Ingaruka z’amateka y’abakozi bo mu rugo ku bana

Yanditswe: 10-02-2016

Uko umuntu abaho n’imikorere ye abahanga bemeza ko biba bifitanye isano n’amateka aba yaranyuzemo. Tugendeye kuri ibi wakibaza niba n’abakozi bo mu rugo ababyeyi basigira abana ngo abe aribo babaha uburere, bo baba bafite amateka yahe yaba yarabubatsemo abantu babereye gutanga uburere ku bana baba bari kumwe umunsi ku munsi ?

Ni muri urwo rwego twaganiriye n’abakozi bamwe barera abana ngo tumenye amwe mu mateka yabo. Ntitwagiye kure ngo tumenye amateka arambuye yose twibanze gusa ku mpamvu yatumye buri wese asiga umuryango we agahitamo kuza gukora akazi ko mu rugo. Twanababazaga ikosa buri wese akunda kubwirwa n’abakoresha be ngo turebe ko ayo makosa ntaho ahuriye n’amateka banyuzemo.

Uwitwa Nyiraneza Immaculee yagize ati : “Naje I Kigali kuko nari narabuze amahoro iwacu. Twari twaravutse turi abakobwa gusa, Data agahora adukubita na mama akamukubita amuziza kuba yarabyaye abakobwa gusa. Numvise mpaze amahane yahoraga mu rugo mpitamo kwiyizira I Kigali”

Tumubajije ikosa akunda gupfa n’abakoresha be yagize ati ; ‘ Ahantu hose nkoze akazi ndera abana, dukunze gupfa ko mbakubitira abana. Iyo umwana akoze ikosa sinjya mbasha kumwihanganira rwose ndamudiha”

Uwitwa Kamikazi Jeanne nawe yagize ati : ‘Njye naje I Kigali kuko numvaga mpakunze nkumva ari heza. Abandi bana babaga I Kigali baraje baranshuka turazana ntanasezeye iwacu. Aho ngereye I Kigali rero ikintu cyambangamiye ni uko umuntu ahora yicaye mu gipangu kandi nari menyereye kwitemberera. Ahanini gukunda gutembera nkasiga umwana cyangwa se nkamujyana aho mba nicyo kintu nkunze gupfa na mabuja”

Habimana Jean Claude nawe amaze imyaka myinshi akora akazi ko mu rugo anarera abana. Amaranye imyaka irindwi n’abantu akorera kandi bavuga ko bakunda umukozi wabo cyane kuko abumvira. Tumubajije impamvu yaje I Kigali yahise yijima ubona ko agize agahinda kenshi.

Yagize ati : “ Naje I Kigali maze umwaka umwe ntangiye amashuri yisumbuye nyuma nza kubura amafaranga y’ishuri kuko dufite mama gusa kandi akaba atishoboye. Nabonye ko ntayandi mahitamo nta n’isambu dufite ngo nzajye guhinga mpitamo kwiyizira I Kigali gushaka ubuzima.”

Abakoresha ba Habimana bahamya ko afite itandukaniro n’abandi bakozi bakoreshaga ndetse n’abana babo baramukunda.

Ese ababyeyi baba bajya bamenya amateka y’abakozi babo ?

Uwitwa Ingabire yagize ati : “Nkoresha umukozi mbonye gutyo Imana yabishaka akaba umwana mwiza cyangwa se akambera umwana mubi tukananiranwa. Hari nuwo nigeze gukoresha ari umugore ufite abana baruta abanjye ntabizi.”

Yvonne nawe ni umubyeyi ukoresha abakozi yagize ati : “Kumenya amateka y’umuntu numva byaba ari ukumwinjirira mu buzima. Mubaza aho avuka gusa nkareba ko afite ibyangombwa, ubundi nkamuha akazi yazarambirwa akagenda.”

Ni iki wakora ngo amateka y’umukozi atagira ingaruka ku bana ?

Charlotte, umujyana w’ingo yagize icyo abivugaho agira ati : “Hari ubwo ababyeyi natwe turenyanga abakozi tukabashakaho uburere badafite. Umuntu atanga icyo afite ntabwo yatanga icyo adafite. Icyo mbona ababyeyi bakora biragaruka ku kubonera abana umwanya, ukabaganiriza, niba hari ibyo umukozi yabakoreye ukabimenya. Tugomba kwibanda ku kintu cyo kuba inshuti n’umwana kandi akakubona bihagije, kuko umwana s’uw’umukozi.”

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe