina ibindi byose byo mu rugo babyumvikaho nta mbaraga zikoreshejwe kuko baba bahuje imitima, umwe yiyumva mu wundi ( ikoreshwa ry’amafranga, imishinga, imyizerere, kurera abana n’ibindi).
Icyitonderwa : Imyitwarire mwiza y’umwe ifasha undi kumubera umugore cyangwa umugabo mwiza. Ntuzategereze ibyiza kuri mugenzi wawe nawe ntacyo wakoze.
Byatanzwe na Madame Nora, umujyanama w’ ingo.
Ukeneye ubufasha wamuhamagara kuri Tel : 250 788308293, email : niyuhire_nora@yahoo.fr