Uko wagirira isuku inkweto zihanagurwa

Yanditswe: 18-06-2016

Kugirira isuku inkweto zisigwa ntabwo arukuzisiga umuti ngo zibengerane gusa ahubwo hari uburyo bwinshi kandi bworoheje bwo kuzifata neza zigahorana umucyo ndetse bikazirinda kugira impumuro mbi no gusaza imburagihe.

1. Icya mbere usabwa ni ukugira ibikoresho nkenerwa birimo umuti wo gusiga inkweto mwiza kandi ujyanye n’ibara ry’inkweto kugira ngo utazangiza,ukaba ufite uburoso bwabugenewe,agatambaro ko kuzihanagura kandi ukamenya ko zimeswa rimwe na rimwe.

2. Iyo ugiye gusiga inkweto ubanza kuzihanaguza agatambaro,ukamaraho umukungugu wose.

3. Fata agatambaro keza gafite isuku ushyireho umuti mukeya uhanagura inkweto,kandi wirinde kuzihomekaho umuti mwinshi.

4. Iyo umaze gusigisha agatambaro hose,uhita ukoresha uburoso noneho ugahagura urukweto kuburyo rubengerana kandi ukirinda ko hari umuti usigaraho kugira ngo utaza kwanduza umwenda.

5. Zishyire ahantu hitaruye zibe zifata akayaga kuko si byiza ko umara guhanagura inkweto ngo uhite uzambara ako kanya.

6. Igihe uziyambuye,ubanza kuzishyira mu muyaga zikabanza guta umwuka nibura nk’igihe kingana n’iminota 40,ukabona kuzibika ahabugenewe mu rwego rwo kuzirinda kunuka.

7. Mbere yo kuzibika ubanza kongera ukazihanaguza agatabaro ariko nta muti wongeyeho maze ukabona kuzibika,kandi iyo zitanduye ubutaha unyuzaho uburoso gusa ukazambara utiriwe wongeraho umuti.

8. Ugomba kubika inkweto zihanagurwa ahantu hazo utazivanga n’izimeseshwa amazi.

9. Inkweto zihanagurwa zigomba kumeswa nibura inshuro imwe mu kwezi bitewe n’uko zambarwa,niba uzambara kenshi uzimesa kabiri mu kwezi kandi ukirinda kuzimesa uzikubisha uburoso ahubwo ukoresha amazi,isabuni n’agatambaro koroshye cyangwa iponji kugira ngo zitangirika

Uku niko wakwita ku nkweto zihanagurwa zigahorana umucyo,zifite isuku kandi bikazirinda kwangirika no kugira impumuro mbi ndetse bikazirinda no gusaza imburagihe

SOURCE ;Wikihow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe