-
Imyaka 4 ashoye ibihumbi 200, yakuyemo inzu,ikibanza n’ubucuruzi
Bazubagira Yvonne avuga ko kuva muri 2017 atangiranye igishoro cy’ibihumbi 200 frw, amaze kugera ku nzu, ikibanza,ubucuruzi bufite umurongo bw’ibikoresho byakoze “occasion” ndetse bimufasha no kwita ku muryango we. Bazubagira uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ni umubyeyi ufite abana 3. Akorera ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze birimo intebe,utubati,inzugi,gaz,ibitanda n’ibindi bikoresho byo mu rugo bakunze kwita “occasion” mu karere ka Muhanga. Urugendo rwe muri ubu bucuruzi amazemo imyaka 4 (...)
-
Urukingo rwa COVID-19 ruha ubudahangarwa ku mubiri w’umubyeyi wonsa
Mu gihe bamwe mu babyeyi usanga bafite impungenge ku buzima bw’abana babo n’ubw’abana bonsa mu gihe baba bikingije Covid-19, bamwe mu bikingije uru rukingo ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda barabamara impungenge bavuga ko ahubwo urukingo rwongerera ubudahangarwa uwonsa. Umwe mu bagore utarashatse ko ibimuranga bitangazwa yagize ati “nge abantu banteye ubwoba ko amashereka ashobora kwandura n’umwana akandura,ubuzima bwacu bukaba bwamererwa nabi. Hari n’abavuga ko umuntu ashobora kuba ingumba (...)
-
Covid-19 ishobora gutuma inda ivamo:Dr Nsanzimana Sabin
Dr Nsanzimana Sabin umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko ku mugore utwite mu gihe afashwe na Covid-19 bishobora gutuma inda atwite ivamo ari nayo mpamvu abagore batwite bakwiye kwihutira gufata urukingo. Dr Nsanzimana yagize ati “ni byiza kwikingiza Covid-19 ku bagore batwite,nta ngaruka bishobora gutera yaba ku mwana batwite cyangwa ku mugore.Birihutirwa kuko iyo bahuye na Covid-19 bagira ibibazo cyane ku buryo n’inda batwite ishobora kuvamo.” Akomeza avuga ko Covid-19 (...)
-
Mwambare neza agapfukamunwa ndetse ntimudohoke ku mabwiriza yo kwirinda-RBC
Ikigo gishinzwe kwita ku buzima mu Rwanda RBC kirakangurira buri Munyarwanda wese kwambara neza agapfukamunwa no kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter,umuyobozi wa RBC Dr Sabin Nsanzimana yashishikarije abakunze kuvuga bakabanza gukuraho agapfukamunwa ko Atari byo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda COVID -19. Yagize ati “maze iminsi mbona abantu bajya gufata ijambo bakabanza gukuraho agapfukamunwa,barangiza kuvuga bakagasubizaho !!. (...)
-
Imyaka 4 ashoye ibihumbi 200, yakuyemo inzu,ikibanza n’ubucuruzi
Bazubagira Yvonne avuga ko kuva muri 2017 atangiranye igishoro cy’ibihumbi 200 frw, amaze kugera ku nzu, ikibanza,ubucuruzi bufite umurongo bw’ibikoresho byakoze “occasion” ndetse bimufasha no kwita ku muryango we. Bazubagira uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ni umubyeyi ufite abana 3. Akorera ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze birimo intebe,utubati,inzugi,gaz,ibitanda n’ibindi bikoresho byo mu rugo bakunze kwita “occasion” mu karere ka Muhanga. Urugendo rwe muri ubu bucuruzi amazemo imyaka 4 (...)
-
Abakerensa COVID-19 baributswa ko imaze guhitana abantu 1316
Abakerensa n’abatarikingiza COVID-19 baributswa ko ari icyorezo kibi kandi kimaze guhitana abagera ku 1316 nyuma y’umwaka n’amezi asaga 7 kigaragaye mu Rwanda. Imibare y’uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda ikaba itangazwa buri munsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, hagamijwe kwerekana ubukana bw’iki cyorezo,no gushishikariza buri wese guharanira kukirinda. Nubwo RBC na Minisiteri y’ubuzima batangaza iyi mibare buri munsi,bamwe mu baturage baracyakerensa iki (...)
-
Ibi bitabo byanditswe n’abagore ku buhamya bwabo bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yagiye yandikwaho n’abanditsi benshi batandukanye. By’umwihariko dore bimwe mu bitabo byashyizwe ahagaragara n’abari ndetse n’abategarugori. Tu Leur Diras Que Tu es Hutue Ni igitabo cyanditswe na KAYITARE Pauline. Iki gitabo kivuga ku mateka y’uyu mugore mu gihe cya Jenoside. Uyu mugore akomoka ahahoze hitwa ku Kibuye. Jenoside yabaye akiri muto ku buryo nta na byinshi yarazi ku byayiteye. Yaje kubisobanurirwa na nyina mbere gato y’uko itangira. Gusa, (...)
-
Uwimabera yatangiye ari ugukiza inzuki gusa, none yavuyemo umuvumvu ukomeye
Uwimabera Béata yatangije umushinga wo kworora inzuki ari ugukiza inzuki zari zihungiye mu isambu y’iwabo abandi baturage bagiye kuzica. None ubu yabaye umuvumvu ukomeye usarura agasagurira n’amasoko. Uwimabera ukora umwuga w’ubuvumvu, afatanya n’akandi kazi, kuko ari uwunganira abantu mu mategeko,ubusanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akorera Ubuvumvu mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo, Akagali ka Katarara. Avuga ko aho ageze yumva nta wundi mwuga mwiza (...)
-
Abafite ubumuga bamazwe impungenge ku mbogamizi bafite mu bwirinzi bwa Covid-19
Imbogamizi zirimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no kugera rimwe na rimwe ahakingirirwa byoroshye ni zimwe mu zigaragazwa n’abafite ubumuga mu kwirinda Covid-19. Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo utarashatse ko imyirondoro ye itangazwa tukaba twamwise Mathias, akaba agendera mu kagare yavuze ko nk’intera isabwa ya metero yagati y’umuntu n’undi itashoboka mu gihe umuntu afite ubumuga kandi atabasha kwijyana aho ashaka agakenera umusunika. Ati “ni imbogamizi (...)
-
Uburyo bushya bwo guhaha ibikorerwa mu Rwanda kuri interineti
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Jumia cyahoze cyitwa Kaymu, cyatangije uburyo bushya bwo guhahira ibikorerwa mu Rwanda kuri interineti. Jumia yatangije uburyo bwo guhahira kuri interineti ibikorerwa mu Rwanda nyuma yo gusanga ko abanyarwanda bakeneye kumenya ibicuruzwa biba byaje mu ma mukirikagushirisha ariko nyuma ntibamenye aho babishakira. Umuyobozi wa Jumia mu Rwanda Alvin Katto yasabye abanyarwanda (...)
-
Abagore basabwe kudatwita kubera virus ya Zika
Abayobozi b’ibihugu bine byo muri Amerika y’Amajyepfo na Karayibe batanze impuruza ku bagore ko birinda gutwita kubera impungenge z’indwara iri guterwa niyo virusi igatera impinja kuvukana umutwe muto utameze neza. Colombia, Ecuador, El Salvador na Jamaica byasabye gusubika gusama kugeza hamenyekanye amakuru ku mubu utera virusi ya Zika itera abana kuvukana umutwe muto cyane igihe nyina amutwite akaribwa n’umubu utera iriya virusi ya zika. Brezil yavuze ko umubare w’impinja zivukana umutwe (...)
-
Afrika y’epfo : Amasugi azajya yigira ubuntu
Mu karere ka UThukela, abayobozi baho batangaje ko abakobwa bazajya bagera muri kaminuza bakiri isugi aribo bazajya bahabwa amahirwe yo kwigira Ubuntu muri kaminuza. Bikaba bivugwako ibi bizakorwa mu rwego rwo gushishikariza aban bakiri bato kwirinda ubusambanyi. Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ibyo bukaba bwanongeyeho ko abakobwa bazajya bapimwa buri gihe uko bavuye mu biruhuko uwo basanze atakiri isugi akavanwa ku tutonde rw’abishyurirwa kamunuza. Jubulani Mkhonza umuvugizi w’aka gace (...)
-
Tanzaniya yabeshyuje amakuru yo kubuza abagore kwambara ibigufi
Leta ya Tanzaniya yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe muri iki cyumweru avuga ko leta yatanze itariki ntarengwa ku bagore n’abakobwa bambara imyenda migufi. Ministeri ishinzwe itangazamakuru, umuco, ubugeni na sporo muri Tanzaniya yabushyuje amakuru yakwirakwijwe muri Tanzaniya no mu binyamakuru byo hanze, ivuga ko iyi nkuru yanditswe bwa mbere n’umuntu utazwi akayishyira mu kinyamakuru cyo muri Tanzaniya cyitwa habari.go.tz akoze icyo bise ubujura bwo kuri interineti (cybercrime), leta ikaba (...)
-
Isomo wakura ku mugore w’umunyakenya watwitswe n’umugabo kubera mesaje
Umugore witwa Dorcas Awinja w’imyaka 27 afite ububabare bukomeye aho aryamye mu bitaro nyuma yuko atwitswe n’umugabo we amuziza kuba yarasomye mesaje yo muri telefoni ye agasanga ivuga iby’urukundo, umugore agahita abwira nabi umugabo, umugabo nawe akaza kugira uburakari burenze akamutwika. Nyuma yo kumenya ayo makuru polisi yo mu gace kabereye iryo sanganya ikaba yasabye abashakanye gukura isomo ku byabaye. Aho Dorcas aryamye mu bitaro yarahiye cyane kuko mubiri we hafi 63% wahiye azira (...)
-
Tanzania yatanze itariki ntarengwa yo kureka kwambara imyenda migufi
Prezida wa Tanzania Pombe Magufuli akomeje kuzana impunduka zitandukanye kuri ubu akaba ageze ku bagore n’abakobwa biyambikwa ubusa, aho yabashyireyeho itariki ntarengwa yo kuzaba bahagaritse iyo myambarire ikojeje isoni ngo kuko iri mu byongera ubwandu bwa virusi itera SIDA. Prezida Magufuli uzwiho kuzana impinduka nyinshi muri Tanzaniya kuva aho abereye prezida, yatanze ibyumweru bitatu gusa ku bagore n’abakobw ango bidagadure uko bashaka bambare imyenda migufi, igaragaza amabere, n’ifashe (...)
-
Somalia : Umwana w’imyaka 13 yakoze imodoka n’indege biragenda
Guled And Abdi w’imyaka 13 niwagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukora imodoka n’indege z’ibikinisho bikaba kugenda . Ibyo bikorww abye byatumye amenyekana iwabo anemererwa kwigira ubuntu. Uyu mwana utuye mu mujyi wa Buhodle niwe ubwe wiyigishije gukora ibikinisho bya plastikike akoresheje ibintu atora hirya no hino, nyuma aza gutekereza gushyiramo moteri nk’iy’imodoka zisanzwe kuko yari amaze kumenya ko ariyo ituma zigenda. Uyu mwana yatangarije BBC ati : “ Natangiye gukor aibikinisho nkiri (...)
-
Taiwan : Batoye prezida wa mbere w’umugore
Bwa mbere mu mateka ya Taiwan hatowe umuprezida w’umugore witwa Tsai Ing-wen wari uhanganye n’undi mugore witwa Hung Hsiu-chu wakomokaga mu ishyaka ryari riri ku butegetsi. Tsai Ing-wen, wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka Democratic Progressive Party yatsinze amatora ku majwi 56.1%, akaba yatsinze Hung Hsiu-chu waturukaga mu ishyaka ryari ku butegetsi Nationalist Party rimazeho imyaka umunani. Chu yashimiye mugenzi we wegukanye itsinzi ku mugoroba wo kuwa gatandatu. Abari bashygikiye (...)
-
Gambia, Bakuyeho itegeko cyo kwitega ibitambaro ku kazi
Prezida wa Gambia, Yahya Jameh, yakuyeho itegeko risaba abagore bakora muri reta gupfuka umusatsi igihe bari ku kazi. Iryo tegeko ryari ryashizweho itariki 4 z’ukwezi kwa mbere, Ryari ryavuzweho cyane n’abatavuga rumwe na reta. Ryakuweho kubera ryari ryarababaje abagore n’abakobwa, nk’uko ibiro bya Prezida byabimenyesheje mu makuru. Ibiro bya Jammeh, bivuga ko iryo tegeko ryari ryatanzwe “ntaho rihuriye n’idini” kandi ko ridakwiye kubangamira abagore. “Abagore ni inshuti za prezida Jammeh, ni (...)
-
Amerika : Abagore baho nabo bibasiwe no gusiramurwa
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umuco wo gusiramura abagore ukunze gukorwa mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afrika, ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abagore bo muri Amerika nabo bibasiwe n’uyu muco, bikavugwa ko bawanduzwa n’abajya guturayo bavuye mu bihugu bikoresha uyu muco mubi. Ubushakashatsi bwasanze ko abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 500 muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuye n’ingaruka zo gukatwa bimwe mu bice bigice imyanya yabo y’ibanga kandi ko umubare ukomeza kwiyongera bitew (...)
-
Tanzaniya : Amavugurura yageze mu baganga bakuriramo abagore inda
Kuva prezida mushya wa Tanzaniya yatangir aimirimo ye, Leta ya Tanzania ikomeje gukora amavugurura atandukanye muri kuri ubu hakaba hatahiwe abaganga bihaye kujya bakuriramo abagore ind aku buryo butemewe n’amategeko. Ministri w’intebe mushya wa Tanzaniya Kassim Majaliwa yihanije abaganga biha gukuramo inda ababagana mu buryo butemewe n’amategeko, ababwira ko bazahabwa ibihano bikomeye igihe bafashwe. Leta ya Tanzaniya yihanije abagana baba abo mu mavuriro yigenda n’aya leta ibasaba kureka (...)