Amagambo uzirinda kubwira nyokobukwe

Yanditswe: 17-05-2016

Umukazana cyangwa se umukwe na nyirabukwe ni abantu baba bakwiye kubana neza nyamara bikunze kuvugwa ko uho wasanga ababana neza haba habarirwa ku ntoki kandi ugasanga rimwe na rimwe ibintu bapfa biba bidashinga. Hari ubwo umukazana ariwe uba mubi cyangwa se nyirabukwe akaba ariwe uba mubi. Mu rwego rwo kwirinda ko impamvu yaturuka ku mukazana cyangwa se umukwe, hari amagambo baba bagomba kwirinda kubwira ba nyirabukwe :

Ufite uburenganzira bwo kuza hano igihe cyose ushakiye : hari ubwo umuntu yavuga atya afite intego yo kubwira nyirabukwe ko amwishimiye kandi ko yifuza ko azagaruka ariko kuko ahanini abantu baba bavuga amagambo bikandagira igihe bavugana na ba nyirabukwe ugasanga wowe umuhaye uburenganzira burenze ubwo agomba.

Aho kumubwira kuriya wa mubwira uti : “ tubahaye ikaze n’ubutaha, uzaduhamagare wumve ko duhari utazaza ukatubura n’andi magambo yishimira ko yagaruka ariko akamuha n’umurongo azajya agenderaho igihe ashatse kuza kubasura kandi ukabikora mu kinyabupfura.

Ugomba kugira inama umuhungu wawe/umukobwa wawe : Iyo ubwiye nyokobukwe ko agomba kugira inama umugabo wawe cyangwa se umugore wawe uba umeze nkaho umushyizeho amakosa ko yareze nabi mbese ko amakosa akora ayafitemo uruhare.

Jya umenya ko uko byagneda kose nyokobukwe atabura kujya ku ruhande rw’umuhungu we cyangwa se umukobwa we. Niba ushaka ko abagira inama rero wagenda usa nkaho ari wowe ugisha inama yuko wakwitwara aho kumutegeka kugira inama umwana we.

Jya umenya ko ari abana banjye ntabwo ari abawe : Hari ubwo nyokobukwe mutumvikana ku buryo ureramo abana bawe akaba ashaka ko ubigenza nkuko yabigenzaga kube ugasanga biguteye uburakari. Si byiza rero guhita umubwira ko ari abana bawe ko ari wowe ubafiteho uburenganzira bwose kuko nawe ibyo akubwira abiterwa n’urukundo afitiye abuzukuru be. Ahubwo wamubwira uti : “ Ntabwo ari ukugusuzugura kuba tubikora gutya ahubwo niko njye n’umugabo wanjye twumvikanye ko tuzajya turera abana bacu”

Nta bufasha bwawe nkeneye mu rugo rwanjye ! : Hari ubwo nyoko bukwe aba yumva ko hari ubufasha yabaha mu rugo rwanyu urugero niba yibera mu cyaro akakohereza ibiribwa wenda mutajya munarya, wimubwira ko utabikeneye kuko we aba yabikoze yumva ko ari ubufasha aha abana be. Nicyo kimwe no mu gihe afashe umwanya wo kukugira inama akubwira ibyo umwana we akunda, ibyo we yakoreraga umugabo we, jya umwakira neza umureke abikubwire nubwo uba wumva utabikurikiza.

Twabuze umwanya wo kuza kugusura ; Birashoboka ko mwabuze umwanya wo kujya gusura nyoko bukwe ariko na none si byiza kubivuga muri ubu buryo kuko we yumva ko nta mwanya mwamubonera kuko nta gaciro mumuha. Mubwire ucishje make uti ; ‘ Twifuza kuzabasura nubwo umwanya kuwubona bitoroshye ariko turi gushyiramo ingufu ngo umwanya uboneke”

Ntabwo mbisanzuraho nkuko nisanzura ku muryango wanjye : Iyo ubwiye nyoko bukwe ko umuryango wawe ariwo wiyumvamo bitangira kuba guhangana hagati y’umuryango ukomokamo n’uwo washatsemo.

Mu gihe rero ushaka ko imibanire yawe na nyokobukwe ikomeza kuba myiza ugomba kujya witondera n’amagambo muganira kuko burya uzasanga abatumvikana abenshi baragiye bapfa utuntu duto turimo n’amagambo umwe yabwiye undi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe