Inkweto ugomba wambarana n’akajipo kagufi gataratse

Yanditswe: 27-01-2016

Muri iyi mini usanga abakobwa bakunda kwambara utujipo tugufi tugera hejuru y’intege cyangwa mu ntege kandi tukaba dutaratse ariko ugasanga uwambaye atyo yambaye n’inkweto abonye zose ariko hari inkweto bijyana.

Iyo umukobwa yambaye ijipo ngufi itaratse aberwa n’inkweto ngufi zo hasi zifunze za barirene cyangwa izo bita jumonge

Ijipo ngufi cyane kandi itaratse y’amarinda manini nanone iberana no kuyambarana n’inkweto ndende zifunze za taro idubuye kandi imbere zidasongoye izuru

Nanone kandi iyo umukobwa yambaye ijipo nk’iyi itaratse kandi ifite utudinda twinshi kandi duto twegeranye,yambara inkweto zo hasi zifunze ashobora kwambarana barirene cyangwa pantufure.

Uwambaye atyo nanone,yambaye akajipo kagufi gataratse bisanzwe nta madinda gafite yakwambara inkweto ndende zifite talo n’izuru risongoye ariko bitari cyane,nabyo biba bijyanye.

Izi nizo nkweto wakwambarana n’utujipo tugufi dutaratse aho kwambara inkweto ubonye zose kuri bene aya majipo,yaba afite amarinda manini n’amato cyangwa ntayo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.