-
Ijwi rya Sofia Vergara rizakoreshwa muri filimi yitwa the Simpsons
Sofia Vergara, umunyacolombiyakazi usanzwe azwi cyane mu gukina filimi, ijwi rye rigiye gukoreshwa muri filimi y’ibishushanyo bivuga ( dessin anime) yitwa the Simpsons Muri iyi filimi Vergara azakina ari umwarimu witwa Barrera muri episode izaba iri muri season ya 27 y’iyi filimi igiye gusohoka. Vergara uzaba akina yitwa Barrera azaba ari umukunzi w’umukinyi mukuru muri iyi filimi witwa Bart Simpson akaba azaba ari n’umwarimu we. Vergara wamenyekanye cyane muri series yabiciye mu myaka (...)
-
Nyuma y’iminsi 2 Madamu Jeannette Kagame akoresha twitter, amaze gukurikirwa n’abarenga 800
Kuva tariki ya 10 kanama nibwo umufasha wa perezida wa leta y’u Rwanda,yatangiye gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, none akaba amaze gukurikirwa n’abantu barenga 800 mu minsi ibiri gusa amaze kuyikoresha. Abenshi mu bamukurikra higanjemo amakonti y’ abayobozi bo mu nzego zitandukanye,ibigo bikomeye ndetse n’abaturage muri rusange basanzwe bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter,ndetse akaba nawe hari abo yahisemo gukurikira,barimo nyakubahwa perezida wa repubulika,imbuto (...)
-
Somalia mu rugamba rwo kurandura isiramurwa ry’abagore
Somalia iri guhangana n’ibibazo birimo kurandura imico yo gusiramura abagore. Mu gihe ku rundi ruhande usanga iki gihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano, no kugarura umutuzo nyuma y’intambara imaze igihe kitari gito yarayogoje icyo gihugu. Mu byo guverinoma ya Somalia ishyize ku murongo w’iby’ihutirwa harimo no guca burundu isiramurwa ry’abana b’abakobwa aho bikorwa bakaswe bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina yabo. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, mu murwa mukuru Mogadishu, ministri (...)
-
Umwana w’imyaka 10 yatunguye benshi mu marushanwa yo koga ku rwego rw’isi
Alzain Tareq ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 ukomoka mu gihugu cya Bahraini akaba yarabashije kwitwara neza ndetse agatungura benshi mu marushanwa y’abagore yo koga muri metro 50. Uyu mwana w’umukobwa akaba ri we wenyine wasiganwaga ari muto kuko abandi ari abantu bakuru. Tareq yabashije kuza ku mwanya wa 9 mu bantu barenga 60 basiganwaga, uwa mbere akaba yaramurushije amasegonda agera kuri 41 gusa. Bishoboka kandi ko uyu mwana ko yaba ariwe mwana muto wa mbere ugaragaye mu marushanwa (...)
-
Abagore 18 bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi n’inama y’abaministri
Inama y’abaministri yateranye tariki ya 5 Kanama iyobowe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya y’ubuyobozi abagore bagera kuri 18. Abagore bashyizwe ku myanya y’ubuyobozi n’inama y’abaministri ku buryo bukurikira : Muri Rwanda Agriculture Board (RAB) Dr. GAHAKWA Daphrose : Deputy Director General Dr. KANYANDEKWE Christine : Head of Animal Production Department Madamu NUWUMUREMYI Jeanine : Head of Western Agriculture Zone Muri Rwanda Social Security Board (RSSB) Madamu (...)
-
Zaina Nyiramatama yasimbuwe na Uwera Claudine muri komisiyo y’igihugu y’abana
Uwera Claudine niwe wasimbuye Zaina Nyiramatama ku bunyamabanga bwa Komisiyo y’igihugu y’abana nyuma yuko Zaina ahawe indi mirimo na AU. Uwera Claudine yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana n’inama y’abaministri yateranye kuwa gatatu tariki ya 5 Kanama, 2015. Muri Mata uyu mwaka nibwo Madamu Zaina Nyiramatama yagizwe umuyobozi w’ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe mu gihugu cya Tchad, akaba yarashyizwe kuri uwo mwanya na prezidante wa komisiyo ya Afrika yunze ubumwe mu (...)
-
Amafoto y’umurambo wa Bobbi Kristina yagurishijwe akayabo k’amadolari
Amafoto y’umurambo w’umukobwa wa Whiteney Houston washizemo umwuka mu cyumweru gishize ndetse akaba yaranamaze gushyingurwa, yagurishijwe amadolari arenga ibihumbi ijana. Gusa igurishwa ry’ayo mafoto rikomeje guteza umwiryane mu muryango wa se n’uwa mama we kuko bari kwitana ba mwana ku waba yarayagurishije. Ayo mafoto yerekana ko yafashwe umunsi wabanjirije ishyigurwa rya Kristina ariko umuryango wa Kristina nturamenya uwaba yarafashe amafoto y’umukobwa wabo ari mu buruhukiro dore ko (...)
-
Menya imico wagira ikazagutera kudatera imbere mu buzima
Mu buzima hari igihe tunanirwa kutera imbere kubera imico runaka twifitemo ndetse rimwe na rimwe tugashakira umuti uwo utari kuko iyo utazi ko ufite iyo mico ntushobora no kumenya uko wakyikosora ngo ubashe gutter aimbere ugahora wibaza impamvu udatera imbere nk’abandi. Igihe ushaka gutera imbere ujye ubanza umenye ko uadafite iyi mico tugoye kukubwira ubundi ubanze uyikosore uzatera imbere hatitawe ku murimo wose waba ukora : Kutamenya aho ugira intege nke : mu buzima buri muntu wese (...)
-
Muri Philippines amagana y’abagore bizihije icyumweru cyo konsa
Amagana y’abagore bo muri Philippines yifatanije n’isi yose kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa cyizihizwa kuva tariki ya 1 Kanama kugeza tariki ya 7 kanama buri mwaka. Abagore bo mu gace ka Manila muri Philippines bakoranijwe no kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Bakaba barakoze ibikorwa bitandukanye birimo konkereza abana mu ruhame ndetse no gushishikariza ababyeyi konsa abana babo kuko amashereka abafitiye umumaro munini. Icyumweru cyo konsa abana cyatangiriye muri New Zealand, (...)
-
Rose Muhando yatangaje ko agiye gusubira mu idini yahozemo ya islam
Nkuko yabitangarije ghetto radio ikorera mu gihugu cya Kenya,umunyatanzaniyakazi ukomeye mu ndirimo zihimbaza Imana, Rose Muhando ngo yaba agiye gusubira mu idini ya islam yahozemo kera mbere yuko aba umukirisitu. Rose muhando avuga ko kuva amaze guhindura idini ye ya kera ya islam ari nayo yakuriyemo ngo yakunze guhura n’ibibazo ndetse n’ibigeragezo bikomeye ahamya ko byatewe nuko yari ahinduye idini ye none akaba ari nayo mpamvu ashaka kuyisubiramo atitaye kubyo abantu bazavuga. Ibi (...)
-
Umubare w’abagore b’abayobozi ku rwego rw’isi ukomeje kwiyongera
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi ukomeje kugenda wiyongera hirya no hino ku isi, mu gihe mbere wasanga abagore bafite imyanya y’ubuyobozi ari bake nubwo n’ubu bataragera ku rwego rumwe n’urw’abagabo. Ubushakashatsi bwemeje ibi bushingiye ku kuba ubu hari abagore 12 bayobora guverinoma n’abandi bagore 11 b’abakuru b’ibihugu ku isi. Nubwo bavuga ko umubare wabo uri kuzamuka usanga na none umubare w’abagore bayobora mu nezgo zo hejuru usanga na (...)
-
Ubwongereza bwasabye ko hakorwa iperereza ku bana bahacururizwa
Ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bana baza kuhacururizwa cyane cyane ku bana baturuka muri Vietnam kuko byagaragaye ko hari umubare munini w’abana bahaturuka uza gucururizwa mu Bwongereza. Mu gushakaira umuti iki kibazo,Cameron yatagetse ibigo byose byo mu bwongereza cyane cyane iby’ubucuruzi kujya batanga raporo y’ibyo bakora buri mwaka mu guhanganga n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu. Abana basaga ibihumbi bitatu baturutse muri Vietnam (...)
-
Uko imbuga nkoranyambaga zisenya ingo mu Bushinwa
Mu Bushinwa imbuga nkoranyamaga zishinjwa kuzana ibintu byinshi biobi harimo gutandukanya abashakanye ndetse bikaba bivugwa ko arizo zituma kuri iki gihe umubare w’abatandukana wiyongera. Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru cyo mu bushinwa cyitwa Banyuetan cyatangaje ko ingo nyinshi zo mu Bushinwa zisigaye zisenywa no gukoresha imbuga nkoranyambaga kw’abashakanye bikaba ari nabyo bituma ingo nyinshi zisigaye zitana zitamaze kabiri. Iki kinyamakuru cyagaragaje ko abagabo bakoresha imbugo (...)
-
Bamwe mu bahanzi bakomeye bashenguwe n’urupfu rwa Bobbi Kristina
Bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi n’ibyamamare bitandandukanye batangaje ko bafite agahinda gakomeye batewe n’urupfu rwa Bobbi Kristina washizemo umwuka tariki ya 26 Nyakanga, 2015. Bamwe mu byamamare bagize icyo batangaza ku rupfu rwa Bobbi Kristina harimo Oprah, Missy Eliot, Keri Hilson, Ciara, Sam Smith, Snoop Dog, Jackee Harry, umuraperi P Diddy n’abandi bakaba bagaragaje akababaro kabo ku mbuga zabo za twitter, facebook na instagram, aho bakomezaga kwifuriza Kristina kugira iruhuko (...)
-
Obama yasabye abanyafrika kureka umuco wo kudaha agaciro abagore
Mu ruzinduko Prezida wa Amerika yagiriraga muri Kenya yaboneyeho gusaba abanyafrika muri rusange n’abandi bafite umuco wo gusuzugura abagore ko bareka uwo muco, abagore nabo bagahabwa agaciro aho guhora bafatwa nk’ab’inyuma. Prezida Obama yagize ati : “ Muri buri gihugu no muri buri muco usanga bafite amateka bihariye ajyanye n’umuco wabo, gusa kuba ibintu biri mu muco w’abantu ntibivuze ko ari byiza, ntibivuze kandi ko ugomba kubikomezanya no mu hazaza hawe” Obama yarongeye ati : “ Ku isi hose (...)
-
Muri Uganda naho bagiye gushyira icyumba cy’abakobwa mu mashuri
Umuryango uharanaira uburenganzira bw’umugore wasabye ko guverinoma ya Uganda yatekereza ku bana b’abakobwa bata amashuri mu gihe bagiye mu mihango, uwo muryango ukaba wasabye ko buri shuri ryagira icyumba kirimo ibikoresho by’isuku byifashishwa igihe umukobwa ari mu mihango ndetse bakaba banasabye ko bajya babashyiriramo imiti igabanya ububabare. Uwo muryango witwa Mifumi wagejeje ibyufuzo byawo ku muyobozi w’inteko Rebecca Kadaga bakaba baramugaragarije ko imbogamizi ya mbere ituma abana (...)
-
Ibihuha bivuga ko Bobbi Christina yapfuye byamaganiwe kure
Kuva mu cyumweru gishije hakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko Bobbi Christina, umukobwa wa Whitney Houston umaze amezi agera kuri atandatu ari muri koma yaba yashizemo umwuka, gusa inshuti za hafi z’umuryango wa Whitney zo zigatangaza ko icyo ari ikinyoma cyambage ubusa. Bimwe mu bihuha bimaze iminsi bikwirakwira harimo amashusho amaze iminsi akwirakwizwa kuri youtube yerekana umuhango wo gushyingura Bobbi Christina afite umutwe uvuga ngo : “Bobbi Kristina Brown Funeral Service (...)
-
Muri Taiwan abagore 2 barahatanira kuba abaperezida
Bwa mbere mu mateka ya Taiwan abagore babiri bari guhatanira kuba abaperezida bahagarariye amashyaka abiri akomeye muri Taiwan, ku buryo nta cyabuza kwemeza ko umwe muri abo bagore ariwe uzatsinda amatora ateganijwe mu kwezi kwa mbere umwanaka utaha. Muri iki cyumweru nibwo ishyaka risanzwe riri ku butegetsi ryitwa Nationalist Party ryahisemo umugore witwa Hung Hsiu- Chu kuzarihagararira mu matora. Uyu mugore usanzwe yungirije umuyobozi w’intekpo ishinga amategeko muri Taiwan ndetse akaba (...)
-
Umwana wari ufite umutwe w’ibiro 20 yarabazwe arakira
Umwana w’umukobwa wo mu Bushinwa wari ufite umutwe upima ibiro 20 kubera uburwayi budasanzwe yari yararwaye yarabazwe arakira nyuma yo kumara amasaha arenga 17 abanganga bari kumubaga igice cyatumga agira amazi menshi mu mutwe. Uyu mwana w’umukobwa bahaye akabyiniriro ka Han Han, abaganga bo ku bitaro bikuru byo mu ntara ya Hunan mu bushinwa bakuriwe na Kuang weiping wari ushinzwe gukurikirana uyu mwana w’umukobwa batangaje ko kumubaga byabatwaye amasaha agera kuri 17 ariko ko bizeye ko (...)
-
Umuhanzikazi Judith Babirye ari kwiyamamariza ku mwanya w’ubudepite
Judith Babirye umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana yamaze kwinjira no mu bikorwa bya politiki, kuri ubu akaba ari guhatanira umwanya wo guhagararira ishyaka riri ku butegetsi ku rwego rw’akarere. Judith Babirye ahanganye n’undi mugore wahoze ari umuvugizi wa polisi witwa Judith Nabakooba bakaba bashaka kuzahagararira akarere ka Buikwe mu nteko ishinga amategeko, mu matora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2016. Babirye usanzwe ukunzwe muri Uganda ndetse no mu karere ku bw’indirimbo ze zikora (...)
0 | ... | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | ... | 440