Ibyo umugabo aba yifuza ku mugore bagiye kubana akaramata

Yanditswe: 17-07-2016

Mu bashakanye buri wese aba afite ibyo yifuza ku wundi kugirango yumve akomeje kumugirira urukundo nk’umuntu bazabana ubuzima bwabo bwose. Muri rusange abagabo bakunze kugira ibyo bahuriye n’abagore bakagira ibyabo.

Dore rero ibintu 10 abagabo bifuza ku mugore bazarambana

Kumwizera : Umugabo ushaka gutuza akabana n’umugore we ubuziraherezo aba ashaka ko amwizera ntangire ibyo agenda amuhisha hisha ngo abe yamubeshya niyo haba ku kantu gato

Kumwubaha : Abantu bose bakunda umuntu ububaha ariko ku bagabo ho biba akarusho.
Kuvugisha ukuri : Kubeshya nabyo ni ibintu abagabo badakunda ku bagore babo kuko bibagabaniriza icyizere bigatuma batekereza ko batakirambanye.

Umugore wumvira : Abagabo kandi bakunda umugore ubatega amatwi kandi akumvira ibyo abwiwe. Ariko bitavuze ko ibintu byose umugabo akubwiye ariko wabyumvira utabanje kubitekerezaho neza.

Umugore umushyigikira : Abagabo na none usanga bakunda umugoore ubashyigikira mu buzima bwabo bwa buri munsi. Haba mu mishanga umugabo afite umugore akamuba hafi akamushyigikira, akamutera umwete no mu bihe bikomeye akamuba hafi.

Umugore uzi kwerekana ko akunze umugabo : Abagabo bakunda abagore bazi uburyo berekwamo urukundo ( language d’amour), igihe yaguwe nabi umugore akaba azi uburyo ari bumutware akagaruka mu byishimo.

Umugore w’umugwaneza ugaragara neza : Kugwa neza ku mutima ni byiza ariko n’inyuma umugore agomba gusa neza agahorana akanyamuneza ku maso, amwenyura, atari wa mugore uhora ufunze isura.

Ibyo ni byo abagabo benshi baba bifuza ku bagore bazarambana nubwo biba bigoye ko abagore babyubahiriza ahanini bituruste ku kuba abagabo nabo baba bataborohera. Gusa ugomba kuenya ko iyo ushaka urukundo nawe urabanza ukarutanga ubundi rukakugarikira.

Source : Afriquefemmes.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe