Imishinga abashakanye bakora muri uyu mwaka

Yanditswe: 14-01-2020

Kugirango abashakanye bagire urugo rwiza bisaba ko bahuza indangagaciro ziranga ubuzima bwabo, buri wese akamenya umwanya we ndetse n’inshingano ze, bakubaka imigenzo imwe n’imwe ibahuza ( gusohoka, gusangira, etc..) ndetse bagakora n’imishinga hamwe.
Iyi ni imwe mu mishinga abashakanye bakora:

-  Kubyara umwana
-  Gutegura urugendo
-  Gutangira business
-  Kujya muri chorale hamwe
-  Kubaka inzu, kuyihindura cyangwa se gushaka ikibanza
-  Guhindura imitako yo mu nzu
-  Kwiga ikintu gishya hamwe : guteka, koga, sport runaka
-  Gahunda yo gutembera n’amaguru rimwe mu kwezi , gusangira muri resto
-  Gukora regime yo kunanuka
-  Kwagura incuti zanyu
-  Gupanga gahunda zo kubonana n’imiryango yanyu kurenza ibisanzwe
-  Gukora amahugurwa nunaka : inyigisho z’ abashakanye, izo kurera, iza Bibiliya,
-  Guhindura uko mukoresha amasaha mumara mukora akazi gasanzwe
-  Kugura imodoka, ibindi bikoresho mukeneye ( cuisinière, washing machine,..)
-  N’ibindi.
Gukora gahunda hamwe bizabafasha kubaka umubano wanyu, ugakomera kurushaho.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.