"Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato mu bashakanye ntikwiriye"

Yanditswe: 19-12-2021

Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato cyangwa mu buryo butumvikanweho ni kimwe mu bihanwa n’amategeko kuko byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rikaba ritemewe.

Uwiringirimana Josee akorera mu murenge wa Kibagabaga akagari ka Kinyinya mu karere ka Gasabo. Avuga ko kuvutswa uburenganzira ku bagore, bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye ku gahato biriho,ariko bidakwiye.

Nk’umugore asanga imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyumvikanwaho ku bashakanye, kigategurwa kuko bituruka mu mutwe.
Ati “mu gihe umwe abikeneye aba agomba gukora ibishoboka na mugenzi we akabishaka. Bitashoboka amuhakaniye agaragaza impamvu, akayumva akubaha “Oya” ye.”

Kuri we ngo iyo umugore abikoreshejwe atabishaka abizinukwa cyangwa bikamwangiriza ubuzima. Ati “hari igihe wabikoresha umugore yaguhakaniye adashaka gusama,ugasanga arasamye atabiteguye bikamubangamira .”
Mukankusi we avuga ko burya umugore akunze guhura n’ingaruka nyinshi mu gihe akoreshejwe imibonano mpuzabitsina atabyiteguye.
Ati “umugore ashobora kuba yanga ko yasama ari mu gihe cy’uburumbuke niba mutaraboneje urubyaro, kutamwumva k’umugabo,bishobora gutuma umugore ahoza uruhinja mu ntoki akabyara buri mwaka, bikamutera gusaza vuba ,kubyara indahekana, abo abadashoboye kurera, gutakaza uburanga no kurwaragurika .”

Munyengabe Marc avuga ko kumvikana ku bashakanye ari ngombwa kandi buri wese agomba kumva mugenzi we mu gihe hari imbogamizi yatuma badatera akabariro.

Dr Muvandimwe Emmanuel ni umwarimu muri Kaminuza Gatulika y’u Rwanda I Save. Avuga ko gukoresha umugore wawe imibonano mpuzabitsina ku gahato,mutabiteguye ari ukumuvutsa uburenganzira bwe.
Bikaba bikurura ingaruka nyinshi ku mubiri we, mu muryango no mu mutwe. Agira ati “ahora afite agahinda n’umubabaro, ashobora kugira ihungabana,kudasinzira neza,imyitwarire idasanzwe itari imenyerewe, imihindagurikire ku mubiri we, kudatekereza neza,kutuzuza inshingano ze ndetse akaba yagira kwiheba gukabije byamuviramo no kwiyahura”.
Anongeraho izindi ngaruka nko gutwara inda atateganyaga,kubyara indahekana n’izindi zakwangiza isura n’umubiri we. Akagira inama abashakanye,yo kujya baganira bagafata icyemezo cyo gukora ibyo bumvikanye ntawe uvukije uburenganzira undi.

Ubushakashatsi bwakozwe na societe civile mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu turere twa Rulindo,Nyanza,Nyamagabe,Nyaruguru na Gakenke byagaragaje ko ikibazo cy’abagore bavutswa uburenganzira bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo ku gahato kigihari.
Bwanagaragaje ko 54% mu bagore babajijwe muri utwo turere bahuye n’ihohoterwa,naho 46% muri bo bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo babana.

Ntivuguruzwa Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramanana avuga ko iki kibazo kiriho mu miryango imwe n’imwe.
Gusa ngo nk’ubuyobozi batanga ubujyanama bwo kubahana no kuganira ku bashakanye, bagaharatira kutabangamirana.
Gusa ngo nta byera ngo de, iyo bidashobotse umugabo akaba yarenga ku bujyanama bahawe agahohotera umugore muri ubwo buryo ngo hitabazwa inzego zibishinzwe zikamuhana hakurikijwe amategeko.

Safari Viateur
Photo: Google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.