Uko wafasha umwana ukunda kuvumbura

Yanditswe: 16-06-2016

Hari ubwo umwana aba akunda kuvumbura, akubaganya ibintu cyane ugasanga ababyeyi bo babifata nabi bamwita inkubaganyi ndetse bakanamuha ibihano bituma acika intege. Ni muri urwo rwego tugiye kureba bimwe mu biranga umwana ukunda kuvumbura n’uko uzamufasha kugirango usigasire impano ze.

Ni hehe umwana ukunda kuvumbura yigaragariza ?

Hari ibintu byinshi umwana ashobora gukora bikagaragaza ko yifitemo kuvumbura cyane. Bimwe muri byo harimo imikino yo kubaka, gukora ibikinisho bye ( ibipupe, utumodoka, n’ibindi).

Urugero umwana ashobora kukwereka ko avumbura cyane nko mu gihe uri kumwereka uko azajya akoresha igikinisho cye, mu kanya gato we ugasanga yabonye n’ibyo utari uzi. Kuvumbura k’umwana kandi bishobora no kwigaragariza mu bugeni, nko mu gushushanya, kuririmba, kubyina, gukina ikinamico n’ibindi.

Burya abana bose ni abavumbuzi, ariko ntabwo babikora ku kigero kimwe. Hari bamwe ubona ko baba bashaka gukuza impano yabo mu kintu bavumbuye, bikaba bisaba ko umubyeyi amuba hafi kugirango amutere umwete aho kumuca intege.

Ibyiza byo kuba umwana akunda kuvumbura

Kuba umwana akunda kuvumbura bimugiraho ingaruka nziza iyo afite abamwitaho. Dore zimwe muri izo ngaruka :

  • • Gutuma yigirira icyizere no gusobanukirwa umwihariko we w’ibyo yifuza kuzakora mu bihe bizaza
  • • Gufunguka mu mutwe kuko aba atekereza cyane igihe hari ibyo ari kwigaho ngo amenye ibyo azavumbura.
  • • Kumenya ko afite umwihariko we ashobora gukoramo ibintu. Urugero niba musanzwe mucana televiziyo mukoresheje telekomande, umwana we akaza kuvumbura ko aramutse akoresheje atu boutons twa televiziyo nabwo byakunda kwaka, yumva yishimiye kuba afite umwihariko we.

Uko watera umwete umwana ukunda kuvumbura

Umubyeyi w’umwana afite uburyo bwinshi yatera umwete umwana ukunda kuvumbura.

Reka turebe zimwe mu ngero z’ibyo yakora :

  1. Kuba muri kumwe igihe ari gucokoza ibintu runaka akabona ko umushyigikiye ariko na none ntukamucunge cyane, ahubwo ujye umuha umwanya akore ibyo akora ari wenyine yisanzuye.
  2. Jya umuha igitekerezo cy’uko yakora neza ibyo aba avumbura
  3. Jya umuha umwanya wo kubona utuntu dushya twatuma arushaho kwaguka mu bitekerezo. Urugero niba umwana yajyaga ashushanya ubwato abureba kuri televiziyo gusa, ushobora kumutembereza ahantu azabona ubwato amaso ku maso, cyangwa se ukamukoreshereza ifoto yabwo akajya areberaho
  4. Mufashe gukuza impano ye. Niba ubona umwana akunda gushushanya ushobora kumushyira mu ishuri ryigisha gukina. Niba umwana abikwisabiye kandi nabwo ukabona nta zindi ngaruka byamugiraho nabwo ugomba kumureka agakuza impano ye.

Ngibyo bimwe wakora igihe ufite umwana ukunda kuvumbura, bikazamufasha gukuza impano ze no gukura mu bitekerezo.

Source : naitreetgrandir

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe