Amakosa 5 uzirinda mu bukwe bwawe
Mu gutegura ubukwe,hari ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho cyane kandi ukagira n’amakosa wirinda kuko bishobora gutuma ubukwe bwawe butaba bwiza nk’uko wabyifuzaga kandi bwangijwe n’amakosa amwe namwe wikoreye mu kibutegura
Kwambara ikanzu ihenze cyane;Ntuzamarire amafaranga ku ikanzu uzambara mu bukwe wirengagije ko ugomba no kwambara inkweto nziza no gusokoresha ibintu bigezweho,kuko ushobora kwambara ikanzu ihenze ntihagire numenya agaciro kayo.
Kwifotoreza ahahenze;mu bukwe ntabwo ugomba guhendwa cyane n’ufotora cyangwa ahantu ho kwifotoreza,ahubwomenya uburyo bwiza bwo kwifotoza naho ahantu ho si ngombwa ko haguhenda cyane.
Guhendwa n’umuziki;iki nacyo ntayo ugomba kugitakazaho amafaranga menshi ngo ujye gushaka ugucurangira mu bukwe uhenze ahubwo ushaka ushoboye aho gushaka uhenze ,kandi burya wanakoresha umwe mu nshuti zawe akagushyiriramo n’intwererano kuburyo bitaza kuguhenda .
Kwambarirwa n’ubonetse wese;ntabwo mi bukwe bwawe ugomba kwambarirwa n’uwo ubonye wese cyane cyane abakobwa bakwambariye kuko habaho guhitamo abajyanye,bareshya cyangwa bangana kandi badatandukanye cyane n’uko nawe ungana.
Gufashwa imirimo nabo ubonye;ubukwe bwawe bugomba kuba buteguye neza kandi warahisemo mbere abazagufasha imirimo yose y’ubukwe kandi ugahitamo abo wizeye ko batazagukoza isoni kandi ukanagisha abandi inama kuburyo ubukwe butaba ari nyamwigendaho.
Aya makosa yose n’uyirinda uzagira ubukwe bwiza nta kabuza kandi bube butanaguhenze cyane kuko ibi bintu byose twavuze ntabwo ari iby’ingenzi cyane mu bigomba kugutwara amafaranga wagakoresheje ibindi biba bikomeye mu bukwe.
Source;elcrema
NZIZA Paccy
Forum posts
18 April 2016, 05:12
Murakose ku inama nziza muduhaye
20 April 2016, 15:25, by Uwiringiyimana Ferdinand
kwambara ikanzu ihenze nibyiza kuko ugaragara nkumuntu usobanutse kandi ibyo bikaryoshya ikirori cyawe wateguye. kandi abantu bose bashobora gukererwa bakurangamiye ariko sibyiza kwambara ikanzu ihenze ngonurangiza wambare inkweto zidafitegahunda.