Kubagarira yose nibyo bituma abakobwa batendeka cyane

Yanditswe: 29-05-2016

Muri iki gihe usanga kugira inshuti nyinshi z’abahungu mu rukondo ari ibintu byabaye nk’ihame ku bakobwa benshi,ndetse iyo uganiriye nabo bakubwira ko babikora nko kubagarira yose,kuko bataba bizeye neza ko bakwizirika ku muhungu umwe bakazarambana.

Bamwe mu bakobwa bagera kuri bane twaganiriye batashatse ko dutangaza amazina yabo, biga muri kaminuza y’uburezi mu mujyi wa Kigali,ngo basanga gutendeka ntacyo bitwaye ndetse biba ari ukwiteganyiriza mu rukundo.

Dore impamvu 4 zituma batendeka mu rukundo

1. Aba bakobwa bavuga ko gutendeka biterwa n’uko abahungu nabo batendeka kandi bagakunda guhemukira abakobwa,maze bigatuma umukobwa nawe adashobora kwizera umuhungu umwe ngo abe ariwe bakundana gusa ngo kuko uramwizera ejo ukabona yagusimbuje undi.

2. Indi mpamvu bose bahurijeho ngo ni uko muri iki gihe usanga nta rukundo rukirangwa mu bantu ahubwo bikaba ari irari,kuko akenshi usanga umuntu akunda undi afite icyo amukurikiyeho,akaba ariyo mpamvu umukobwa aba agomba kutagira umuhungu umwe yizirikaho, kuko hari ubwo aba amubeshya ko amukunda kandi wenda hari ikindi amushakaho,maze bigatuma afata benshi kugira ngo navumbura umwe wa mbere agasanga hari icyo yari amukurikiyeho bahite bashwana afate undi mu bari hafi aho.

3.Aba bakobwa bati :"ubundi akenshi abahungu si abo kwizerwa ngo ufate umwe umwizirikeho wenyine, kuko bakunda kutanyurwa n’umukobwa umwe ugasanga baca inyuma abakunzi babo.Ubwo rero umukobwa aba agomba kugira abahungu benshi yemerera urukundo kugira ngo umwe namufata yamuciye inyuma,cyangwa akamenya ko afitanye umubano n’undi mukobwa azahite amuvaho akomezanye n’undi bitamugoye kuko iyo wamwishyizemo ari umwe birakugora kuba wahita ubona undi mukomezanya inzira y’urukundo."

4.. Ikindi gikomeye bavuze ngo ni ugushaka umuhungu ufite akantu cyangwa ubushobozi,ngo kuko nta mukobwa wifuza gushakwa n’umugabo w’umukene,akaba ariyo mpamvu batendeka ngo bashaka uwaba arusha abandi ubukire,dore ko ngo hari ubwo ugira amahirwe muri kwa gutendeka ugahuriramo n’umuhungu usanga afite ubushobozi kandi afite n’urukundo.

‘’Kubagarira yose’’ ni imvugo aba bakobwa bagarutseho kenshi, aho bavugaga ko nta mukobwa uba ukwiye kubaho afite inshuti imwe y’umuhungu kuko ngo hari ubwo ataba ariwe bazabana ndetse atari we Imana yamugeneye,bityo ngo gutendeka bituma uhitamo neza cyangwa ukabona urusha abandi urukundo akaba ariwe uhiga abandi bose cyangwa muri abo atendeka hakaba ari naho harimo uwo Imana yamugeneye.

Nguko uko urubyiruko rw’abakobwa bo muri iyi minsi babona ikibazo cyo gutendeka, bagahamya ko nta kosa riba ririmo kuko babibona nko kwitegenyiriza cyangwa kubagarira yose mu gihe batarahitamo neza, nkuko aba bakobwa bo muri kaminuza y’uburezi ishami rya Kigali babivuga ,ndetse bagahamya ko ibi babihurizaho n’abandi bakobwa benshi.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • ahaaaaa ni danger abakobwa mukunda akantu mwifite ibibazo kabisa ubwo uzi kubana n’uwo udakunda ????ngo ni akantu wakurikiye...bakobwa rero mwumve mbamwire natwe abasore ntitwifuza umukobwa watwirukaho kubera akantu gusa nta Rukundo...nk’anjye nsanze unyirukaho kubera akantu nahita ngukatira kbsa...

  • Ndumiwe ! Nanjye ndi umukobwa ariko ibyikigihe ni hatari.urukundo rwahindutse business.ubwose niba bimeze uko mubivuze nzavana he umusore ukijijwe ufite urukundo rwImana muri we koko ? Yewe ninshaka nzasazire iwacu ntabwo nzapfa niyandagaje mu basore ngo ndimo gutendeka.nzaguma uko ndi nindamuka mbonye unkunda uko Imana yacu ishaka niwe nzabana nawe mwubahe nkumutware wanjye.

  • Abana b,abakobwa mukwiliye kwigirira ikizere muli abagaciro .Gukundana n,umuhungu ufite ubwoba bw,uko yakwanga nacyo ni ikindi kibazo .mugomba kwigirira ikizere nicyo gitsinda ubwo bwoba butuma mwakwisanga mutendetse ,ikindi ubwo bwoba bubabuza kugira determination .ikindi mugomba kumenya ni uko gukunda ari ukwemera risques.Nakwanga azajyende uzabona undi ndetse umuruta.mutuze kandi muhumure.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe