Uburyo bwiza bwo gutoza umukozi wo mu rugo isuku

Yanditswe: 29-06-2016

Umwanda ni kimwe mu bintu abakozi bo mu rugo bakunze gupfa n’abakoresha babo. Hari ubwo usanga umukozi wo mu rugo agira isuku agitangira akazi ariko yamara kumenyera agatangira kugira umwanda. Hari n’abatangira akazi bakiva mu cyaro ugasanga iby’isuku batabisobanukiwe hakaba nabo usanga kugira umwanda ari nk’umuco wabo.

Utitaye ku rwego umukozi wawe abarizwamo buri wese ashobora gutozwa isuku kandi bigakunda.

Dore uko uzabigenza :

Jya uzana umukozi wakoze isuku neza hose ; Ku munsi uba uziko uri buzane umukozi ujye ugerageza uko ushoboye kose ukore isuku ibintu byose asange biri kuri gahunda. Mu gihe uri kumwereka uko azajya akora akazi umusabe ko wifuza ko yazajya ahorana isuku nkuko yayihasanze.

Mara icyumeru cya mbere umwerekera ; Hari ubwo umukozi aba aribwo akiva mu cyaro ugasanga iby’isuku atabizi neza. Ni byiza rero ko umara icyumweru cya mbere umwerekera uko isuku igomba gukorwa, ukamusaba no kugira isuku nawe ubwe ku mubiri.

Jya umuha urugero rwiza ; Hari abakoresha bamwe usanga babwira nabi abakozi ngo bagira umwanda akandi rimwe na rimwe ugasanga ibyo bakora abakoresha babo nabo babikora. Urugero niba uva muri bwiheroro ntukarabe intoki ukagaburira umwana udakarabye ntabwo uzamusaba kubikurikiza ngo abikore. Hari utuntu duto uba ukora umukozi akureba bigatuma nawe abikora nta rwikekwe.

Jya unyuzamo ugenzure isuku umutunguye : Hari ukuntu usanga abakozi bakora isuku ahantu hagaragara gusa ariko ahihishe ntibahagere. Jya umugenzura kandi ubikore umutunguye ku buryo ahora aziko umunsi uwo ariwo wose ushobora kubona aho atasukuye neza. Abakozi benshi usanga bitwararika muri week end kuko aribwo baba baziko abakoresha babo bagenzura byose.

Jya wikorera isuku rimwe na rimwe ; Hari ubwo umukozi amara kumenyera agatangira kwirengangiza uko wamweretse azajya akoramo isuku akiza. Ni byiza rero ko unyuzamo nawe ukayikorera mu rwego rwo kongera kumwerekera uko azajya akora isuku. Mu kwikorera isuku kandi ni naho ubonera ibyo aba atagikora neza nkuko mwabisezeranye. Niba umukozi aziko ushobora kugira umunsi wo kugenzura ukikorera isuku azajya atinya ko uzabona ibyo adasukura neza.

Muhe ibikoresho bihagije umwigishe kubikoresha neza : Mu isuku umukozi aba akeneye ibikoresho bihagije ariko na none ugombva kwibuka ko abakozi bagira ingeso yo kubyangiza. Jya umwerekera uko ibikoresho bikoreshwa neza utabyangije. Cyane cyane wabimwereka igihe nawe wikoreye isuku akabona ko wakoresheje ibikoresho bike kandi isuku igakorwa neza.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha gutoza umukozi wo mu rugo kugira isuku.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe