Amabanga wibikamo udashobora no kubwira uwo mwashakanye

Yanditswe: 10-08-2016

Muri buri mutima w’umuntu wese usanga habamo ibintu bitandukanye atajya asohora ngo abigeze hanze, ku buryo n’uwo mwashakanye aba atazi ibikurimo. Akenshi usanga ibyo bintu ari ibikwibutsa ( souveniris), ibyo wicuza ( regrets) , intekerezo (des pensées) , umunezero ( joies) n’ibindi. Muri make ni ibintu byose biba biri mu byo twibaza ariko ukumva utabisohora kuko ushidikanya ku ngaruka byagira. Gusa ngo hari ubwo uba utanatekereza ingaruka ariko wabivuga zikaza.

Ese birakwiye ko abashakanye bagira ibyo bahishanya ?

Ku rubuga afriquefemme batanze inama bavuga ko ibintu byose atariko abashakanye bagomba kubibwirana. Gusa ibyo bitandukanye no kubeshya uwo mwashakanye.

Umumaro w’ubusitani bw’ibanga buba mu bwonko bwa buri muntu

Ubusitani bw’ibanga ( jardin secret) ni ahantu ubika ubintu mu bwonko ku buryo bitapfa kugucika ngo ubivuge. Usanga buri wese aba yifuz akubigira ibye wenyine.

Hariho rero igihe abashakanye baba barasezeranye kutagira icyo bahishanya buri wese akaba azi iby’undi. Gusa ugenzuye neza usanga buri wese aba afite akantu yakoze cyera cyangwa se kakaba karamubayeho akaba adashaka kugira uwo abihingukiriza.

Cyane cyane iyo uzi uko uwo mwashakanye ateye ukabona kubimubwira byatuma musenya aho kububakira, icyiza ni uko wabigumana

Ku rubuga rwandika inkuru zivuga ku bijyanye n’imitekerereze rwitwa psychologies.com bavuga ko muri kamere muntu uzasanga aba yifuza kuvuga byose no kubwirwa byose.

Nyamara ngo kugira ubusitani bw’amabanga wihariye ntabwo ari ukwikunda ahubwo ni ingenzi mu gutuma tubona ibyishimo. No mu rukundo naho nuko ugomba kugira ibyawe wibikiye kuko biri mu buryo bwo kurinda urukundo rw’abashakanye n’abakirambagizanya.

Ni ibihe bintu udashobora kubwira uwo mwashakanye ?

Nubwo kugira amabanga uhisha uwo mwashkanye twabonye ko rimwe na rimwe biba ngombwa, na none abantu bose ntabwo bateye kimwe. Hari ibyo umwe yumva yahisha undi akumva yabivuga, cyane ko nabo baba babwira batabifata kimwe.

Gusa na none bitewe n’umuco usanga, imyizerere, imyumvire n’ibindi bituma hari ibyo ubwira uwo mwashakanye bigakurikirwa n’ingaruka mbi kurusha uko wamureka. Urugero : kubwira uwo mwashakanye abo mwaryamanye mbere ye kandi atari yabikubajije, kumubwira uko umugereranya n’uwo mwahoze mukundana , kumubwira ijambo ribi ababyeyi bawe bigeze kumuvugaho mugikundana n’ibindi

Mbere yo kugira ibanga ry’ahahise ubwira uwo mwashakanye cyangwa se umukunzi wawe muri kumwe, ni ngombwa ko ubanza ukibaza niba ibyo ugiye kuvuga biri bububakire cyanwga se niba bigiye kubasenyera bitewe nuko uzi uwo ubibwira. Ahanini ni byiza kwitonda mu gihe wishimye cyane no mu gihe wababaye cyane kuko aribwo abantu baba batakibasha kubika amabanga yabo abari ku mutima.

Gusa na none ntibivuze ko ibintu byose ariko uzajya ubihisha uwo mwashakanye. Niba wari usanzwe umubarira inkuru y’ibyo wiriwemo, komeza ujye ubikora uko bisanzwe, gusa utekereze kubyo uba wumva umutima ukubuza kuvuga kuko ari ibanga kandi koko wabivuga bigakurikirwa no gutongana n’izindi ngaruka mbi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Ibi byambayeho, ariko njye sinashakaga kubimubwira. Mubuzima bwanjye Hari umuhungu wanyirukagaho ngo arankunda ariko akanjya anashakako turyamana, arikonjye nkumva ntamwiyumvamo, kerakabaye yanyigizeho umunagiye kwiga kureye . Mbere yuko ngenda aranyinginga arampukama antesha umutwe tuba turaryamanye .bukeye naragiye kwishuri nkihagera nkurwa nundi nonehowe ankunda bimwe biteye ubwiba. Twarakundanye ambaza abo twaryamanye mbereye, mpita mumubwira, ariko nyuma yagiye abicyurira buri uko abyibutse twahura nawamuhungu agahekenya amenyo kuburyo byarangiye amukubise. Byafashe imyaka 5 ngo byibuze nanjye abyibuka, ariko iyamubonye iteka turara turwanye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe