Uko wafasha umwana wawe igihe yatunguwe no gutsindwa

Yanditswe: 14-01-2016

Muri iyi minsi amanota y’abana bakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’ikiciro rusange yarasohotse, ariko hari ubwo umwana n’umubyeyi batungurwa no kubona amanota mabi kandi atandukanye nayo batekerezaga. Mu gihe rero umwana wawe yabonye amanota mabi kandi yari asanzwe ubona atsinda dore icyo wakora :

Kwirinda kumubwira nabi : Hari ubwo umwana aba nta ruhare rukomeye yagize mu gutsindwa kwe ugasanga yaragize nk’ubwoba cyangwa se akaba akora gahoro agatinda kurangiza. Aho kumubwira nabi rero ngo umutuke ko yatsinzwe wamwegera ukamenya impamvu yamuteye gutsindwa kuko nawe aba yahahamutse iyo abona abandi bana yarushaga bo batsinze.

Kumuremamo icyizere : Nubwo umwana yatsinzwe gukomez akumwihebesha ngo umwereke ko ubuzima bwe aria ho bugarukiye siwo muti. Icyiza nuko wamuremamo icyizere ukamubwira ko ubutaha bizagenda neza ko ari ibintu bisanzwe bibaho.

Reba ko nta bindi bintu byarangaje umwana : abana cyane cyane abageze mu cyiciro rusange usanga baba bageze mu kigero kibi hakaba n’abatangira kwishora mu ngeso mbi zatuma bagira n’amanota mabi mu ishuri. Tangira rero ujye ukurikirana umwana wawe igihe ari ku ishui no mu rugo umenye ko nta mpinduka yagize zatuma anatsindwa kandi yari asanzwe ari umuhanga.

Gerageza kumushakira ishuri ryiza : Niba uziko umwana wawe yari asanzwe ari umuhanga ushobor akumushakira ishuri ryiza ryigenga igihe atabonye ishuri ritangwa na leta ryiza kugirango atazasubira inyuma, ukamusezeranya ko niyongera gutsindwa uzahamukura bizatuma yisubiraho.

Reba ko nta ruhare wagize mu gutsindwa kwe : hari igihe ababyeyi bagira ibibazo bikaba byagera ku bana bikabatera gutsindwa. Muri ibyo harimo nko guhorana intonganya mu rugo, gutandukana kw’ababyeyi, ibyo byose bishobora gutter aumwana gutsindwa mu buryo butunguranye.

Biramutse byabaye ku mwana wawe, akaba yatsinzwe bitunguranye akabona amanota mabi atarasanzwe ayabona, ibyo ni bimwe byatuma ufasha umwana ndetse nawe ukifasha kuko mwese mutungurwa mukamera nk’abahungabanye iyo umwana atsinzwe mutabiteganyaga.

Source : Schoolfamily.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe