Abakozi bo mu ngo bugarijwe no gusambanywa ku ngufu

Yanditswe: 01-06-2016

Ubushakashatsi bwakozwe ku bakozi bo mu ngo bagera kuri 2480 bwerekanye ko, abagera kuri 33% bemeye gukora imibonano n’abantu batandukanye barimo n’abakoresha babo mu gihe hari n’abahatiwe kuyikora ku ngufu bagera kuri 8.6%. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe na CLADHO ku bufatanye na IDAY, Inama y’igihugu y’abana na za sendika z’abakozi ( CESTRAR).

Muri abo 8.6% bahatirwa gukora imibonano ku ngufu abagera kuri 13.8% bakoze imibonano mpuzabitsina babihatiwe na ba sebuja cyangwa se ba nyirabuja kuko byagaragaye ko n’abahungu basigaye bahatirwa na ba nyirabuja kuryamana nabo ku gahato bakabashyiraho ibikangisho bituma babyemera dore ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakozi b’abahungu bahatiwe kuryamana na ba nyirabuja bakabyemera bagera 5.2%.

Usibye abahatirwa kuryamana n’abakoresha babo hari n’ababihatirwa n’inshuti zabo bagera kuri 43.1% n’ababihatirwa n’abandi bakozi bakorana bagera ku 10.3%

Abahatirwa gukora imibanono mpuzabitsina ku ngufu usanga batabihatirwa inshuro imwe gusa kuko nkuko abagera kuri 44.8% bigaragara ko babihatiwe kuva ku nshuro imwe kugeza kuri eshanu mu gihe ababihatiwe rimwe gusa bo ari 50% , hakaba na 5% babihatiwe inshuro zisaga ishanu.

Muri ubu bushakashatsi berekana ko abakozi bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu baba bafite n’ibyago byo kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko abagera kuri 72.4% badakoresha agakingirizo mu mibonano bakora baba bayemeye cyangwa se bahiyatiwe, mu gihe abakoresha agakingirizo ari 24.1% gusa.

Ni iki cyaca umuco wo kuryamana n’abakozi bo mu rugo ?

Mu gushaka kumenya icyakorwa ngo umuco w’abakozi baryamana n’abakoresha babo ucike twegereye ababyeyi bamwe batanga inama zikurikira :

Uwitwa Niyonzima claude ni umugabo ukuze uri mu kigero cy’imyaka 53 yagize ati : “ Kuva cyera umuco w’ubushurashuzi wabagaho ugasanga abagabo basaba abaja babo ko baryamana ntimugirengo n’ibyadutse ubu. Umuti mbona nuko abantu bakiyubaha bakubaha abo bashakanye n’ababakomokaho. Umuntu akamenya gutegeka irari rye kuko umuntu afite aho atandukaniye n’inyamaswa afite umutima nama umufasha guhangana n’irari ry’ubusambanyi igihe rimuteye”

Uwineza Gaudence nawe ni umubyeyi w’abana bane yagize ati : “ Muri iki gihe byo bireze ariko na none si umuco wo gushyigikira. Ari abo bana b’abakobwa cyangwa se b’abahungu bakwiye kumenya gufata umwanzuro wo guhakana kuko aho bakora siho honyine haba hari akazi kandi bakirinda ibyo babashukisha n’ibyo babakangisha.
Ku rundi ruhande ariko n’abasaba abakozi babo ko baryamana rwose nabo bisubireho, bamenye ko usibye no kuba bari kwisuzuguza umukozi ko baba banamuhemukira dore ko abakozi benshi baba ari abana bakibyiruka”

Photo : Imitali models
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe