Imishinga abashakanye bakora muri uyu mwaka
Kugirango abashakanye bagire urugo rwiza bisaba ko bahuza indangagaciro ziranga ubuzima bwabo, buri wese akamenya umwanya we ndetse n’inshingano ze, bakubaka imigenzo imwe n’imwe ibahuza ( gusohoka, gusangira, etc..) ndetse bagakora n’imishinga hamwe.
Iyi ni imwe mu mishinga abashakanye bakora:
Kubyara umwana
Gutegura urugendo
Gutangira business
Kujya muri chorale hamwe
Kubaka inzu, kuyihindura cyangwa se gushaka ikibanza
Guhindura imitako yo mu nzu
Kwiga ikintu gishya hamwe : guteka, koga, sport runaka
Gahunda yo gutembera n’amaguru rimwe mu kwezi , gusangira muri resto
Gukora regime yo kunanuka
Kwagura incuti zanyu
Gupanga gahunda zo kubonana n’imiryango yanyu kurenza ibisanzwe
Gukora amahugurwa nunaka : inyigisho z’ abashakanye, izo kurera, iza Bibiliya,
Guhindura uko mukoresha amasaha mumara mukora akazi gasanzwe
Kugura imodoka, ibindi bikoresho mukeneye ( cuisinière, washing machine,..)
N’ibindi.
Gukora gahunda hamwe bizabafasha kubaka umubano wanyu, ugakomera kurushaho.
Agasaro.com