Ibintu abakozi bo mu rugo banga kuri ba nyirabuja birirwana

Yanditswe: 25-02-2016

Abakozi bamwe bo mu rugo iyo birirwana na ba nyirabuja usanga batabikunda kuko bavuga ko hari ibiba bibabanganiye kurusha uko bakirirwa mu rugo bonyine. Abakozi bamwe twaganiriye bafite abakoresha birirwana mu rugo batubwiye ibintu banga ku bakoresha babo.

Uwitwa Marie Jeanne yagize ati : “ Ahantu nkorera mabuja nta kazi agira yirirwa mu rugo ariko mu hantu nakoze hose niho hantu yambangamira cyane. Uwo mugore waho rwose yaranyobeye usanga ari wa muntu utagira icyo yikorera duhari. Ubu turi abakozi babiri mu rugo ariko usanga hari ubwo bigera mu gicuku tutararangiza akazi kuko mabuja yirirwa atuzunguza ugasanga byose byamfuye kubera we”

Uwizeyimana nawe wirirwana mu rugo n’umukoresha we avuga ko bimubangamira. Yagize ati : ´ Mabuja twirirwana mu rugo ariko mbona ambuza amahoro. Nitaba telefoni akaba arambwiye ngo nyishyre hasi nkore akazi kandi we aba yicaye ari kwirebera filimi cyangwa se akajya gusura undi mugore duturanye bakiganirira. Ahora acunga, yantuma guhaha nkasanga yarakaye ngo natinzeyo. Mpamaze amazi atatu ariko numva nararambiwe rwose. Uzi umuntu ugahagarara hejuru agutegeka gusa we ntacyo akora ahubwo akirirwa agutuka ngo ntacyo wakoze !”

Jean Damascene ni umusore nawe umaze igihe kitari gito akora akazi ko mu rugo avuga ko mu bintu yirinda harimo no gukora mu rugo rurimo umugore birirwana.
Yagize ati : “ Nakoraga ahantu mu bice bya Kacyiru, turi abakozi babiri, njye nshinzwe guteka n’amasuku umukobwa we agakora ibijyanye no kwita ku bana akaba ari nawe ujya kubazana ku ishuri. Mabuja yatangiye kujya acunga umukozi w’umukobwa yagiye kuzana abana akampamagara ngo muzanire nk’amazi cyangwa se muherezi jus mbimusangishe mu cyumba cye. Nabimushyiriye nka kabiri ageze aho atangira kujya ahindura ibiganiro, akambaza ngo nari naryamana n’umukobwa ngo numve uko bimera n’andi magambo yo kuntereta. Ukwezi kwarashize mpita nsezera ndigendera kuko nabonaga afite ibindi agambiriye”

Ku ruhande rw’abafite ingo, bamwe mu bo twaganiriye basanga ko ibibazo umukoresha agirana n’umukozi birirwana hari uburyo yabyirinda.

Jessica ni umubyeyi w’abana babiri yagize ati : “ Iyo udafite akazi sinavuga ngo ureke kuzana umukozi kuko imirimo yo mu rugo hari ubwo iba ari mynshi bitewe nuko urugo rumeze, ariko na none hari abo usanga ari abanebwe, akazinduka ajya muri salon yavayo agatembera ibintu byose akabiharira umukozi ugasanga n’abana atabitaho kandi yitwa ngo yirirwa mu rugo. Njya mbabona bitwara gutyo ariko uwo si umuco mwiza ubereye umubyeyi rwose”

Nsengimana nawe arubatse afite umugore udafite akazi wirirwana n’umukozi ariko avuga ko ibyo bibazo atajya abibona mu rugo rwe. Yagize ati : “ Madamu nta kazi afite yirirwana n’umukozi ariko mbona imirimo y’ibanze njya kujya ku kazi yayikoze niyo ntashye mbona aba ari mu mirimo yavunitse nanjye nkabibona kuko burya imirimo yo mu rugo nayo iravunana. Nta nubwo njya mubwira ko nta kazi afite kuko ako akora mbona ariko gakomeye. Tuzana umukozi wo kumuafasha ariko niyo yagiye, mbona madamu abikora neza nubwo bigaragara ko aba yavunitse kuko tugira mirimo myinshi yo mu rugo”

Mu gihe wirirwana n’umukozi mu rugo ntibyakubuza kugira imirimo imwe umufasha mu gihe ufite umwanya kandi ukirirnda ubucuti budasanzwe nawe cyane cyane ku bakozi mudahuje igitsina kuko hari nubwo bakumenyera bakaba bakubeshyera nibyo udakora. Gusa na none ntitwakwirengagiza ko hari abakoresha baryamana n’abakozi babo bo mu rugo. Abo bibuke ko ari umuco mubi urimo kwisuzuguza no gusuzuguza uwo mwashakanye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe