Ibyo ukorera umukozi wo mu rugo agakeka ko wifuza ko muryamana

Yanditswe: 22-06-2016

Nubwo abakoresha abakozi bo mu rugo basabwa kubafata neza kuko nabo ari abantu nk’abandi, nanone hari abo usanga barengera ugasanga umukozi wo mu rugo yakwinjiriye mu buzima. Muri iyi nkuru turibanda cyane ku myitwarire y’abakoresha ituma abakozi bo mu rugo bakeka ko babashurashuraho ( bifuza ko baryamana).

Twabashije kubona abakozi 2 b’abakobwa n’abandi 2 b’abahungu bavuga ko mu kazi kabo hari ubwo abakoresha babo baba bashaka kubagusha mu mutego ngo baryamane, bakabereka ibimenyetso gusa batavuze.

Uwitwa Claude akorera mu rugo aho umugabo adakunze kuba hari kuko ari umusirikare. Gusa ngo nubwo nyirabuja adatobora ngo avuge, hari ibimenyetso biwe bimwereka ko aba ashaka kumugusha mu mutego ngo bazaryamane.

Claude ati : “ Mabuja nawe simushira amakenga,nubwo atarabinsaba ariko ajya yikoresha utuntu nkayoberwa ibyo agamije. Ibaze nawe akenshi tuba turi mu rugo twenyine, abana bamara gusinzira akampamagara ngo ninze ndebe televiziyo muri salon nawe ahicaye. Ubwo kandi aba yambaye akajipo kagufi nanjye nkirebera televiziyo yarambirwa akambwira ngo njye kuryama. Utujipo yambara ari uko umugabo we adahari dutuma rwose mwibazaho !”

Ange nawe ni umukobwa w’inkumi agira ati : “ Aba bosi b’iki gihe ntibaba boroshye nabo iyo utihagazeho bagukoresha amahano. Nza bwa mbere muri Kigali nakoze mu rugo rurimo umugabo w’umuhehesi pe ! Najyanga nko kubona anyuzeho akankubita urushyi ku kibuno, najya kuvuga cyane akancecekesha. Nabonaga yarabuze aho yahera ngo ansabe ariko yahoraga anyitegereza cyane”

Jeanne nawe akora akazi ko mu rugo akaba avuga ko ajya ahura n’ingorane nkizo mu kazi. Ati : “ Abakozi bo mu rugo twaragowe pe. Hari ubwo ba bosi batwiyenzaho ukumva isoni zirakwishe ari wowe. Hari ahantu nakoze mu mwaka ushize, bosi waho akajya ava ku kazi kuko yatahaga mbere, akantuma mu cyumba cyabo, cyangwa se akambwira ngo njye kumusasira abe yiruhukiye. Gusa nuko mabuja yaje no guhita abimenya akanyirukana, byagaragaraga ko uwo mugabo afite ikindi agamije”

Sam nawe akora mu rugo akaba yemeza ko hari imyitwarire abakoresha bagira bagakeka ko bashaka kuzabasambanya. Ati : “ Njye ntabwo birambaho ariko hari mugenzi wanjye byabayeho. Yari inshuti yanjye cyane ambwira byose, rimwe aza kungisha inama ko umugabo waho akorera akunda kumubwira ko ari myiza akanabuza niba yari yaryamana n’umumusore na rimwe. Urumva ko ayo magambo yamubwiraga adakwiye umuntu w’umubosi ubaza umukozi we. Nahise mugira inama yo kuhava kuko nyirabuja iyo abavumbura yari kumumerera nabi”

Ni byiza rero ko buri muntu ukoresha umukozi wo mu rugo agenzura imyitwarire ye kuri we, kuko nubwo waba udafite gahunda yo kuryamana n’umukozi, hari ibyo ukora bigatuma akeka ko ubishaka kandi icyo gihe uba umwisuzuguje akagenda agutaranga mu bandi bakozi bagenzi be mu baturanyi banyu.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • abakozi bomurugo nabo bagira kamere yutugambo twinshi wabona banabeshya ushobora nokumufata nkumwana murugo we agacyeka ibindi Kubera kumenyera bwabuzima bwo kwiheza ntiboroshye ndabazi nibagateranya miryango

  • hhhhhh abakozi nuburayabagira, wenda abahungu birashoboka, arko abakobwa, nindayakubi.hari ubwo akora murugo rurimo. Shebuja.na nyirabuja bicishabugufi yabona bamuvugishankumwana murugo, we akumvako shebuja amukunda.agatangira gusuzugura nyirabuja.akumvako nawe ari umugore, hhhhhh, yabona shebuja aje, agahita.ajya gukaraba, akiyambika utumini, kd agakoresha uko ashoboye shebuja.ngo amubone.abakobwabakora mungo.abenshi nindaya, butwi.aho uzi ngo abonye nyirabuja yambaye neza.akabyimba.ukagirango nimukeba

  • bashoborwa nokwitwa we, batontomerwa.ibeshye umufate nkumwana murugo urebe.nindaya butwi

  • yegosibose arikonababikora harigihe bashukishwibintu nabakoresha ntibabyihanganire kukonubundi harabazaywanatwishi inama nagira abakozibomurugo nukwifata abakoresha nabobihagaciro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe