Ingaruka zo kwizera cyane umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 13-07-2016

Kugaragariza umukozi wo mu rugo ko umwizera bishobora gutuma akora akazi ke neza ariko ntibivuze ko ugomba kumwizera cyane kuko hari ubwo aba akora amabi iyo utumareba. Ababyeyi bamwe twaganiriye bagaruka ku ngaruka bahuye nazo babitewe no kwizera abakozi cyane.

Uwitwa Benitha yagize ati : “ Umukozi wandereraga umwana yarankanguye ku buryo nta gipfa kwizera umukozi ngo nterere iyo. Umva nari mfite umukozi uzi kwiyoberanya akanyeraka ko ankundira umwana igihe ndi mu rugo namara kugenda akamukubita akamwima ibiryo namusigiye kugeza ubwo namujyanye kwa muganga basanga afite ibimenyetso by’indwara z’imirire mibi. Ubu nafashe umwanzuro wo kujya nkora amasaha make ubundi nkabasha kwigenzurira ibyo mu rugo kuko abakozi nabo kudufasha ntibakwiye gusimbura umubyeyi burundu”

Ingabire nawe ni umubyeyi wigeze guhura n’ingaruka zo kwizera umukozi cyane. Yagize ati : “ Nari mfite umukozi nirirwa mushimagiza ngo ni umwana mwiza ariko ibyo yaje kunkorera ni agahomamunwa. Umuntu twari tumaranye imyaka itatu muhemba neza mbona nta kibazo na kimwe dufitanye, ariko agiye kugenda agenda ntahari abana bagiye ku ishuri maze aratwiba , imyenda y’abana, televiziyo mbese ibintu byose byari ahantu hadakinze yakuyemo iby’ngenzi aratwara na nubu twamuburiye irengero”

Ahishakiye ni umubyeyi nawe uhamya ko bidakwiye ko wizera cyane umukozi kuko hari ubwo bimutera kugusuzugura.

Yagize ati : “ Hari ubwo umukozi aza ukamwakira mu buryo bitandukanye nubwo ufatamo abandi bitewe nuko umubona. Ariko na none ababakoresha bagomba gushishoza ntibabaharire byose kuko umukozi wese agomba kugenzurwa ntumwizere ngo umuharire byose.

Tugomba kumenya ko abakozi bo mu rugo baba baje gushaka amafaranga gusa nta zindi mpuhwe baba badufitiye. Niyo utamwereka ko umugenzura ariko ugomba kubikora mu bushishozi”

Abakoresha abakozi bo mu rugo bagomba kugabanya kwizera cyane abakozi bo mu rugo kuko hari ubwo byabagiraho ingaruka.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • batanagusenyeye se baba ari abantu !! barabanza bakakwanganisha n’abaturanyi ubundi urugo rwawe bakarutezamo imyiryane idashira iyo hari ukunda amabwire y’urugo. tujya twikururira ibyishi tu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe