kubana neza n’umugabo urusha amafaranga

Yanditswe: 05-09-2019

Cyera hari hamenyerewe ko abagabo aribo binjiza amafaranga menshi mu rugo. Ariko ubuzima bwarahindutse kuri iki gihe hari ingo nyinshi abagore binjiza amafaranga menshi kurusha abagabo. Kimwe n’izindi mpinduka zose rero hari abatakira neza impinduka ugasanga ku ngo zimwe bizanye amakibirane mu gihe ku zindi ngo ari ibintu bisanzwe kandi bishimiye.

Ibi rero ni ibyo wakora ukirinda ibibazo byaterwa n’impinduka zo kuba umugore yinjiza amafaranga menshi kurenza umugabo:

1. Muganire ku mpinduka zabaye n’uko wiyumva nyuma yazo
Wowe n’umugabo wawe mugomba kuganira ku gaciro k’amafaranga mu rugo rwanyu. Niba kandi mutarabikoze iki ni igihe cyiza kuri mwe. Ugomba kumufungukira ukamubwira uko wumva bimeze kuba warahinduye imirimo cyangwa kuba winjiza amafaranga aruta ayo winjizaga mu rugo mbere. Ibi bituma muganira na we akakubwira uko abyumva.

2. Gerageza kumva ko ayo mafaranga ari ayanyu mwembi
Niwumva ko ayo mafaranga ari ay’urugo rwanyu kandi agomba gukoreshwa mu nyungu no mu iterambere ryanyu bizaborohera kubana neza.

3. Mukomeze kujya mufatira ibyemezo hamwe
Niba mwari musanzwe mwicara mukajya inama mbere yo gukoresha amafaranga, ntibizahinduke ngo wumve ko kuba winjiza mafaranga menshi biguha uburenganzira bwo kuba wafata imyanzuro wenyine kuko uko byagenda kose urugo ni urwanyu mwembi kandi ni inshingano zanyu mwembi kurinda ubusigire bwarwo.

4. Mujye mukoreha amafaranga bitewe n’ayo buri umwe yinjiza
Hari ingo ziba zifite compte imwe ijyaho amafaranga yose yinjira mu rugo yose. Hari n’izindi ngo buri umwe agira compte ahemberwaho hanyuma bakaganira uko akoreshwa nyuma. Niba rero urugo rwawe ruri muri izo ngo buri umwe ahembwa cyangwa yinjiza ukwe, mugomba kongera mukaganira uko muyakoresha igihe habaye impinduka (igihe yiyongeye cyangwa agabanutse).
Niba wenda umugabo wawe yarishyuraga amashuri y’abana akanishyura inzu mubamo (igihe mudafite iyanyu), mushobora guhinduranya inshingano cyangwa ugafata zimwe mu zo yari afite.

5. Ntugatume umugabo wawe yumva afite ipfunwe ryo kuba yinjiza amafaranga make
Gufata ibyemezo bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga wenyine witwaje ko winjiza menshi bishobora gutuma umugabo wawe yumva asuzuguritse cyangwa atubashywe nk’uko abigombwa mu rugo. Mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yabiturukaho, ni byiza ko ibyemezo byose bifatirwa hamwe hagati y’umugore n’umugabo.

Kurusha umugabo amafaranga birashoboka cyane kandi si bibi, cyane ko nta n’umwe utifuza kugira intambwe atera. Ikibi ni ukutabasha kumva ko biri mu nyungu z’umuryango wose. Iyo mutabifashe nk’ikibazo ahubwo mukabifata nk’inyungu, bikomeza iterambere n’umubano wanyu.

Marie Merci
Photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.