Ibintu bizakwereka ko umukozi wo mu rugo ari hafi kugenda

Yanditswe: 20-04-2016

Hari ubwo abakozi bo mu rugo bapanga kugenda ariko ntibabivuge ahubwo ukazasanga bagiye batakubwiye cyangwa se bakagutungua wava ku kazi ukumva arakubwiye ngo ndangiye cyangwa se ejo nzagenda.

Iyo umukozi agiye muri ubwo buryo bigutesha umutwe kuko uba utabyiteguye. Niyo mpamvu uba ugomba kumenya ibiranga umukozi ufite gahunda yo kugenda kugirango uzabyitegure mbere.

Guhinduka mu mico bitunguranye : N’ubusanzwe abakozi bo mu rugo bagenda bahinduka uko bamze igihe ugasanga bagenda bahinduka ariko bigenda gahoro gahoro ntabwo biza ako kanya. Niba ubona umukozi yahise ahinduka nk’umuntu ufite ikindi kintu yizeye wamubwir aukabona atakwitayeho, icyo gihe ujya umenya ko yahinduye gahunda akaba afite ahandi yabonye.

Kwiyenza no kugira umushiha : Uzasanga hari n’abakozi bapanga kugenda batavuze ariko bagatangir akujya biyenza bashaka impamvu, ukumva agusabye ko umwongeza amafaranga y’ikirenga cyangwa se akagira umushiha akajya akubita abana baba ari bamwe bato batabasha kuvuga bagatangira kumwanga wajya kugenda bakarira kandi bitari bisanzwe.

Guhimba ibinyoma : Hari abandi bo usanga bahimba ibinyoma ku miryango yabo, agatangira kukubwira uburyo iwabo barwaye barembye kandi akubeshya, undi munsi akagusaba kujya kubasura cyangwa se kubarwaza ngo azagaruka, wamuha uruhushya akagenda agiye.

Kudatinya kugusuzugura : Iyo umukozi atangiye kugusuzugura ntatinye gukora amakosa imbere yawe ngo atinye cyangwa se wamuhamagara akakwitabana agasuzuguro rimwe na rimwe akakwihorera icyo gihe aba afite izindi gahunda arimo apanga ushatse watangir akumugirira amakenga.

Kugirana agakungu gakabije n’abantu bo hanze : Abandi uzasanga iyo bafite gahund ayo gutaha cyangwa se barabonye akazi ahandi batangira kugirana agakungu n’abandi bakozi bo hanze cyangwa se n’abandi bantu batari abakozi ugasanga abo bantu bo banazi amabanga ye ku bury obo baba babizi ko ari hafi kugenda.

Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukozi wo mu rugo afite gahund ayo kugenda vuba akabva ashobor ano kugenda agutunguye cyangwa se ntabikubwire wamusiga mu rugo ugasanga yagiye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe