Uburyo bwiza bwo guhitamo umwenda wo kujyana mu kazi

Yanditswe: 19-01-2015

Kwambara neza ugiye ku kazi ku munsi wa mbere w’icyumweru bigufasha gukora akazi neza ndetse ukazarangiza icyumweru umeze neza. Dore imyitozo wakora ngo uhitemo neza umwenda wo kwambara kuwa mbere :

Tecyereza umwenda mwiza ufite kurusha indi : imyenda yose umuntu atunze siko imubera kimwe hari ikubera cyane kurusha indi bitewe nuko idoze ndetse tutibagiwe naho umuntu aba agiye.

Niba ufite umwenda mugufi wambara ugiye mu bukwe ntitwavuga ko nuwujyana no mu mu kazi kagusaba kunama cyangwa se kwicara imbere y’abantu ari wowe bahanze amaso ko nabwo uzakubera.

Niba urimo wigera umwenda, ntukarebe gusa uko ugaragara mu ndorerwamo : Umwambaro usa naho wiyubashye, ushobora kuba utacyiyubashye mu gihe uwambaye yicaye cyangwa yunamye agiye gutoragura ikintu( ku ijipo, ikanzu n’imyenda yo hejuru).

Niba bishoboka kora imyitozo wibaze uramutse wunamye uko byagenda niba ari inkweto ndende wibaze iko biri bugende niba ukora akazi kagusaba kugenda genda cyane.

Tekereza niba ari ipantalo niba utari bwicare umwanya muni ugahaguruka amavi yishushanyijemo kubera uruhu rwayo ikaba itaye forme waje mu kazi ifite.

Hitamo umwenda ugukwira : si byiza kujya mu kazi wambaye umwenda munini cyangwa se ukabara umwenda uguhambira ku buryo uri bwirirwe wabangamiwe. Ambara umwenda uri butume ukora neza kurusha uko wakambara umwenda kugirango ukurure abantu.

Rara utunganije imyenda y’ejo : akenshi mu gitondo umuntu aba afite byinshi byo gukora mbere yo kujya ku kazi ku buryo iyo waraye udatunganije umwenda uzambara ejo bishobora kugucyerereza cyangwa se ukambara umwenda udafite gahunda kubera kwihuta ngo udakererwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe