Uburyo kutumvikana kw’abashakanye bitera kutarambana umukozi

Yanditswe: 20-07-2016

Muri iki gihe usanga bigoranye ko wabona urugo rurambana umukozi wo mu rugo. Impamvu zibitera usanga ziba zitandukanye muri zo hakazamo n’amakimbirane aba hagati y’abashakanye. Mu bakozi ndetse n’abakoresha bamwe twaganiriye bagaruka ku ruhare amakimbirane y’abashakanye agira mu gutuma abakozi bakoresha babo bananiranwa.

Umukozi wo mu rugo witwa Francoise amaze imyaka umunani akora akazi ko akaba avuga ko hari aho agera akahavanwa no kuba abakoresha be batumvikana.

Yagize ati : “ Nakoreye abantu bagahora barwana. Umugabo waho yari umusinzi akaza atongana yabona ikosa rito twese akatubyutsa akaturaza hanze . Yari afite umugore w’umwana mwiza nkomeza kumwihanganira bigize aho ndarambirwa kuko uwo mugabo yari yadukanye ingeso yo kunkubita anziza ubusa. Kuva navayo usanga n’ubundi abakozi bahakora bahita bahava kuko ubuzima bwaho buba bugoye”

Bonaventure nawe akora akazi ko mu rugo akaba ahamya ko rimwe na rimwe kutumvikana kw’abakoresha babo bibatera kutaharamba.

Yagize ati : “Ntangira gukora akazi ko mu rugo nakoze mu rugo rw’abantu bagishakana. Ariko umugabo yasaga nkaho afuhira umugore we cyane kugeza aho nanjye atangira kunkeka.

Akenshi iyo umugabo yatahaga agasanga umugore we ari mu gikoni tuganira yahitaga amuhamagarana umujinya akamujyana mu cyumba. Rimwe baje gutongana cyane numva ko arijye wateje ikibazo muri urwo rugo. Natekereje ukuntu uwo mugabo agira amahane mbona yazanyirenza ndabasezera ndagenda kandi rwose uwo mugore we yamukekeraga ubusa”

Uwitwa Clementine ( izina twahinduye) ni umubyeyi ukoresha abakozi bo mu rugo ariko usanga akenshi bananiranwaga biterwa no kuba atumvikana n’umugabo we.

Yagize ati : “ Nakomeje kwibaza impamvu abakozi baza bakarambirwa vuba ariko nza gusanga kutumvikana n’umugabo wanjye bibifitemo uruhare runini. Mbere nashoboraga kubwira umukozi ibyo ateka, umugabo nawe agaca ku ruhande akamubwira ibye.

Ubwo nataha nkamutonganya kuko yakoze ibyo ntamubwiye ariko na none nza gusanga ikibazo atariwe ahubwo kiri hagati yacu. Wasangaga tumeze nk’abapingana mu rugo buri wese amuha amabwiriza ye. Ubu byarakemutse kuko nabiganiriyeho n’umugabo wanjye”

Niba rero ujya ugira ikibazo cyo kutarambana umukozi ujye uzashishoze neza urebe ko amakimbirane ugirana n’uwo mwashakanye atabifitemo uruhare.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe