Uko wakwirinda agasigane k’abakozi bo mu rugo babiri

Yanditswe: 09-03-2016

Hari ubwo uba ukoresha abakozi babiri mu rugo kubera impamvu zitandukanye ariko na none ugasanga basiganira mu kazi ntibagakore neza bakarutwa n’igihe ukoresha umukozi umwe. Kuba warazanye abakozi babiri rero ngo bagufashe akazi uba ugomba no kwirinda ko basiganira mu kazi.

Dore ibyo wakora:

Guha buri wese akazi ashinzwe gukora: Gukora gahunda buri wese akamenya imirimo imureba n’uwo uza kuyibaza igihe itakozwe neza bizatuma buri wese yuzuza inshingano ze neza, kandi bibarinde gusigana mu kazi.

Jya ushishoza mu makuru uhabwa n’umwe: Hari ubwo abakozi baba batumvikana umwe akajya abeshyera undi amushyiraho amakosa. Bishobora guterwa no kuba umwe yaraje ahasanga undi umenyereye agashaka kujya amutegeka cyangwa se bigaterwa n’imico badahuje, umwe wenda akunda kugavura undi akaba atabikozwa.

Irinde kugira uwo utonesha: Uko byagenda kose ntabwo abakozi bo mu rugo bose bazakora akazi kimwe. Hari uwuzaba ukunda akazi kurusha undi bikaba byagutera umutima wo kutabakunda kimwe ukanabibireka. Si byiza rero kwereka abakozi barenze umwe mu rugo ko hari uwo utonesha kubarusha.

Shyira mu mabwiriza uburyo bwo kubahemba no kubongeza: Igihe abakozi bo mu rugo batanganya umushahara cyangwa se umwe akongezwa undi agasigara bishobora kubabera impamvu yo gusigana. Jya ubanza ubibabwire mbere uko umushahara wabo umeze unababwire ibisabwa kugirango umukozi yongezwe. Urugero niba wongeza umukozi ukurikije igihe mumaranye cyangwa se kubera uko yitwara neza n’ibindi ugomba kuba warabibamenyesheje hakiri kare.

Ntukabakoreshe nk’abatasi kuri umwe: Si byza ko wihererana buri mukozi umubaza uko undi yitwara igihe udahari kugirango umenye imyitwarire yabo. Bashobora kubyumvikanaho bakajya bakubeshya, wowe ukabifata nk’ukuri cyangwa se umwe akajya abeshyera undi bigatera kutumvikana hagati yabo, ari nabyo bizabatera agasigane.

Mu gihe rero ukoresha abakozi babiri ukaba udashaka ko bagirana agasigane cyangwa se ngo bagirane andi makimbirane bivuye kuri wowe, ibyo twavuze haruguru bishobora kugufasha kubyirinda.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.