Isakoshi y’ahantu hose
Yanditswe: 07-11-2014
Isakoshi zifite imishumi miremire muri ino minsi ziri ku isoko kandi zirakunzwe cyane ku bakobwa n’abadamu, ndetse ikaba ari isakoshi ushobora kurimbana ahantu hose.
Muri iyi minsi ya week end isakoshi nk’iyi yagufasha haba mu gutembera, gutaha ubukwe kuko ushobora gukuraho imishumi ukayihinduramo agasakoshi ko kwitwaza mu ntoki( sac a main), ukaba wakwitwaza ugiye mu birori bitandukanye nko mu bukwe, n’ahandi
Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com