Amagambo uzirinda kubwira umuntu wabuze urubyaro

Yanditswe: 09-02-2016

Kubaho warabuze umwana kandi umwifuza ni ubuzima bubabaza nkuko umubyeyi wamaze imyaka icumi yarashatse ariko nta mwana yabitubwiye. Gusa birushaho kukubabaza iyo hari amagambo mabi ubwiwe n’inshuti zawe niyo bo baba batagamije kugukomeretsa.

Uyu mubyeyi utifuza ko twatangaza izina, tukaba tamwise Mama Gisubizo( izina rihinduye) aratubwira, amagambo yajyaga amukomeretsa mu myaka icumi yamaze ategereje umwana :

Kumubwira ko ari ubushake bwe kutabyara : Kuri ubu aho abantu bashobora gushaka bakaba baretse guhita batwita ku bushake. Hari ubwo bamwe bakeka ko aribyo bakabikubaza kandi wowe atariko bimeze. Uwo mubyeyi yagize ati : “Namaze imyaka nk’itatu nyuma yo gushyingirwa hari abacyimbwira ko arijye wabihisemo. Cyane cyane mabukwe n’inshuti zanjye za hafi baratubwiraga ngo ibyo twihaye byo kubanza guteganyiriza umwana bizadukoraho”

Kumusaba ko yashaka umwana akamurera : Iyo mwabuze umwana wanyu nibyo koko mushobora gushaka undi murera. Ariko burya ni icyemezo cyitoroshye kandi bigomba kuba inama abashakanye bigira bidaturutse ku bo hanze kuko bo baba batazi umutwaro abashakanye bafite.

Kumubwira ko akeneye kwizera kurushaho kugirango atwite : Mama Gisubizo yagize ati : “Ndasenga ariko sinakundaga umuntu umbwira ko nkeneye kwizera kurushaho kugirango nkunde mbone umwana. Abantu benshi dusengana bajyaga babimbwira ariko
buri gihe mu mutima wanjye hagahita hazamo ikibazo ngo : Ubuse ko mwe mwabonye abana mundusha kwizera ? Cyane cyane abakiristu dukoresha amagambo ashobora no kuba yakugusha ukareka gusenga burundu, usibye no kuba wakomereka.” Amagambo nka : “ Imana niko yabishatse, Imana igufitiye indi migambi, ni ikigeragezo cy’Imana ariko kizarangira,.. abantu bayakubwira baziko baguhumuriza ariko hari ubwo ukomereka kurushaho

Gusa naho umubwira ko ari umunyamahirwe kuba adafite abana : Kubwira umuntu utabyara ibibazo byo kurera abana ngo umwana yarakunaniye ararira cyane, ntakunda kurya, wabuze amafaranga y’ishuri n’ibindi bibabaza umuntu ubibwira kandi uziko we yarabuze umwana, kuko we aba avuga ati niyo umwana yarara arira nabyihanganira ariko nkaba mufite.

Kutamugirira icyizere ngo yisanzure ku bana bawe : Si byiza ko umwereka ko umufitiye amakenga cyane ku mwana. Mama Gisubizo yagize ati : “ Hari nk’abantu nabwiraga ngo banyoherereze abana baze kunsura ukabona bagize ikibazo. Abantu benshi baba baziko ko ngo iyo wabuze urubyaro uba ufitiye umutima mubi abana b’abandi, kandi rwose biba ari ukwibeshya. Sinzi niba ariko n’abandi baba bameze ariko jye rwose numvaga mbakunze bikarushaho no kumpa icyizere ko nzabona uwanjye”

Gushaka kumenya utabyara hagati y’umugore n’umugabo
 : Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa cyane n’abanyamuryango rimwe na rimwe bagahimba ibinyoma ku mukwe cyangwa se umukazana wabo.

Mama Gisubizo yagize ati ; “Ni kenshi twahuye n’iki kibazo abo mu muryango w’umugabo bati umugore ntabyara abo mu muryango wacu nabo bati umugabo niwe utabyara ugasanga biteje ikibazo mu rugo. Yewe hari n’inshuti zatinyukaga zikambaza ufite ikibazo hagati yanjye n’umugabo. Naribazaga nti ese bashaka kubimenya ngo byibura badufashe kwivuza. Iyo wambaza utyo nahitaga nkubwira ko twese turi bazima.

Mu mibanire yacu n’abantu bi byiza kwitwararika ukamenya amagambo ubwir aumutnu ukirikije ikibazo afite kugirango wirind ekuba wamukomeretsa niyo waba ubikoze utabishakaga.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe