Wakora iki igihe umukozi wo mu rugo yica akazi kubera telefoni ?

Yanditswe: 29-04-2015

Muri iyi minsi usanga abakozi bo mu rugo bamara umwanya munini kuri telefoni, akazi bakagombye gukora kagapfa. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho uko mwabyitwaramo igihe umukozi yica akazi arangariye kuri telefoni.

Muri iyi minsi hafi y’abakozi bo mu rugo bose baba bafite za telefoni ku buryo utavuga ngo urirukana uwo ukoresha kuko akunda telefoni ubundi uzane undi kuko n’uwo uzazana nawe aba ayifite kandi hafi ya bose bakunda kwigira kuri telefoni no kureba ibindi bibarangaza baba bafite.

Mu byo muvugana bijyanye nuko azajya yitwaramo ndetse n’uburyo azajya akoresha telefoni ushobora kumubwira ko igihe atetse atemerewe kwitaba telefoni umwanya munini kuko usanga hari ubwo umukozi aba atetse akigira kuri telefoni akaba yanashiririza.

Musabe kutazajya avugira kuri telefoni igihe kinini nijoro kuko bituma yica akazi ka ku manywa. Iyo umukozi cyangwa se undi muntu wese arara kuri telefoni bituma akazi ke ka ku manwa kadakorwa neza kuko umwanya wo kuruhuka aba yawukoresheje nabi.

Ikindi wakora ni uko wamuganiriza ku bubi bwo kwitaba telefoni umwanya munini. Iyo ubona umukozi arangazwa no kuvugira kuri telefoni umwanya munini ushobora kumuganiriza ku bubi bwo kwitaba telefoni cyane bikaba byarinda ubuzima bwe kandi nawe bikagufasha kuko aramutse abyumvise neza byatuma areka kujya akoresha telefoni cyane.

Icyo gihe umuganiriza kandi n’uburyo bwiza bwo kwitwara neza mu rukundo kuko usanga ahanini abo bakoresha telefoni cyane baba bafite inshuti nyinshi zibahamagara.

Gusobanurira umukozi uko azajya yitwara neza mu rukundo bimufasha no kugira amahitamo nyayo bikamurinda guhinduranya abakunzi yitaba nabo ahamagara kuri telefoni.

Mu byo umuganiriza kandi wibuka no kumwigisha uburyo bwo kwizigamira kuko amafaranga bakoresha kuri telefoni nubwo baba babona ari make ashobora kuyizigamira akamuviramo ikintu kizima cyamufasha kwiteza imbere.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha kugabanya amakosa umukozi akora yarangariye kuri telefoni.

Gracieuse Uwadata