Uko wajyanisha umwenda w’amabara menshi n’inkweto

Yanditswe: 27-02-2016

Muri iyi minsi imyenda y’amabara menshi avangavanze cyane cyane amakanzu usanga agezweho ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu kandi iyo bambaye bene iyo myenda, bagira uko bayijyanisha n’inkweto cyangwa amasakoshi ajyanye n’amabara ya wa mwenda.

Niba umukobwa yambaye ikanzu ifite amabara yiganjemo icyatsi kibisi na pink,usanga yambaye inkweto z’icyatsi kibisi,maze agatwara isakoshi ya pink.

Iyo umukobwa yambaye nk’ikanzu y’umweru yiganjemo ibara rya orange,usanga yayambaranye n’inkweto z’ibara rya orange.

Naho uwambaye ikanzu y’amabara y’umweru n’ubururu usanga yahisemo kuyambarana n’inkweto z’ibara ry’umweru kuko nibwo biba bijyanye.

Ushobora kandi kubona umukobwa wambaye ikanzu y’amabara y’umweru n’ibara ry’ubururu bwerurutse,maze agatwara n’isakoshi y’ibara ry’ubwo bururu busa neza n’amabara yo mu ikanzu,akambara n’inkweto z’umweru.

Hari nanone uwo usanga yambaye ikanzu ifite amabra menshi avangavanze ariko agahitamo ibara rimwe akarijyanisha ku nkweto no ku isakoshi cyangwa n’umukandara,byose bikaba bisa n’ibara rimwe riri mu ikanzu.

Uku niko usanga abakobwa b’abasirimu bazi kujyanisha amabara bambara imyenda y’amabara menshi cyane cyane amakanzu, maze bakamenya guhitamo uko bayijyanisha n’inkweto cyangwa amasakoshi.

Nziza Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe