Icyo wakora igihe umukunzi wawe agiye kure yawe

Yanditswe: 05-06-2016

Bijya bibaho ko mu buzima,abakundana bashobora gutandukana umwe akaba yajya kure y’undi, bitewe n’impamvu zitandukanye ariko hari uburyo bwiza wakora ugasigasira urukundo n’umubano mwari mufitanye kugeza agarutse.

  • 1. Kumugirira icyizere kandi ukabimwereka,ukirinda ikintu cyose cyangwa ijambo rishobora kumwumvisha ko nta cyizere umufiye aho yagiye.
  • 2. Kumuvugisha kenshi nibura kuburyo nta munsi bwira utamuvugishije mu gihe ufite uburyo bwo kuvugana nawe kuri telefoni cyangwa mukoresha kohererezanya ubutumwa
  • 3. Kumuganiriza murebana mwifashishije ikoranabuhanga nka skype cyangwa ubundi buryo bushoboka,mukabikora nibura inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru.
  • 4. Gukoresha amagambo meza yuje urukundo ndetse n’ibiganiro byo kumusetsa,ndetse n’amakuru mashya kuburyo mutandukana mwese mwishimye.
  • 5. Igihe ugiye kumusezera murangije kuganira,jya wibuka kumusoma nubwo muba mutari kumwe ariko biramushimisha kandi bikamukwibutsa akarushaho kugukumbura kuburyo atagira umutima wo kukwibagirwa

Ibi ni ibintu by’ingenzi bikomeza urukundo,mu gihe umwe mu bakundana agiye ahantu kure utazongera kumubona vuba kandi mugakomeza kubana neza kugeza agarutse.

source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe