Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uburyo bwagufasha kudasesagura amafaranga mu rugo

Uburyo bwagufasha kudasesagura amafaranga mu rugo

Yanditswe kuwa 20-11-2017 Saa 02 : 14

Muri ibi bihe turimo ubukungu bugenda buhindagurika ku buryo bituma haba ubukene bukabije ku isi muri rusange. Kenshi, usanga ibintu nkenerwa bihenda bityo kandi n’amafaranga abantu binjiza atabakemurira ibibazo byose uko babyifuza. Nubwo bimeze gutya bwose ariko, hari uburyo wakwifashisha mu guhangana n’ibibazo.

Gerageza kwikorera ibyo ushoboye : kenshi hari igihe usanga mu rugo buri kintu cyose gitangirwa amafaranga kugira ngo kibashe gutungana. Rero, ni byiza ko hari imirimo imwe n’imwe wakwirorera mu rugo kuko bizatuma ya mafaranga watangaga kuri ibyo akoreshwa ibindi bifite inyungu ndetse n’umusaruro ugaragara. Nko gukora ubusitani, gusiga irangi ibintu byoroheje, gutekera abashyitsi n’ibindi.

Gukoresha ibintu bikuri hafi : ni byiza gukoresha ibikuri hafi utarinze ujya gushaka ibindi kure ndetse bigusaba n’amafaranga. Uzasanga hari umuntu weza imboga cyangwa imbuto mu rugo ariko kubera kutabiha umwanya akabisuzugura maze akarenga akajya kubigura. Muri make, ni byiza kumenya gukoresha ibikuri hafi kuko bituma ubasha kwizigamira. Ukoze akarima k’igikoni karimo imboga bigabanya amafara y’imboga za buri munsi kandi ukanafungura imboga zigifite intungamubiri nyinshi.

Kwiga uburyo bwo kurondereza ibyaguzwe : dukenera kujya kugura bimwe mu byo dukoresha kuko ari ingenzi ndetse kandi ko nta handi byaturuka. Gusa, hari uburyo ushobora kubicunga ukabifata neza bidasesaguwe. Gerageza kureba igihe bimara ubikoresha ndetse no mu gihe bidakoreshwa bibike neza ntibigume byandaritse. Ukurikirane uko amazi n’umuriro bikoreshwa, amasabune, amavuta, ibiribwa muri rusange bikoreshwa n’uko ibisigaye bibikwa.

Kwiga kwirorera ibyo utazi gukora kandi ukeneye : hari ibintu byinshi umuntu aba akeneye buri gihe. Nanone, ugasanga ni ibintu bisaba amafaranga buri gihe kuko umuntu aba atazi kubyikorera. Ni byiza ko wafata umwanya ugashaka ababizi neza kandi babimenyereye bityo ukajya ubyikorera. Ibi byagufasha gucunga amafaranga neza ku buryo adashira vuba. Iga gukora imitako imwe n’imwe, gusiga amarangi utuntu duto : imitako : vase, ameza,… wakwiga kudoda byoroheje, gukora ibintu bito ku modoka ( guhindura, gushitura, …) kuzibura douche yazibye n’bindi.

Kwigisha abo mubana kwikorera ibintu : ni uburyo bwo kubamenyereza kwikorera ibintu. Iyo bamaze kubimenya wa wundi wabikoraga nta kamaro aba agifite. Nanone, amafaranga yahabwaga ashobora guhabwa babandi bo mu rugo akababyarira inyungu. Urugero niba wahamagaraga umuntu wo kugutekera capati, amandazi,.. wabyigisha abo mubana mukajya mubyikorera.

Kubika ibiceri bisaguka hirya no hino : Ni byiza kugira ahantu hamwe ubika ibiceri byagiye bisaguka ku byo mwaguze, ukwezi gushobora gushira harimo ibiceri bihwanye n’amafaranga afatika.

Mu by’ukuri, ni ingenzi gukurikiza inama zavuzwe haruguru mu bijyanye no kumenya uburyo bwo kudasesagura. Muri ibi bihe ubukungu bugenda buhindagurika, byazagufasha kwirinda ndetse n’abawe ingaruka mwashoboraga guhura nazo.

SHYAKA Cedric hifashishijwe urubuga rwa Mamatendo
photo : internet