Uko wakwitwara igihe uwo mwashakanye ahorana agahinda ko kubura abe

Yanditswe: 07-04-2015

Mu miryango imwe n’imwe usanga hari igihe umwe mu bashakanye ahorana agahinda k’ibihe bibi yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatusti mu 1994. Ni byiza ko wamenya uburyo witwara k’uwo mwashakanye washegeshwe no kuba yaraburiye abe muri Jenoside.

Gerageza kumwumva : kuba umuntu yaba agifite agahinda ku bwo kubura abe nyuma y’imyaka 21 ntibivuze ko yananiwe kwiyakira kuko ibikomere bya Jenoside bitapfa guhita bisibangana.

Muherekeze gusura aho abe bashyinguye : gutemberana n’uwo mwashakanye aho abe bashyinguye biramukomeza kuko yumva ko umushyigikiye kandi ko atasigaye wenyine. Igihe atigeze abona imibiri yabe ngo abashyingure jya urushaho kumuba hafi umufashe gushaka amakuru kugirango abashe kumenya aho abe baba bari, nawe abashe kubashyingura mu cyubahiro.

Kumuba hafi muri byose : Ni byiza ko uba hafi umukunzi muri byose cyane cyane muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ukamufasha mu mirimo imwe n’imwe. Umugabo cyangwa umugore agomba kumenya ko mugenzi we atagomba kugira ikintu na kimwe cyatuma uwo bashakanye asubira mu gahinda.

Ntukarambirwe nuko ahora akubwira ingaruka zo kubura abe ; hari ubwo uwo mwashakanye ahora akubwira ibintu byose akabihuza no kuba nta muryango afite, nk’urugero mwarakaranya ho gato akumva akubwiye ngo “ Iyo nza kuba mfite ababyeyi ntuba umbwiye nabi”. Ni byiza rero kwirinda kugira amagambo mabi ubwira umuntu nk’uwo.

Jya ufasha umuryango yasigaranye : Niba umugore cyangwa se umugabo wawe ari impfubyi akaba afite barumuna be basigaranye, ni byiza ku baba hafi mukabasura kandi mukabafasha ku buryo bwose mushoboye. Ibi bituma uwo mwashakanye yumva ko umwitaho kuko wita no ku bavandimwe be.

Muntu ufite uwo mwashakanye ugifite ingaruka za Jenoside, ubonye bimwe wamufashamo bikamurinda guhorana agahinda ko kubura abe. Ni byiza kubyitaho cyane muri iyi minsi iba itoroheye buri muntu wese wasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Byanditswe hifashishijwe urubuga rwa helpguide.org