Inama zagufasha gukira vuba igihe bakongereye ubyara

Yanditswe: 19-04-2015

Inkovu ziterwa no kongera umubyeyi igihe ari kubyara kugirango umwana asohoke neza aribyo bakunze kwita épisiotomie, zigomba kwitabwaho zigakira vuba.

Kugirango ukire neza kandi vuba hari ibyo ugomba gukurikiza, bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

• Igiye bagukoreye episiotomie ugomba kwita ku isuku kuko iyo utarebye neza ushobora kugira infections zituruka ku mwanda zigatuma igisebe gitinda gukira.

Ni byiza rero ko ukaraba n’amazi meza y’akazuyazi byibura gatatu ku munsi kuko hari ubwo umubyeyi uba akiva amaraso bikaba byatera umwanda mu nkovu bamudozemo igihe atahagiriye isuku.

• Iyo umaze gukaraba cyangwa se uvuye mu bwiherero wirinda guhanagura uvana inyuma uzana imbere kuko imyanda yo mu kibuno ishobora kwinjiramo
• Irinde gukora imibonano mpuzabitsina utarakira neza. Ugomba kurindira byibura ukamara ukwezi 1
• Gufata imiti yo kwa muganga baba baguhaye ku buryo bwiza.
• Iyo kuva byahagaze wirinda kwambara ibintu bikwegereye kuko byongera ubushyuhe bukaba bwabyara infections
• Gukoresha uburyo bwo kwicara mu mazi meza yashyizweho imiti yica udukoko nabyo byagufasha gukira vuba
• Irinde ibintu byagukururira constipation kuko bituma ujya mu bwiherero inkovu zikababara. Hari n’abikanira cyane hakongera hakaza igisebe.
• Igihe ubonye ugize ikibazo kidasanzwe uhutire kujya kwa muganga.

Hari ubwo wumva wagize impinduka zidasanzwe nko kumva wagize umuriro mwinshi, kumva uburyaryate bukabije n’ibindi, icyo gihe wihutira kujya kwa muganga bakagufasha.
Ngubwo uburyo bwiza bwafasha umubyeyi bakoreye episiotomie gukira vuba. Ubu buryo buka bwanakoreshwa no ku muntu batakoreye episiotomie ariko akaba yarangorewe n’umwana avuka ari kwishakira inzira.

Byakuwe kuri aufemini.com no kuri doctossimo.fr