Imirimo abagore bakora mu rugo igomba guhabwa agaciro

Yanditswe: 19-12-2021

Bamwe mu bagore bavuga ko ahanini uruhare rwabo mu iterambere ry’ingo rudahabwa agaciro bitewe n’imbogamizi z’imyumvire n’umuco zituma hari imirimo iharirwa abagore gusa mu ngo nayo idahabwa agaciro n’abagabo.
Kuri iki kibazo kinagarukwaho na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ivuga ko uretse imirimo ishingiye ku miterere karemano y’umugore cyangwa uugabo indi yose umugabo n’umugore bayifatanya.

Rosette ni uwo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Burega,akagari ka Butangampundu. Avuga ko bibabaza kubona hari imirimo umugore akora mu rugo ntihabwe agaciro bitewe n’imyumvire y’abagabo ishingiye ku muco, aho bamwe babona ko hari imirimo yagenewe abagabo n’iy’abagore.
Agira ati “tuba twavunitse,ugakoropa,ugakubura, ukamesa,ugagategura abana burya bitwara umwanya munini kandi ntibihabwa agaciro. Tutayikora tugakora ibindi byakwinjiza.”

Kayitesi we ati “nkora ubutaruhuka mu rugo. Mbyuka kare ngategura abana bajya kwiga,ngakubura hose,nkajya kuzana amazi, nkaza nkahirira amatungo, nkoza amasahane, nkamesa,nkashaka ibyo gutekera abanyeshuri,bakaza nkabagaburira, nkaba ngiye mu koza ibyombo nkirirwa muri urwo bukanyiriraho.”

Ati “ibyo dukora n’abagabo babishobora nk’uko natwe hari ibyo twashobora, ubuse ko nasa inkwi, nk’uko tubafasha nabo badufasha, keretse ibyihariye.”
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango “MIGEPROF” igaragaza ko ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku muco cyicyiri imbogamizi mu miryango imwe n’imwe mu guha agaciro imirimo abagore bakorera mu ngo. Gusa hakorwa ubukangurambaga mu kuzamura iyi myumvire.
Ntagozera Emmanuel ni umukozi w’iyi Minisiteri ushinzwe guteza imbere politiki y’uburinganire. Mu bukangurambaga batanga mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire ngo harimo no gufatanya imirimo yose mu rugo kugira ngo umugabo n’umugore biteze imbere.
Icyakora ngo hari imirimo ishingiye ku miterere karemano y’umugore cyangwa umugabo ishobora gukorwa n’umwe ku giti cye, ariko indi yose bakwiye kuyifatanya.

Agira ati “umugore aratwita, akabyara,akonsa ariko umugabo ntiyabikora.Umugabo atera inda ariko umugore ntiyabikora.” Akomeza agira ati “indi mirimo yose umugabo yayikora kandi byagiye bigaragara ko bayikora neza mu rwego rwo guteza imbere urugo rwabo.”
Ikindi Ntagozera yagarutseho ngo ni uko hari imirimo yitwa ko ari iy’abagabo kubw’imyumvire itari yo ariko abagore bakora neza kandi bagateza imbere imiryango yabo.

Ati “hari abubaka, hari abatwara ibinyabiziga binini,hari abasudira n’abakora indi mirimo ya tekiniki yitwa ko ari iy’abagabo. Nyamara abagore n’abakobwa bakayikora neza bagatera imbere.”
Mu nama Minisiteri itanga ngo harimo gushishikariza abagabo bagifite imyumvire itajyanye n’igihe kuyihindura kuko imyumvire ihinduka bitewe n’igihe cyangwa ahantu.

Ati “isi yacu irimo kwihuta mu iterambere,aho bisaba ko buri wese abigiramo uruhare kandi umugore nawe yakora imirimo ibyara amafaranga. Iyo havuzwe uburinganire bivuze uburenganzira buri wese adakwiye kuvutwa bitewe n’uko ari uw’igitsina gore cyangwa gabo,kuko bose bafite uburenganzira bungana bwo kubaho kandi bakabaho neza.”
Mu guha agaciro imirimo abagore bakora mu ngo, Ntagozera asaba umugabo n’umugore ubufatanye mu mirimo yose.

Ati “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “inkingi imwe ntigera inzu kandi abishyize hamwe nta kibananira. Abagabo bakwiye kuzirikana ko iyi mirimo yo mu rugo ifata umwanya munini abagore n’abakobwa igatuma badashobora gukora indi mirimo ibyara amafaranga yagafashije umuryango ugatera imbere.”
Bivuze ko gufatanya iyi mirimo bigabanya imvune za hato na hato zituma umugore ashobora gusaza imburagihe ndetse bigatuma ababyeyi bombi bashobora gutanga uburere n’uburezi buboneye ku bana babo bagafataniriza hamwe bagashaka icyateza imbere umuryango wabo n’igihugu muri rusange.
Nk’umugabo Nkundimana avuga ko we na bagenzi be bakwiye kumva ko ibihe byahindutse abagifite imyumvire y’uko hari imirimo umugore akora n’iy’umugabo akora,bakabihindura bagafatanya muri byose.

Ati “umuco ni ngombwa ariko ukwiye kujyana n’igihe. Umugabo yavoma,yakwita ku mwana yateka, yamesa, byose birashoboka. N’umugore yakubaka, yatwara ikinyabiziga. Icyatuma imirimo abagore bakora ihabwa agaciro ni ubufatanye bwa bombi.”

Nkundimana anongeraho ko binyuze muri ubwo bufatanye bw’ababyeyi, n’abana b’ibitsina byombi mu miryango bazakura babigiraho bityo imbogamizi z’umuco zikavaho.

Ati “umwana w’umuhungu azakura azi ko nta murimo atakora ngo atere imbere,mbese ntazamenya umurimo w’umukobwa cyangwa umuhungu kuko yabibonanye se na nyina bafatanya ndetse n’uw’umukobwa ni uko.”
Nguko uko dukwiriye gutoza abana bacu bakazakura bafite umuco w’uburinganire buri wese akamenya ko undi afite uburenganzira bungana n’ubwe.

Safari Viateur
Photo Google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.