Waruziko isakoshi itajyanye n’ibyo wambaye bigezweho?

Yanditswe: 04-03-2016

Muri iyi minsi gutwara isakoshi cyangwa isakame y’ibara rimwe kandi itajyanye n’imyenda cyangwa inkweto bigezweho ku bakobwa n’abadamu,bitandukanye nuko mu minsi ishize hari hagezweho gutwara isakoshi ifite ibara risa n’imyenda wambaye cyangwa isa n’inkweto.

Umukobwa ashobora kwambara imyenda y’amabara ya kaki nk’ijipo n’ishati cyangwa agapira bisa maze akambara n’inkweto za kaki zisa n’imyenda hanyuma agatwara isakoshi y’ibara ry’icyatsi kibisi.

Ushobora gusanga kandi umukobwa yambaye nk’imyenda y’amabara y’umukara,ijipo n’agakoti,agatwara n’isakame y’ibara rya pink.

Undi nawe ugasanga yambaye nk’ipantaro y’umweru n’agapira k’umuhondo,maze agatwara n’isakame y’ibara ry’icyatsi kibisi.

Ushobora kandi kubona umukobwa wambaye nk’imyenda y’ibara ry’ubururu,maze agatwara isakoshi y’ibara rya pink.

Hari kandi umukobwa usanga yambaye nk’ipantaro n’agapira by’umukara wenda agashyiraho n’agakoti k’ibara ry’umukara n’umweru,ubundi agatwara isakoshi y’ibara ry’umutuku.

Ibi nibyo bigezweho ku badamu n’abakobwa byo gutwara isakame cyangwa isakoshi ifite ibara ritagize aho rihuriye n’imyenda yambaye,bitandukanye n’uko byari bisanzwe byo kujyanisha amabara y’imyenda cyangwa inkweto n’isakoshi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.