Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabereye mu ngo mu gihe cya Guma mu rugo

Yanditswe: 16-09-2020

Hari bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko gahunda ya guma mu rugo kubera Covid-19, yabateje ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bya hato na hato. Ku ruhande rw’abagore babana n’abagabo, kuguma mu rugo byatumye bakoreshwa kenshi imibonano mpuza bitsina igihe babishaka cyangwa batabishaka. Bamwe bavuga ko babifashe nk’ihohoterwa bakorewe. N’ubwo kuryamana kw’abashakanye ari imwe mu nkingi ikomeye yubaka urugo ariko iyo bikozwe impande zombi zitabishaka hakabaho kubihatirwa bishobora gutera amakimbirane mu muryango ndetse bigafatwa nk’aho ari ugufatwa ku ngufu kuko haba harimo uwabikoze abihatiwe.

Ibi nibyo byabaye ku mugore twaganiriye wo mu karere ka Kicukiro uvuga ko mu buzima busanzwe ari umucuruzi, naho umugabo we akaba akora akazi ko kubaka, mu gihe cya guma mu rugo bose birirwaga mu rugo bigatuma umugabo amukenera mu cyumba igihe kirekire ugereranije n’indi minsi y’ubuzima bamaranye, uyu mubyeyi akomeza avuga ko bakoraga imibonano mpuzabutsina incuro nyinshi ku munsi hakaba n’ubwo babikora we atabishaka ahubwo abihatiwe.

Undi mukobwa twaganiriye wo mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye ni umukobwa w’imyaka 26, avuga ko iyi gahunda yasanze atari mu rugo yari yaragiye gusigarira mukuru we ku rugo agiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu kandi asize abana bato. Akomeza avuga ko umugabo wa mukuru we yamusambanyaga kenshi kuko bari basigaye birirwana mu rugo, ariko akabura aho yaregera bitewe n’uko ako gace atari azi aho yabariza kandi kugera ku biro bya Isange rwari urugendo rurerure ku buryo atari kubasha kugerayo muri iyo minsi ingamba zo kuguma mu rugo zari zikajijwe, nuko ahitamo kubyihorera ngo atiteranyiriza ubusa.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2020, nibwo mu Rwanda humvikanye inkuru y’umurwayi wa mbere wanduye Covid-19. Kuva icyo gihe mu gihugu hatangiye gahunda zitandukanye zikubiyemo ingamba zo kwirinda iki cyorezo, imwe muri izo ngamba ni gahunda ya mu rugo, iyi gahunda ikaba yarafashwe na Leta nyuma yo kubona ko icyorezo gishobora gukwirakwira mu turere twose dore ko umurwayi wa mbere yari yagaragaye mu mugi wa Kigali. Aturutse hanze y’ u Rwanda.

Kuva iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa byatanze umusaruro ku igabanuka ry’umuvuduko w’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kuko nta muntu wari wemerewe kuva mu gace atuyemo ajya mu kandi cyangwa se gukora ingendo z’itari ngombwa n’iyo zaba izo gutembera hafi y’urugo hirindwa gusuhuzanya kwa hato na hato , kuko byari byamaze kwemezwa na OMS ko Corona Virus yandurira mu gukoranaho, mu matembabuzi y’uwanduye igihe atarukiye ku muntu muzima.
Muri rusange abakorewe ihohoterwa mu gihe cya guma mu rugo ntibigeze boroherwa no kubona ubufasha bwihuse, ndetse bamwe bikabaviramo no kutabona ubutabera uko bikwiye.

Yateguwe na Violette.
ifoto: Imitali models

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.