Ingaruka ku mukobwa ubana n’umusore batararushinga

Yanditswe: 26-06-2016

Muri iki gihe abakobwa bamwe na bamwe basanga abasore bakundana maze bakibanira kandi bitari mu buryo bwo gushyingiranwa cyangwa ngo bishyingire ahubwo ngo bitegura kubana,maze ugasanga babanye mbere y’igihe,nyamara hari ingaruka mbi nyinshi usanga zituruka kuri uwo mubano .

Aha umuntu yakwibaza ati ;’’Ese birakwiye ko umukobwa ajya kubana n’umuhungu bakundana mu nzu imwe batashyingiranwa’’

Iyo uganiriye n’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abahungu usanga babyemera mu buryo butandukanye bamwe bakavuga ko ari ibigezweho,ariko abenshi ni ababinenga,dore ko bitanasanzwe mu muco nyarwanda kuko umukobwa yemererwa kujya kubana n’umusore nyuma yo gushyingirwa kandi n’ababikora akenshi baba babihisha kuko usanga imiryango yabo ntabyo izi.

Guhararukwana vuba :kujya kubana n’umusore mukundana bituma urukundo rugabanuka kuko muba mwaramenyeranye ndetse buri umwe atangiye kubonaho undi amakosa cyangwa ububi bwe tari asanzwe amuziho,ibi rero bikavamo guhagana.

Kwihutisha ubukwe ;Kubana kandi bishobora gutuma abakundana bahubuka mu gufata icyemezo cyo gukora ubukwe byihuse,kandi ubundi ubukwe ni ikintu cyo kubanza gufatira umwanya wo kugitekerezaho kugira ngo buzagende neza.Bityo rero mushobora kugira ubukwe budashamaje kuko mutabashije kubwitegura neza.

Guterwa inda ;Kujya kubana n’umusore kandi niho hava guterana inda zitateguwe,maze mwaba mudafite ubushobozi bwo guhita mukora ubukwe mukishyingira cyangwa umusore akihinduka umukobwa rimwe na rimwe ibyabo bigahagararira aho mukaba muratandukanye umukobwa akajya kubyarira iwabo akaba arasebye.

Kwitesha agaciro ;umukobwa ufata icyemezo cyo kujya kubana n’umusore bakundana aba yitesheje agaciro kuko burya iyo agize ibyago bagashwana,kugira ngo azongere kubona undi bakundana uzi ayo mateka ntibimworohera kuko aba yarubatse amateka mabi,yarasize umugani ahantu hose,akenshi n’abandi basore ntibashobora kumutereta cyeretse agiye aho batamuzi.

Gutandukana nabi ;Iyo umusore n’umuhungu bakundana bakabana mu nzu imwe batarabana,akenshi usanga baharurukana bagashwana ndetse bikabaviramo no gutandukana mu buryo bubi,dore ko nta n’isezerano baba bafite ryo kubana,maze ugasanga barasebanya kuko baba baziranye kuri buri kimwe.

Kubengwa ;ibi byose biterwa bivamo kubengwa kuko hari ubwo abana n’umusore maze ntibumvikane ku bintu bimwe na bimwe cyangwa imico y’umukoba ntinyure umusore maze bikavamo kumubenga.

Izi ni zimwe mu ngaruka zigera ku mukobwa wihaye kujya kubana n’umuhungu bakundana mbere yo kubana yitwaje ko bakundana gusa,ugasanga yaramwizeye nk’umugabo we. Ariko kandi ibi biba ari uguta umuco n’ubwo bamwe babyita ibigezweho bigana imico y’abanyamahanga.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe