Ibintu bizakwereka ko ukabya gusuzugura umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 27-01-2016

Abakoresha bamwe bafata abakozi bo mu rugo nk’abantu bo hasi baciritse cyane b’insuzugurwa. Nyamara nubwo ibyo ababikora baba batitaye ku ngaruka bizagira bishobora guter aingaruka mbi nko guhora uhinduranya abakozi, kwihemura kw’abakozi, n’ibindi. Ni muri urwo rwego twifuje kubageza ibintu abantu bakora rimwe na rimwe batabizi abakozi bakabifata nk’agasuzuguro gakabije.

Kumva ko ntacyo wakikorera umukozi ahari : hari abantu baba bumva ko umukozi agomba kubakorer aibintu byose byo mu rugo n’igihe bahari ntibabe babyikorera. Urugero niba wicaye muri salon iwawe umukozi akaba ari hanze ukeneye gufata ikirahure mu kabati kari iruhande rwawe ukarindira guhamara umukozi byaba ari agasuzuguro gakabije kuko nawe ibyikoreye ntacyo byangiza.

Gukoresha umukozi imirimo itamureba : Iyo umunyereye ko umukozi agukorera byose bigera aho bikarenga urugero ugasanga n’inshingano zawe warazibagiwe ukarengera ugategeka umukozi kugusasira uburiri, kugufurira imyenda y’imbere, kumenyera abana byose,.. Ibyo hari ubwo ubikora wumva usuzuguye umukozi ariko nawe akaboneraho umwanya wo kujya ugusuzugura kuko aba abona agufatiye runini ariwe ugize ubuzima bwawe.

Kumwaka uburenganzira bwe mu rugo : Hari abantu bakora ibintu bimwe na bimwe byo kwima uburenganzira abakozi babo ugasanga imyaka umukozi azamara mu rugo nta ruhushya wamuha rwo kujya gusura abandi wowe ntiwishyire mu mwanya we ngo wibaze uhora ufungiraye mu rugo udatembera hanze, nta kujya gusura inshuti, nta kujya gusenga uko byaba bimeze.

Gufatira ibyangombwa by’umukozi : hari bamwe bakoresha gufatira ibyangombw ank’uburyo bwo gucunga umukozi ngo atazakwiba akagenda ugasanga ibyangombwa bye byose ari wowe uhora ubibitse. Ibyo bimwereka ko nta cyizere umufitiye kandi ahanini ntibyanamubuza kukugira nabi yabishatse.

Guhora umubwira ibibi akora gusa : burya nta muntu udakunda gushimirwa igihe yakoze neza. Guhira ubona ibibi gus aku mukozi wawe ntibivuze ko adakora neza rimwe na rimwe. Igihe yakoze neza rero jya ubyibuka umushimire ntugahore umugaya gusa.

Ni ngombwa rero ko buri muuntu wese ukoresha abakozi bo mu rugo areba ko ntabyo abakorera bikabereka ko ubasuzuguye cyane ukabima uburenganzira bwabo no mu gihe babugomba.

Source : babyment

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe