Impamvu abagore babyara cyane batinda kugera muri menopause

Yanditswe: 21-04-2015

Abagore babyara cyane batinda kugera mu gihe cyo gucura ugasanga bakomeje kubyara n’igihe bageze muri ya myaka yo gucura.

Anastasie umujyanama mu by’imirire iboneye haba ku kwirinda indwara, igihe wamaze kurwara no ku mirire ijyanye n’imyororokere aratubwira impamvu abagore babyara abana benshi batinda gucura.

Ubusanzwe umwana w’umukobwa kuva akivuka aba afite ovules( intanga) ibihumbi 400 ariko akagera ku myaka y’ bukure afite intanga zavamo umwana 400 gusa. Izo ovules 400 nizo zigemda zitakaza imwe buri kwezi iyo umugore cyangwa se umukobwa yagiye mu mihango. Iyo umugore adasamye mu mwaka umwe atakaza ovules 12.

Ku bagore babyara cyane rero iyo batwite imihango irahagarara, kuko ubusanzwe tuzi ko imihango iba aricyo kimenyetso cy’uko ovule itahuye n’intanga ngabo, igihe umugore atwite ovules zirenga 9 ziribika mu gihe zagombaga kuba zarasohotse.

Uko umugore ahora atwite niko za ovules zizajya zibika ukazasanga ageze mu za bukuru akibyara kandi yagombaga kuba yaracuze.

Nguko uko bigenda kugirango umugore wabyaye abana benshi ari na we ugera mu za bukuru akibyara kubera ko ovules ze ziba zitarigeze zibona umwanya wo gusohoka.

Gracieuse Uwadata