Inkweto zigezweho wasohokana muri iyi week end zitiriwe Kardashian

Yanditswe: 11-06-2015

Mu birori bitandukanye biba bizaba muri za week no mu bukwe ushobora kwambaramo inkweto zigezweho zitiriwe icyamamare Kim Kardashian ukaba uri umwe mu bantu bagendana n’ibigezweho. Ubusanzwe izo nkweto zirangwa no kuba zifite agatalon karekare kandi kananutse zikaba zigiye zitandukanye bitewe n’ubwoko ushaka.

Dore amwe mu moko atandukanye y’izo nkweto zitwa kardashians :

Inkweto za kardashians zifite talon ibyibushyemo gato hejuru : Nubwo agatalon ka kardashian kaba kananutse hari ubwo hejuru ku mpera yako haba hasa n’ahabyibushye ku buryo bituma umuntu agenda atadigadiga iyo adasanzwe azimenyereye.

Hari na kardashians ziba ziteye nka boots hejuru : izo kardashians zo hejuru ziba zimeze nka boots ariko nanone kuri talons ugasanga zifite agatalon kananutse rimwe na rimwe kaba kabonerana.

Kardashians z’ibitenge : muri iki gihe aho abantu bakunda style za kinyafrika ushobora no kugura kardashians zo mu bitenge cyangwa se ukagura kardashians ukishyirishirizaho igitenge.

Kardashians zifite talon ibyibushye imbere : bene izi nazo zorohera abantu bataramenyera kwambara inkweto zifite agatalon kananutse kandi karekare kuko kuba imbere zibyibushye bituma urukweto ugenda wumva rufashe hamwe.

Kardashians zifite agatalon kananutse hose : izi zo zisaba kuzitondera kuko uramutse utamenyereye kugendera mu nkweto ndende zagukoza isoni.

Kardashians zifunze hose : izi nazo ahanini ziba zifite talon ibonerana kandi inanutse kugera hejuru ku buryo kuyigenderamo bisaba kwitwararika no kuba warabimenyereye.

Izi inkweto zigezweho cyane haba ino mu Rwanda ndetse no hanze harwo zikaba zimaze igihe kitari gito arizo nkweto zikunzwe mu birori bitandukanye ndetse na n’ubu zikaba zigikunzwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe