-
Isakoshi y’uruhu
Mu masakoshi akomera, akunzwe kandi agaragara neza isakoshi ikoze mu ruhu rutavangiye iza ku myanya wa mbere kuko usanga buri mugore n’umukobwa bashaka kugaragara neza bashakisha gutunga iyo sakoshi. Ushobora kugura isakoshi ikoze mu ruhu ya moyenne nk’iyi iri ku ifoto ikajya igufsha mu buzima bwawe bwa buri munsi kuko ariyo ujyana ahantu henshi hatandukanye kandi ikajyana n’imyenda yose. Iyi sakoshi wayitemberana, mu bukwe, mu birori byo kwizihiza noheli n’ubunani, ndetse n’ahandi henshi (...)
-
Sandal z’abagore
Inketo za sandal ziri mu nketo zambarwa ahantu henshi ku buryo umuntu uzifite ashobora kuzambara ahantu henshi hatandukane kandi zikaba zinoroha kuzigenderamo. Ikindi cyiza cya sandal nuko ushobora kuzambara ku myenda myinshi bikajyana haba ku ma kanzu y’ubwoko bwose, amajipo ndetse n’amapantalo. Mu nkweto umugore n’umukobwa badakwiye kubura mu nkweto zabo, byaba byiza bagiye bagura sandal kuko zifasha mu gihe habaye impunduka zitandukanye nko mu gihe cy’ubushyuhe, cyangwa se wagize (...)
-
Inshabure y’ibirere n’umwenda wayo bijyanye
Inshabure ni umwenda mwiza wa Kinyarwanda wambarwa mu gihe cyo gukwa, ugaragara neza kandi uba ukwiriye uwambaye, ntusaba imitako myinshi cyangwa se ibirungo byinshi ku mubiri( make up) kandi ibera cyane cyane umugeni ufite umubiri wirabura. Uyu mwambaro rero wambarwa n’abakobwa bambariye umugeni, umugeni nawe ashobora kuwambara ndetse n’abakora muri protocol gusa ibijyanishwa nibyo bigenda bitandukana. Violette (...)
-
Amaherena asa n’ ikarita y’Afrika
Amaherana ya kinyafrika usanga afite amoko mesnhi atandukanye ariko yose yihariye ku mwihariko w’Afrika wo kuba akoze mu bikoresho nk’ibitenge,ibirere by’insina cyangwa se ibindi biboneka muri Afrika. Amwe muri ayo maherena ya kinyafrika aba akoze mu ishusho y’ikarita ya Afrika ku buryo uba ugirango n’igishushanyo cy’ikarita ya Afrika umuntu aba yambaye. Aya maherena akunze kwambarwa n’abanyafrika baba hanze baba berekana ko bishimira umugabane bavukamo, hari n’abazungu usanga bayakunda ndetse (...)
-
Amaherena n’urunigi by’amabara akeye
Amaherena n’urunigi ni kimwe mu bituma umuntu agaragara neza cyane iyo azi guhitamo neza amabara ajyanye n’ibyo yambaye. Uru runigi n’amaherena biri mu modeli zigwezweho za kinyafrika kuko bigaragaza umuco gakondo w’abanyafrika dore ko muri ino minsi imyambaro ya kinyafrika ikunzwe cyane hirya no hino ku isi. Iyi modeli yerekanywe muri Kigali Week Fashion 2013, yahimbwe na Teta (...)
-
Ingofero n’isakoshi bijyanye
Nubwo bidakunze kugaragara cyane mu muco w’abanyarwandakazi, ingofero ni umwambaro mwiza ufite akamaro ko kurinda uwuwambaye kandi ugatuma agaragara neza. Ushobora kujyanisha ingofero n’ikindi kintu kimwe mu bijyanishwa haba inkweto, isakoshi amaherena n’urunigi bitewe nuko ukunda. Ingofero ijyanye n’isakoshi biba bigaragara neza kandi ubyambaye ukabona ko asobanutse. By’umwihariko iyi ngofero ifi akamaro ko kurinda izuba umuntu uyambaye kandi ikaba n’umurimbo mwiza kuko iba ikeye. Iyi (...)
-
Amaherena n’umubano bijyanye
Amaherena n’imirimbo yo mu mutwe ni bimwe mu byongera ubwiza no gusa neza ku muntu ubyambaye, cyane cyane iyo wamenye guhitamo neza ibyo ukwiye kwambarana. Aya maherena n’umubano wo mu mutwe bidoze mu gitenge bikaba ari umwimerere y’umuco wa kinyafrika. Ku bantu bafite imisatsi ifungishwa imibano, uyu mubano waba mwiza muri week end ukajyanisha n’amaherana yawo ku buryo aho ujya hose uri bube ugaragara neza. Gracieuse (...)
-
Inkweto zo kujyana mu birori
Mu minsi ya week- end haba hari ibirori bitandukanye bisaba ko ujyamo wambaye neza birenze uko usanzwe ubigenza. Inkweto ni bimwe mu bituma ugaragara neza nk’uko ubyifuza. Mu gihe wambaye neza bitewe n’imyenda wambaye ushobora gushyiraho inkweto ndende haba ku myenda miremire cyangwa imigufi. Ku muntu utamenyereye inketo ndende biba byiza witwaje utundi dukweto two hasi kuko hari igihe ushobora kugera mu nzira zikaba zakunanira cyangwa ukumva zikubangamiye. Gracieuse (...)
-
Amaherena ajyanye n’icyo witeze mu mutwe
Kwitega igitambro cyangwa igitenge mu mutwe ni umuco ugaragara cyane mu banyarwandakazi kimwe n’ahandi muri Afrika, ariko burya iyo witeze uba ugomba no kwita ku maherena ari bujyane n’icyo witeze kugirngo urusheho gusa neza. Kumenya ibijyanye si ukumenya amabara gusa kuko hari nuko amaherena aba akoze bikaba bitagaragara neza uyambaye witeze. Biba byiza iyo wambaye amaherena maremare cyangwa manini agaragara ku buryo utari bushyireho igitanbaro kikayapfukirana. Gracieuse Uwadata (...)
-
Isakoshi ya karo karo
Imwambaro ya karo karo ni imwe mu myenda ikunzwe ku isi yose kku buryo niyo witwaje ishakoshi ya karo karo uba ugaragara neza. Iyi sakoshi ushobora kuyitemberana mu birori byiyubashye byo muri week end haba muri za minsi mikuru y’amasabukuru n’indi itandukanye ndetse ikaba yagufasha no mu gihe wifuza kuyisohokana. Gracieuse Uwadata
-
Ikanzu n’isakoshi bijanye
Imyenda ijyanye n’isakoshi cyangwa sac a main igaragara neza ndetse ukabona ko umuntu uyambaye asobanukiwe. Iyi kanzu na sac a main bijyanye ushobora kubyambara muri iyi minsi y’akazi mu gihe ugiye mu nama zikomeye z’ibigo runaka no kubasanzwe bakorera mu biro n’abikorera. Gracieuse Uwadata www.agasaro.com
-
Uburyo bworoshye wafungamo karuvati
Gufunga karuvati ni umurimo ukunda kugora abantu benshi baba abagore cyangwa abagabo nyamara buri wese aba agomba kubimenya. Haba umugore cyangwa umugabo ni byiza ko bose bamenya gufunga karuvati kuko nubwo abagore badakunda kwambara karuvati bashobora gukenera kuzifungira abagabo babo cyangwa bakajya gukora ahantu babasaba kwambara imyenda iriho karuvati buri munsi.
-
Isakoshi y’ahantu hose
Isakoshi zifite imishumi miremire muri ino minsi ziri ku isoko kandi zirakunzwe cyane ku bakobwa n’abadamu, ndetse ikaba ari isakoshi ushobora kurimbana ahantu hose. Muri iyi minsi ya week end isakoshi nk’iyi yagufasha haba mu gutembera, gutaha ubukwe kuko ushobora gukuraho imishumi ukayihinduramo agasakoshi ko kwitwaza mu ntoki( sac a main), ukaba wakwitwaza ugiye mu birori bitandukanye nko mu bukwe, n’ahandi Gracieuse Uwadata kuri (...)
-
Isakoshi zikorerwa mu rwanda
Mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afrika umwuga w’ubudozi umaze gafata indi ntera aho cyane cyane hifashishwa igitenge kikaba cyavamo imwambaro ndetse n’ibijyanishwa bigezweho. Iyi sakoshi yo mu gitenge idoze neza ku buryo wayitemberana ndetse ukaba wayijyana ku kazi ukaba usa neza warimbye. Mu gihe witwaje iyi sakoshi si ngombwa kwambara imyenda yo muri ibi bitenge, ahubwo biba byiza iyo wambaye imyenda isanzwe ifite amabara ajyanye n’iyi sakoshi. Ku bifuza isakoshi nk’iyi bazisanga ku Kabeza (...)
-
Inkweto n’ibyo kuzijyanisha
Kwambara ibintu bijyanye ntibijya biva kuri mode, kuko nubwo hagenda haduka imwambaro itandukanye iyo umuntu yajyanishije usanga biba bisa neza kandi bigaragara ko asobanukiwe. Ushobora kujyanisha inkweto n’amaherena ndetse ugashyiraho na sac a main n’ibikomo byose bijyanye bitewe nuko ubyifuza. Mu gihe ariko wahisemo kujyanisha bimwe mu byongerwa ku myambaro( accessories) biba byiza kurushaho iyo wambaye amwe mu mabara ari izo accessories ariko ugatoranyamo ibara rimwe kugirrango bitaba (...)
-
Amaherana n’agashati bijyanye
Muri iyi minsi hasigaye hacishamo hakaka izuba rikaze, ni byiza kwambara umwenda utuma utumva ubushyuhe cyane ariko ntibikubuze kurimba ndetse no kujyanisha n’amaherena. Aka gashati kajyanye n’amaherena, ushobora kubyambara muri iyi minsi ya week end aho usanga abantu bose baba bashaka gusohoka no kujya mu bindi biikorwa basa neza. Mu gihe wambaye aka gashati ni byiza kwitwaza agakoti kuko hari igihe ibihe bihinduka hakaza ubukonje. Yanditswe na Gracieuse kuri (...)
-
Amabara akeye ku mwambaro wa week end
Mu minsi yo hambere amabara akeye yiganjemo ayagaragara cyane ( couleurs piquantes), ntiyarakunzwe nkuko bimeze muri ino minsi aho usanga abantu benshi bakunze kwambara amabara agaragarira amaso cyane. Ubusanwe iyo umuntu yambaraga rimwe mu mabara ari piquantes yashyiragaho irindi bara ryijimye ariko kuri ubu uzasanga bimaze kuba akamenyero kubona umuntu yambaye amabara arenze abiri kandi yose agaragara cyane. Nubwo amabara akeye ari mu mabara agezweho, biba byiza mu gihe wambaye bene aya (...)
-
Uko watega igitenge mu mutwe
Kwitega igitenge mu mutwe ntibikunze kugaragara cyane ariko burya hari uburyo bwiza bwo gutegamo igitenge ukajyanisha na maquillage n’imyenda wambaye ku buryo ubona ko usa neza. Kwitega ibitenge bikunze kugaragara cyane mu mico y’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika bikaba bifite inkomoko muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu bya Afrika yo hagati ariko uko iminsi yagiye ishira, igitenge cyabaye kimwe mu bigaragaza umuco wa kinyafrika. Mu rwego rwo kurushaho gusa neza (...)
-
Isakoshi yo gusohokana
Ubusanzwe iyo umuntu ashaka kwambara neza atekereza ku myenda n’inkweto gusa, ariko burya isakoshi nayo igira uruhare runini mu gutuma ugaragara ko wambaye neza. Mu minsi isoza icyumweru haba hari ibikorwa byinshi bifasha abantu kuruhuka mu mutwe ,dore ko haba hari abamaze icyumweru bataruhuka, bikaba byiza rero iyo usokanye n’umuryango wawe umukunzi cyangwa inshuti mugafatanya kwishima, bikaba akarusho iyo wambaye neza ukwitwaza n’isakoshi nziza. Iyi sakoshi iberanye no kuyisokana kuko iri (...)
-
Insokozo iberanye n’imikenyero
Iyo umuntu ari butahe ubukwe cyangwa se ari buge mu birori bitandukanye ahobora kwisokoreza imisatsi atiriwe ajya muri salon ugasanga bijyanye n’imikenyero. Ku bantu batajya bashyira amaproduits anyereza umusatsi cyangwa se mu gihe usukuye nta repousse nyinshi zirazamo ushobora kwoga mu mutwe neza nk’ibisanzwe ugasigamo amavuta ubundi ukawisokereza. mu rwego rwo gusa neza biruseho ushobora gusokoza uzamura imisatsi ku mpande zoseubundi ukawureka ugahagarara cyangwa se ku bafite imisatsi (...)