Imyenda iberana n’inkweto za pantufure

Yanditswe: 06-02-2016

Muri iyi minsi inkweto za pantufure usanga zigezweho ku bantu bose harimo n’abakobwa kandi bakazambara ku myenda hafi ya yose,gusa hari imyenda biberana kuruta iyindi ushobora kubyambarana,ukagaragara neza kandi ukaba usirimutse.

Umukobwa ashobora kwambara inkweto za pantufure akazambarana n’ipantaro y’icupa cyane cyane ku ijinisi,biba ari byiza cyane.

Izi nkweto kandi zibera abakobwa bakunda kuzambarana n’amakabutura magufi agera mu ntege.

Umukobwa kandi ashobora no kambara bene izi nkweto za pantufure ku ipantaro ya kora cyangwa ikabutura ya kora igera mu mpfundiko.

Bene izi nkweto kandi zizwi nka pantufure usanga,hari abakobwa bazambarana n’amajipo ya droite,cyane cyane nk’ijipo y’ijinisi igera mu ntege,cyane cyane ku mukobwa ufite ikibuno kinini,usanga bimubereye.

Abandi bakobwa b’abasirimu kandi usanga bakunda kwambara bene izi nkweto bazambaranye n’udukanzu cyangwa utujipo tugufi dutaratse.

Iyi niyo myenda myiza y’abakobwa ijyana n’inkweto za pantufure zo hasi,dore ko zigezweho muri iyi minsi ku bantu bose.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe