Uburyo wagerageza kurinda umugabo kuryamana n’umukozi

Yanditswe: 16-03-2016

Kurinda umugabo kuba yaryamana n’umukozi wo mu rugo ntibyoroshye kuko hari ibyo ushobora kwirinda ariko umukozi ufite akaba ariwe uba impamvu cyangwa se n’umugabo wawe nawe akaba afite ingeso idashobora kurindwa ngo ubishobora. Gusa na none ntiwarekera aho ahubwo wagerageza uko ushoboye ukarinda umugabo wawe kuba yazaryamana n’umukozi wo mu rugo.

Gerageza gukora ibi :

Kwirinda guhakanira mugabo ko mutera akabariro : Abagabo mu bintu baba bifuza ku bagore, ikiza mu bya mbere harimo gutera akabariro. Birashoboka ko hari ubwo waba ufite ikibazo ariko si byiza ko buri gihe uko agusabye ko mwuzuza inshingano zo mu buriri ngo umubwire nabi cyangwa se ngo umuhakanire ubikoresheje nk’igihano ku bw’imyitwarire runaka mibi yagize. Bibaye byiza mwashyiraho gahunda y’iminsi mwazajya muteraho akabariro, ariko bitabujije ko n’itunguranye, itateguwe muri ya gahunda mwakoze itabaho.

Jya ugerageza gukoresha umukozi ushobora kwifatira ibyemezo : Abakozi benshi bemera gushukwa n’aba sebuja kuko n’ubundi mu buzima busanzwe baba ari ba bantu batabasha kwifatira ibyemezo. Gusa na none kuko umugabo aba arusha umukozi umutungo biba byoroshye ko yamushukisha utuntu duto kandi n’abakozi bamwe nabo bumva ari ishema kuba baryamana n’umuntu batari mu rwego rumwe. Iyo ari wa mukozi uhubuka mu gufata ibyemezo aremera kandi azi neza ingaruka byazamugiraho.

Irinde gushumuriza umugabo wawe umukozi wo mu rugo ; Hari na none umugore nawe uba ariwe nyirabayazana. Twese tuzi neza ko abagabo bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abagore kandi bagakururwa n’amarangamutima cyane.

Niba rero warahariye umukozi wawe inshingano zimwe na zimwe wari ukwiye kuba ari wowe uzikora ibyo bizakurura umugabo agera aho yumve ko umugore nyawe ari wa wundi umwitaho akita no kubana be. Yego turi mu minsi bigoye kubona umwanya wo kwita ku rugo nkuko bikwiye ariko na wa mwanya muto ubonye wiwumfusha ubusa.

Hari nabo uzasanga batabuze umwanya ariko ibyo kwita ku rugo bakaba batabikozwa. Urugero umugore ashobora no kuba yiriwa mu rugo ariko ibyo mu rugo ntamenye aho biva naho bijya, umugabo yagira icyo amubaza akabanza gusobanuza umukozi buri cyose nkaho we ataba mu rugo.

Jya ushimira umugabo wawe ku byo akora : Abantu bose bakunda gushimirwa ku byo bakora ariko mu mico y’abagabo bo babikunda kurushaho. Menya umwete umugabo wawe ashyiraho mu gushaka iby’ubaka urugo ujye umushimira, mubwire ko yambara neza, ko akunezeza mu buriri, ibyo byose bizatuma wigarurira umutima we.

Komeza kwiyitaho use neza : Abagore bamwe iyo bageze mu rugo bibagirwa kwiyitaho ugasanga bateje abagabo babo kujya gushaka abandi. Ntabwo bivuze ngo ujye mu marushanwa n’umukozi wo mu rugo ariko nawe urebe ko utageze ku rwego rwo kuba umuntu yaza iwawe akaba ari wowe yita umukozi, umukozi akamwita nyirurugo.

Jya ubaho ubuzima butagira umukozi igihe bigushobokeye ; mu gihe bigushobokeye ko ubuzima bwakomeza nta mukozi wo mu rugo mufite cyangwa se ukaba wazana umukozi w’umuhungu bigakunda, ushobora gukoresha ubwo buryo ariko nabwo ukirinda kwereka umugabo ko wabikoze mu rwego rwo kumurinda kuko byamutera umutima mubi aramutse amenye ko umukekaho kuryamana n’abakozi.

Ntukibwire ko umugabo wawe adashobora kuguca inyuma : Abagabo bose siko baca inyuma abagore babo ariko suko batabitekereza. Niba rero wituriza ukumva ko umugabo wawe bidashoboka ko yaguca inyuma ukamugwisha mu mutego wo kumuzanira umukobwa mu rugo, jya wibuka ko uko ateye kose ashobora kugwa mu mutego ugerageze kumurinda kubona umwanya wo kumutekerezaho.

Ibi ni bumwe mu buryo wakifashisha urinda umugabo wawe kuba yaguca inyuma akaryamana n’umukozi wo mu rugo, ariko ntibivuze ko byarinda umugabo ijana ku ijana kuko ibi bikemura impamvu zituruka ku mugore ariko ntibyakemura impamvu zituruka ku mugabo nko kuba ari umugabo udashobora kugenzura irari rye cyangwa se umukozi wo mu rugo nawe akaba ari wa wundi uba ugamije kugwisha mu mutego abagabo b’abandi kuko aba afite icyo abashakako nk’amafaranga, kumva ari ishema kuri we n’ibindi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe